Mariko 7 :37, Baratangara cyane bikabije, baravuga bati : « Byose abikoze neza : azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi. »
Umuryango wari ufite ikibazo cy’umuntu wabo wari ufite ubumuga bwo kutumva ndetse no kudedemanga. Bamaze kumenya ko Yesu ari aho hafi, baramuzana ngo Yesu amukoreho. Bigaragara ko bari bizeye ko namukoraho arahita akira, ariko igitangaje ntabwo Yesu yabikoze nkuko babitekerezaga ngo amushyireho ikiganza, ahubwo yakoze ibitandukanye. Yamujyanye ku ruhande (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Byose abikora neza. Ev. KIYANGE Adda-Darlene.
11 November 2013, by Kiyange Adda-Darlene -
Yesu azaza bitunguranye!
2 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneLuka 21 : 34-35 Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremerwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura. Kuko uzatungura abantu bose bari mw’isi yose, umeze nk’umutego.
Aya ni amagambo yavuzwe n’Umwami Yesu Kristo ari kuvuga ibijyanye no kugaruka kwe. Yashatse kuvuga ku byasigaza abantu mw’isi, bigatuma batagera mu gihugu cyo mw’ijuru.
Ni byinshi bizasigaza abantu, bagasigara babazwa n’umwanzi antikristo. Muri ibyo harimo amaganya y’iyi si. Ubundi gusinda ni ijambo rivugwa (...) -
Kenshi dusaba Imana ibijyanye n’ubwenge bucye bwacu, nyamara Imana yo iba izi ibyo ducyeneye....
10 May 2013, by UbwanditsiUmusore umwe w’umusirikare yaguye mu gico cy’abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko nubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.
Yarasenze ati: Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw’amabuye ku murwango w’ubu buvumo mbashe gukira igico cy’umwanzi!
Akimara gusenga atyo yabonye igitagangurirwaku ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vuba vuba twa tuntu (...) -
Nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda tumaze iminsi 120 dusenga-Bishop Rwandamura
14 January 2013, by UbwanditsiUmuyobozi w’itorero UCC mu Rwanda (united Christian Church), avuga ko nta ntambara ishobora kubaho mu Rwanda igihe Abanyarwanda bafata umwanya bagasengera igihugu cyabo.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gusoza amasengesho y’iminsi 120 yo gusabira igihugu, akaba yarongeyeho ko ”Uhungabanyije umurenge aba akoze ku mboni y’ijisho ry’Imana.”
Bishop Rwandamura yavuze ko gahunda yo gusengera igihugu bise “Humura Rwanda” yaranzwe no gusengera u Rwanda n’imipaka yarwo, ndetse bageze kuri buri mupaka (...) -
“Mbese mu by’ukuri uri umwana w’Imana?” - Pastor Kim
20 January 2014, by Simeon NgezahayoADEPR Rwimbogo, Nyarugunga - Kuri iki cyumweru taliki 19 Mutarama, Pastor Kim ukomoka muri Korea y’Epfo yigishije ijambo ry’Imana mu Itorero rya ADEPR Rwimgogo, paroisse ya Nyarugunga.
Pastor KIM yari yazanye n’umuryango we Mu ijambo ry’Imana yasomye mu rwandiko Pawulo yandikiye [Abaroma 10:9-10 “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu Kristo ari Umwami, ukizera mu mutima yuko Imana yamuzuye uzakizwa. Kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.”] (...) -
Urashaka ko Imana igutuma? Manzi
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaURASHAKA KO IMANA IGUTUMA? Yesaya 6:1-12 Abantu benshi bakunda gusenga bakoresha ijambo ngo Mana ntuma aho ushaka hose ndajyayo,Kandi rwose baba bamaramaje bumva koko bakeneye gutumwa, n’Imana nayo ikeneye abo gutuma ariko hari icyo bisaba kugira ngo uhinduke intumwa.
Uyu mugabo Yesaya yari umuhanuzi ukomeye cyane yahanuye ibintu byinshi bitandukanye kandi biranasohora, ariko mu mwaka umwami Uziya yatanzemo nicyo gihe Yesaya yabonye Imana ngo yari yicaye ku ntebe y’ubwami ndende (...) -
Mbese ubwo itimanye umwana wayo, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? Ev: Adda-Darlene
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ?( Abaroma 8 : 32)
Mu buzima busanzwe habamo ibyifuzo byinshi bishingiye kubyo umuntu akenera. Akenshi kwihangana biragorana kuko umubiri uba ushaka ko bihita biboneka ako kanya. Umuntu kandi akenera izindi mbaraga ziri hejuru ye ( force surnaturelle), zimufasha kugera kubyo yifuza. Iyo umuntu yamenye Imana yihutira gusenga. Utizera ajya mu bapfumu. Ikindi kintu kijya kibaho n’uko wa muntu (...) -
Jye numviye ubutumwa bwiza ku muhanda ntegereje bisi!
4 September 2015, by Innocent KubwimanaAmazina yanjye nitwa Edouard muri byinshi Imana yakoze nifuje kubahgezaho uburyo Imana yankuye mu mwijima, ikamurikishiriza umucyo w’agakiza kayo. Nizeraga ibigirwamana ababyeyi banjye baramyaga ari nabyo byasobanuraga Imana mu maso yanjye. Rimwe na rimwe iyo nabaga mpuye n’akabazo najyaga nanabisenga.
Kuri njye Yesu numvaga atabaho na Bibiliya sinayubahaga sinabonaga ko ari igitabo cy’ikitegererezo ahubwo nayifataga nk’ibitabo bisanzwe. Kubera ibyo bigirwamana by’ababyeyi banjye ntabwo nigeze (...) -
Kuki Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Yera Bitanganya Umubare w’Ibitabo, Kandi Byose ari iby’ Abakristo?
7 September 2015, by Ange Victor UWIMANAMu gihe Abitwa Abakristo bose bahamya ko ukwemera kwabo cyangwa imyizerere bishingiye kuri Yesu Kristo, abantu benshi usanga bibaza impamvu Bibiliya Ntagatifu ( ikoreshwa cyane n’abayoboke b’idini Gatolika ) ndetse na Bibiliya Yera ( ikoreshwa cyane n’abayoboke b’abamadini y’Abaporotesitani ) bitanganya umubare w’ibitabo. Reka nibutse Abasomyi ko n’abayoboke b’idini ya Orutodogisi nabo bafite Bibiliya idahuje umubare w’ibitabo n’izi zindi zavuzwe haruguru.
Bibiliya bituruka ku ijambo (...) -
I Company Dreamland Ltd ituzaniye bwambere mu Rwanda Christian Film Festival.
17 September 2012, by Patrick KanyamibwaIyi nimwe muma company hano murwanda, yakunze gushyigikira, urubyiruko rutandukanye gukorera mu nzozi zabo, cyane cyane muri entertainment, aha twavuga aho yagiye igaragara mubikorwa yateye inkunga, aha twavuga nka film yitwa the impact yasohotse umwaka 2010, ndetse na film yitwa The power of the message (college movie), yaje kumenyekana cyane, aho yerekanwe hano murwanda ndetse nohanze kumugabane wa Asia, mu gihugu cy"Ubuhinde, yaje nokuba film yagize Best Actress of year 2012 muri (...)
0 | ... | 1390 | 1400 | 1410 | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | ... | 3150