Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa nayo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo munzu ye, ariyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera Abaheburayo 11:7
Nowa ntabwo yari azi neza niba koko hazabaho kurimbuka kw’isi, cyakora kuko yumvise Imana ivuga ibyo kurimbuza isi umwuzure, yemeye kuyumvira, Imana imuhereza ikerekezo hamwe nuko azabyitwaramo Nowa arabyemera.
Mugihe umwuzure wari utaraza, Nowa yagiriye Imana ikizere yemera (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
No mu buryo bw’Umwuka wategura ejo hawe!
23 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Imana ibasha guha ishusho ibintu bitayifite, ikabyaza umusaruro imibabaro ducamo!
9 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Akenshi indirimbo abantu bakunda kumva zikomora imitima yabo, ni iz’abantu banyuze mu bikomeye, mu mwijima n’imibabaro ikomeye.
Muri iyo mibabaro niho Imana yabyaje amagambo y’indirimbo afite ububasha, bigatuma zururutsa imitima ibabaye.
Yesu ubwe yarababajwe abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, (...) -
Witinya, gira kwizera, kera amagambo yawe yarumviswe!
2 February 2016, by Innocent KubwimanaAherako arambwira ati ‘’Witinya Daniyeli, kuko uhereye kumunsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi niyo anzanye. Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza , nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Daniyeli 10:12-13)
Mu bisanzwe aya magambo ashimangira ukuntu Imana iha agaciro ibyo tuyikorera kandi bikayikora ku mutima iyo umuntu (...) -
KUBA UMUKRISTO MUZIMA UTARIHO IKIZINGA. Pasitori NDAYIZEYE ISAIE
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana2 Petero 1 : 1-11 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo ariwe Mana yacu n’Umukiza. 2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu 3 kuko imbaraga z’Ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo nibyo byatumye aduha ibyo (...)
-
Guhitamo nabi n’ingaruka zabyo (Igice cya 2) - Kevin L. Jones
29 January 2014, by Simeon NgezahayoINGARUKA ZO GUHITAMO NABI (RUSI 1:2)
“Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo” Rusi 1:2
Ntushobora gucumura ngo bifate ubusa. Icyaha cyawe kizagira ingaruka ku bandi… CYANE CYANE UMURYANGO WAWE! Niba uri umugabo uhagarariye imiryango, icyaha cyawe kizagira ingaruka ku muryango wawe.
Nzi neza yuko uramutse ubajije Elimeleki (...) -
Umuntu ahinduka umukirisitu ate ?
3 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE« Kuki ndi aha ? Ndi muntu ki ? Bizagenda bite igihe nzaba maze gupfa ? »
Ibibazo nk’ibi byagiye bikora ku mitima y ‘abantu benshi uko ibihe bigenda bisimburana.Dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi niba tubasha gusobanukirwa umugambi w’agakiza k’Imana. Ushobora kuba warigeze kumva bavuga iby’ubutumwa bwiza ntiwasobanukirwa.Ariko se ubundi ubutumwa bwiza ni iki ?Biroroshye :ni uko Yesu yitanzeho igitambo ku bwacu, tubabarirwa ibyaha byacu, duhabwa ubugingo buhoraho na we.
Yesu Umwana (...) -
Icyubahisha Imana n’uko ikinga ibintu, ariko abami bo, bubahishwa no kubigenzura
31 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneImigani 24: 2 “Icyubahisha Imana n’uko ikinga ibintu, ariko abami bo, bubahishwa no kubigenzura.”
Imana yacu niyo kwubahwa, twarabyigishijwe ariko nayo ubwayo irabyigaragariza mu gukinga ibintu . Aho itandukanira n’abami, bo bubahishwa no kugenzura ibyo yakinze. Abajya mu kirere gukorerayo ubushakashatsi, barubahwa bati barakomeye bagiye ku kwezi, ibitabo bikandikwa, ariko urwo rugendo ruba rutewe nuko hariho ibyo Imana yakinze umuntu ntabisobanukirwe neza, bikaba ngombwa ko habaho ingendo (...) -
Rusizi: Igiterane cy’ urubyiruko rw’ ADEPR gisize bamenye kwifatira ibyemezo
19 October 2013, by Pastor Desire HabyarimanaKuri uyu wa Gatandatu ku itorero rya ADEPR Gihundwe habereye igiterane cy’ urubyiruko rugize iyo paroisse irimo imidugudu ine iki giterane kikaba cyatangiye mu ma saa tatu harimo ama korare y’ urubyiruko rugize iyi Paroisse hamwe n’abana bafashwa n’umushinga RW 380 Compation International
Mu bashyitsi bitabiriye iki giterane harimo Umuhanzi ku giti cye witwa Dominic Nic, umukristo muri ADEPR I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’ itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryavuye mu mujyi wa (...) -
Rose Muhando yamennye ibanga ry’icyatumye yakira Kristo akamukomeza!
18 September 2013, by Simeon NgezahayoWari uzi ko umuhanzi w’icyamamare w’indirimbo zo guhimbaza Imana mu hihugu cya Tanzania, Rose Muhando, yavukiye mu muryango w’Abisilamu, akaza kwakira Kristo nyuma y’aho Imana imukirije indwara ikomeye yari amaranye imyaka 3? Amena iryo banga rikomeye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Kenyan Daily Post, Muhando yagize ati:
Abantu batekereza ko mfite ubuzima bwiza, butangora. Baribeshya cyane! Mu buzima bwanjye nahuye n’imibabaro kuva mvutse, ariko bidatinze biza guhinduka. Nafashwe (...) -
Tumenye ko kwihangana gutera kunesha Ev KAGAMBIRA Claudine
7 December 2013, by UbwanditsiBene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato...Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda ( Yakobo 1: 2-4,12-13).
Mu mbaraga z’umubiri wacu biragoye ndetse birakomeye gusobanukirwa n’aya magambo, bitewe (...)
0 | ... | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | 1420 | 1430 | ... | 3150