Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akatarabone

Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-09-07 11:26:45


Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka

“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)

Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda

Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Umuyobozi w’Akagali ka Ntora aho izo nyubako ziri kwubakwa, bari bitabiriye ibyo birori.

Chorali Silowamu yo ku Mudugudu wa Kumukenke mu itorero rya Gasave yari yabukereye kwizihiza uwo munsi mwiza w’amateka adasanzwe muri ADEPR.

Umuvugizi w’itorero rya Pentecote Rev. Past. USABWIMANA Samuel amaze gusoma ijambo ryanditse muri Nehemiya 2:17b-18: “Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi……nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” 

Ku murongo wa 20a&b, handitse ngo: “Maze ndabasubiza nti Imana nyir’ijuru niyo izatubashisha. Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka”. Hakurikiyeho umuhango wo gukingura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gikuru cy’itorero rya ADEPR igizwe n’amazu akurikira:

  • Guest house (3 niveaux)
  • Salle polyvalente yakira abantu 1500
  • Bibliotheque na restaurant
  • Head office ( 5 niveaux)
  • Stade

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, afatikanije na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero, bamennye beton kuri niveau ya kabiri ku nyubako ya Guest house aho igeze yubakwa, nk’ikimenyetso cyo gukingura inyubako.

Past. SEBITEREKO, Umushumba w’itorero rya Kanombe yakomeje asenga Imana ashima kandi anasaba ati: ”Mana, uzagera aha hantu wese arushye azaharuhukire, uzahagera arwaye azakire…”

Umuyobozi w’umurenge yashimiye itorero rya Pentekote ADEPR ubufatanye bwiza, n’iterambere rizanye mu Murenge wa Gisozi. Yishimiye ko itorero rizunguka kandi n’igihugu kikunguka, cyane ko n’izo nyubako zizaba zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Yashoje yizeza itorero ubufatanye bwiza mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa gitangiye kugeza kirangiye. 

Ibitekerezo (2)

blessed

8-09-2011    05:49

haleluya.Imana ishimwe cyane.

Ernest

8-09-2011    01:55

Mujye mushyiraho n’amafoto, kugira ngo inkuru tuyiryoherwe murakoze cyane Imana ibahe umugisha.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?