Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa icya cumi n’amaturo?
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Korari Gatsata yo mu Itorero rya ADEPR Gatsata, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, yateguye igiterane ngarukamwaka ku nshuro ya Gatatu ; igiterane cy’uyu mwaka kikaba cyariswe “Fasha Gatagara” mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abafite ubumuga baba mu Kigo cya Gatagara.
Iki giterane cy’iminsi 50 kizagaragaramo ibikorwa by’ivugabutumwa, hamwe n’ubwitange bwo gufasha abatishoboye.
Igiterane cy’uyu mwaka gifite intego yo gufasha abana babana n’ubumuga baba mu Kigo cya Gatagara, kikaba cyaratangiye kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012, kizarangire tariki ya 13 Mutarama 2013 kuri Petit Stade I Remera.
Umuyobozi wa Choral Gatsata Minani Desire, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bazafasha abana babana n’ubumuga baba mu kigo cya Gatagara, bakazabashyira sheke y’amafaranga azaba yavuye mu bwitange bw’abantu baziyumvamo gutera inkunga iki gikorwa.
Minani ati ”dufasha abababaye tutarebye idini cyangwa akarere bakomokamo. Umwaka ushize twafashije abo mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo, umwaka wa 2010 ari na bwo iki gikorwa cyatangiye twari twafashije abo mu Karere ka Gasabo byose tubifashijwemo n’inzego z’ibanze hamwe n’itorero ryacu.”
Umuyobozi wa ADEPER aho iyi korari ibarizwa Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yatangarije IGIHE ko iki gikorwa atari icya ADEPER Gatsata gusa, kandi ko atari n’icy’idini ko ahubwo umuntu wese akwiye kukigira icye bagatera inkunga abana babana n’ubumuga.
Umuyobozi w’ikigo cya Gatagara, Bukuru Damascene, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ko Korari Gatsata ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye bayandikiye bayisaba ubufasha.
Uwashaka gutera inkunga iki gikorwa yahamagara kuri Telefoni igendanwa 0788423486, cyangwa 0788767591 agahabwa ibindi bisobanuro.
source igihe.com
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Gukena kwacu si ubushake bw’Imana Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo...
“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo...
Ibitekerezo (1)
André
6-12-2012 10:49
Benedata IMANA ibahe umugisha si benshi batekereza ibyo bikorwa byemewe n’IMANA hamwe n’abantu bameze kamwe nimuhaguruke muvuge kandi mukore muzasarura nimutagw’isari byaba byiza mubinyujije mu ikiganiro kuri Radio z’ivugabutumwa ahari byagira ikindi byiyongeraho ku inkunga yo gufasha abafite ubumuga bari mu kigo cya Gatagara. Mugire amahoro ava kuri Yesu Kristo Umwami n’Umukiza wacu.