Pasteur Kazura Jules akomeje umurimo mu cyaro(...)

Pasteur Kazura Jules akomeje umurimo mu cyaro cya Senegal hamwe no mu magereza yaho


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-10-14 04:49:50


Pasteur Kazura Jules akomeje umurimo mu cyaro cya Senegal hamwe no mu magereza yaho

Kuri iki cyumweru kuya 06/10/2013, mu rwego rw’ivugabutumwa turi kumwe n’abamisiyoneri bakomoka mu gihugu cya Paragwa, aho ni muri Amerika y’amajyepfo, yewe sinari nziko iyo naho batangiye kohereza intumwa z’Imana guhindura abari mu mahanga yose kuba intumwa za Kirisitu kandi icyantangaje nuko nasanze ari abakobwa bagera kuri batatu, mu gihe benshi bibwira ko iyo ari imihamagaro y’abahungu cyangwa abubatse naho abakobwa bo bagomba gukizwa ahasigaye bakaba bagomba gusengera kubona abagabo bakize, simvuze ko ari bibi kuko nabo mvuze wenda bafite icyo kifuzo ariko bemereye n’Umwami Yesu arabatuma kandi ahantu hatoroshye. Twasuye umwe mu midugudu y’icyaro ahitwa Palam, mpageze natewe agahinda no kubona ubuzima abantu babayemo ndetse tunirebera uburyo ibisarurwa ari byinshi abasaruzi bakaba ari bake.

Aho nubwo ari abayisiramu ariko bariho mu buzima butari bwiza kuburyo kubona abantu babegera bibanezeza kandi rwose bwari ubwa mbere mbona aho Abakirisitu bahabwa ikaze bakanemererwa kuvuga ubutumwa bwiza dore ko mbere yuko ugira icyo uvuga cyangwa ukora ugomba kubanza ukabyumvisha umukuru w’umudugudu.

Abo bamisiyoneri bahawe ikaze ryo kwigisha, ariko bo icyo bashoboye ni ukwigisha abana, abakuru baraho bararumanga, kandi birumvikana ndetse biragaraga ko imidugudu y’ibyaro nkiyo ari myishi. Nubwo kugera mu byaro bisaba ubushobozi ndetse bikanasaba ko ahantu nkaho utahajya amara masa, kuko hasaba ivuga butumwa rinaherekejwe n’ibikorwa, hamwe n’amasengesho Imana izagenda ica inzira kugirango umugambi wayo ugerweho. Umurimo ni mugari, dukomeze gusenga nyir’ibisarurwa yohereze abasaruzi, kandi n’abahari ibahe ibyangombwa bihagije byo gutarura iza Yakobo zazimiye.

Umurimo muri Gereza

Kuri uyu wa kabiri kuya 08/10/2013, mu rwego rw’ivugabutumwa twasuye gereza ya Tiyesi (Thies), turi kumwe n’abandi bakozi b’Imana, tuhasanga undi mwanya mwiza wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuko nubwo iyo tuhageze batemerera Abayisilamu gusohoka, ahubwo baha uruhushya abitwa Abakirisitu gusa ugasanga abenshi ari abaturutse mu bihugu bihana imbibi na Senegali, ariko ntabwo bakubuza kuvuga cyane kuburyo tudashidikanya ko n’abasigaye munzu kuko ikibuga dukoreramo n’inzu abagororwa bararamo byegeranye, Ijambo ry’Imana ntiribura kubageraho. Mu kugerayo twicamo amatsinda atatu, abagabo bamwe bakajya aho abakiri bato bafungiye (14-18), abagore bakajya kuvugana n’abandi bagore, abagabo bandi bakavugana n’abagabo. Aha naho ni ukudusengera kugirango Imana izigaragarize muri uyu murimo.

Inkuru mu mafoto

Zimwe mu nyubako zi Palam, Umurimo mu cyaro

Abana baririmba indirimbo za Gikirisitu

Aha batwerekaga umwana urwaye

Twamusengeye mu kwizera, mw’izina rya Yesu

Past Kazura B. Jules

Ibitekerezo (3)

Etienne

16-10-2013    05:36

Imana ikomeze ibashyigikire kdi umuhate wacu ntabwo ari uwubusa kumwami.Ingororano zirahari kdi nubwo tubiba turira tuzasarura duseka!

MUTABARUKA

14-10-2013    09:15

IMANA IHE UMUGISHA ABAKOZI BAYO BIYEMEJE GUKORA UYU MURIMO.
NIBAJIJE IKIBAZO: BABA BAFITE ABASEMUZI KO MURI VILLAGE ABENSHI BAZI URURIMI RWABO RWA KAVUKIRE?

alice

14-10-2013    05:57

Courage Pastor

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?