Nice: Urugendo rwo kwamagana inzara!

Nice: Urugendo rwo kwamagana inzara!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-04-05 04:29:33


Nice: Urugendo rwo kwamagana inzara!

Kuwa 26 Gicurasi 2013, mu mujyi wa Nice hateganijwe urugendo rwo kwamagana inzara. Uru rugendo ruzatangirira ahitwa Garibaldi, ku muhanda wa 06300. Uru rugendo rwateguwe n’umuryango Action Contre la Faim, kandi buri wese ashobora gutanga inkunga guhera kuri €10 kuzamura, agahabwa inyemezabwishyu.

Uru rugendo ruzakorwa ku ntera ya kilometero 10 rwateguwe mu rweogo rwo gukangurira Abakristo bose kwita ku kibazo cy’inzara yugarije abatuye isi. Biteganyijwe ko abazitabira urwo rugendo bazahaguruka saa yine za mu gitondo, bagaruke aho bahagurukiye saa sita. Umuryango Action Contre la Faim uzaba uri ku cyicaro cyawo, wakira inkunga kandi utanga n’andi makuru arebana n’urugendo.

Kwitabira uru rugendo bizaba ari ubuntu, ariko buri wese arasabwa gutumira incuti ze, itorero asengeramo, abo babana cyangwa se akabahagararira. Andi makuru wayasanga kuri facebook, ku ruguga rwitwa "En Marche Contre la Faim". Ku bindi bisobanuro kandi wahamagara 0493974715, cyangwa ukohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected].

Imana ibahe umugisha.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?