Amateka ya chorale Itabaza yo ku mudugudu wa(...)

Amateka ya chorale Itabaza yo ku mudugudu wa Taba, paruwasi ya Taba ADEPR


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-10-07 11:05:22


Amateka ya chorale Itabaza yo ku mudugudu wa Taba, paruwasi ya Taba ADEPR

Itabaza yavutse mu 1997, itangirira ku Mudugudu wa Taba ari naho ikorera umurimo w’Imana kugeza uyu munsi. Yatangijwe n’abaririmbyi 18 bari bagizwe ahanini naba kadogo bigaga mu Kigo cya ESO/Butare. Abaririmbyi bagiye biyongera kugeza ubu Chorale Itabaza igizwe n’abaririmbyi 84 harimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi.

Intego ya Chorale Itabaza ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Gihugu cy’u Rwanda no mu Mahanga.

Mu gihugu Chorale Itabaza imaze gukora ingendo nyinshi mu Gihugu cy’u Rwanda mu Ntara zitandukanye harimo icyahoze ari Intara za Butare, Gikongoro, Cyangugu, Gitarama, Ruhengeri, Byumba, Kibungo n’Umujyi wa Kigali. Uretse Ruhengeri, Byumba na Kibungo yahakoreye inshuro imwe imwe, ahandi hose Chorale Itabaza yahakoreye ingendo z’ivugabutumwa nyinshi.

Mu mwaka w’1999 Chorale Itabaza yakoze urugendo rwayo rwa mbere rw’ivugabutumwa mu Gihugu cy’u Burundi muri Province ya Ngozi ahitwa Gashikanwa, Nyaruntama. Muri iryo vugabutumwa Imana yashyigikiye umurimo wayo ku buryo hihannye agasaga 500. Mu mwaka wa 2011, nanone Chorale Itabaza yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Gihugu cya Kongo, mu Mujyi wa Bukavu, aha naho yahagiriye igihe byiza cyane. B. Album Chorale Itabaza imaze gusohora Mu mwaka w’1999: yasohoye album audio ya mbere yitwa NI IKI NTABAKOREYE igizwe n’indirimbo cumi (10) yakorewe muri studio ya ADEPR; Mu mwaka wa 2007: yasohoye album audio ya kabiri yitwa RIRARASHE igizwe nayo n’indirimbo cumi (10)yakorewe muri Kilulu Production ; muri 2010 isohora DVD yayo yakozwe na Appolo. Muri 2010: yasohoye Album audio ya gatatu yitwa INTSINZI igizwe nanone n’indirimbo cumi (10) yakozwe na Aaron; muri 2013 isohoye DVD yayo yakozwe na Appolo.

Ibindi bikorwa Chorale Itabaza ikora yita ku bikorwa by’urukundo harimo gufashanya hagati y’abayigize ndetse no gufasha abandi bafite ibibazo binyuranye. Ingero: gusura impfubyi, gufasaha abatishoboye no gutabara abagize ibyago.

Ubuyobozi bwa Chorale Hashingiwe ku mabwiriza y’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Chorale Itabaza ifite Komite iyiyobora igizwe na President, Vice-President wa mbere, Vice-President wa kabiri ari nawe mutoza w’indirimbo, Umubitsi, Umwanditsi n’abajyanama batandatu bose hamwe ni cumi n’umwe.
Ngayo Amateka.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?