Nuko ntimukiganyire mugira ngo tuzarya iki? Cyangwa ngo tuzanywa iki? Cyangwa ngo tuzambara iki? kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’ Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Matayo 6:31-33
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ijambo ry’ Umunsi
26 May 2013, by Ubwanditsi -
Umurimo Kristo yakoze ku musaraba ukwigisha iki?
18 August 2015, by UbwanditsiKwitangira umuntu w’umunyakuri, nubwo yaba ari inshuti yawe magara byagorana, kugira ngo umwigurane ikintu cy’agaciro gihenze kurusha ibindi (Gutanga ubuzima bwawe).
Noneho tekereza umuntu w’umunyabyaha utanakwemera? Hari ubwo umuntu atekereza kuri uru rukundo ugasanga rutangaje, ntabwo rusanzwe!
Uyu ni Yesu wabashije gukora ibi wenyine. Bibiliya itubwira ko Yesu yaje mu be ariko ntibamwemera, Yohana 1:11, ntabwo byoroshye gusobanura urukundo Yesu yakunze umuntu, uko byamera kose (...) -
Ubuzima buramya Imana/ Dr Fidèle Masengo
30 October 2015, by Innocent KubwimanaLuka 7:37- 38- "Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta".
Maze iminsi nkurikiranira hafi amarushanwa y’abaririmbyi ba "Gospel" hari n’ubwo nigeze mba President w’akanama kagombaga gutanga igikombe cyiswe ’Umucyo Gospel Awards 2012’ cyari (...) -
Turebere kuri Yesu nk’icyitegererezo
26 April 2016, by Umugiraneza EdithDufate icyitegererezo kuri Yesu Kristo. Mugire wa mutima wari muri Krsito Yesu . Abafilipi 2:5
Mbere yuko Imana ireka Abayisilayeli binjira mu Gihugu cy’ Amasezerano, Imana yategereje imyaka 40, kugirango bamwe bari bafite ingeso mbi, bagandika amajosi, batumvira babanze bapfe. Ni muri ubwo buryo, tutagira imigisha Imana yatugeneye, niba hatabayeho guhinduka muri twe, niba tudahinduye imitekerereze.
Ariko ibi ntibyakwikora, tugomba kurwanya kamere , kurwanya icyaha, imyitwarire mibi (...) -
Ntavuka wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane kidasazwe
8 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaRev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.
Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.
Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu (...) -
Umudugudu wa Mukura wahawe abakozi b’Imana bashya.
27 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 22 Nyakanga 2012 ku Nkubi mu murenge wa Mukura, Akarere ka Huye ahari umudugudu wa Mukura; umwe muri ine igize Paruwasi ya ADEPR CYARWA hahawe inshingano abakozi b’Imana bazafasha abasanzwe bakora uyu murimo muri Paruwasi.
Mwalimu mushya Mukashyaka Odette asengerwa.
Aba mbere bahawe izi nshingano ni abadiyakoni batanu biyongereye mu murimo kugira ngo bafashe abasanzwe bakora uyu murimo kubaka ubwami bw’Imana kugira ngo umurimo wa Kristo ukomezwe mu isi.
Uwa (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
23 April 2013, by UbwanditsiKuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, n’ izina rye ni iryera. Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, uko ibihe bihaye ibindi. Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo...Luka 1:49-53
-
Mariko 11:23-24
22 October 2015, by UbwanditsiNdababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.
.Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. -
Nyuma yo kuva iburasurazuba ikomereje mu mugi wa Kigali mu ngendo z’ ivugabutumwa .
22 January 2013, by UbwanditsiChorale Louange CEP/KIE ni chorale igizwe n’ abanyeshuri biga muri KIE (Kigali Institute of Education ), bimaze kugaragara ko iri mu ma korari akunzwe cyane mu mugi wa Kigali no mu ntara hose .
Umwaka wa 2012 yashyize ahagararagara DVD yitwa ARAKUMVA nyuma ikora ingendo z’ ivugabutumwa mu mugi wa Kigali no mu ntara , yashoje umwaka iri mu ntara y’ iburasirazuba muri Paruwasi ya Rwikubo . Kuri icyi cyumweru tariki 27/01/2013 sa munani z’amanywa izataramira muri Paruwasi ya Bibare (...) -
Bagabo, mukunde abagore banyu namwe bagore mugandukire abagabo banyu!
28 January 2013, by UbwanditsiAya n’amagambo yagarutsweho n’ umuvugabutumwa Alice Rugerindinda mu giterane cy’ abubatse ingo cyabereye mu kagarama Ku Itorero rya ADEPR. Iki giterane cy’ umunsi umwe cyitabiriwe n’abantu benshi kandi abantu bari bafite inyota yo kumva icyo Imana ivugana nabo mu birebana no kubaka urugo. Iki giterane cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website Agakiza.org; kandi nk’ uko byari biteguwe ku ngengabihe y’ ibiterane n’amahugurwa kuri iki cyumweru taliki ya 27/01, hakozwe iki giterane mu rwego rwo (...)
0 | ... | 1240 | 1250 | 1260 | 1270 | 1280 | 1290 | 1300 | 1310 | 1320 | ... | 3150