Iki giterane cyateguwe n’abari n’abategarugori bibumbiye mu muryango ‘Lord’s Light Fellowship (LLF),’ cyari gifite intego iboneka muri Luka 1:28 “Amusanga aho yari ari aramubwira ati ‘Ni amahoro uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe”.
Iki giterane cyaranzwe no kuramya no guhimbaza Imana, impuguro nyinshi mu ijambo ry’Imana zigenewe abari n’abategarugori by’umwihariko, no kumva ijambo ry’Imana muri rusange.
Nk’uko umuyobozi w’abari n’abategarugori muri LLF abivuga, ngo barashima Imana cyane kuko (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Kuri iki cyumweru mu majyepfo y’Ubuhinde, muri Kaminuza ya Chidambaram-Annamalai hashojwe igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “Gracious Women Conference.”
20 August 2013, by Ubwanditsi -
Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka
21 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero. Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe. Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu’’ Luka 1:21-24.
Zakariya ubwo igihe cyari kigeze nk’uko umuhango w’abatambyi wari uri, ubufindo bwamwerekanye ko ari we ujya kosereza imibavu.
Ngo n’ubwo yari umusaza, umugore we Elizabeti akaba (...) -
Gicumbi: Umuhanzikazi Diane Niyomukiza agiye kumurika album ye ya mbere
13 February 2014, by Simeon NgezahayoMu itorero AEBR (Association Des Eglise Baptiste Au Rwanda) habonetse undi muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Diane Niyomukiza wo mu Karere ka Gicumbi, na we ugiye kumurika album y’amajwi yise “Intsinzi”.
Ibi bibaye nyuma y’aho uwitwa Niyigaba Samuel ubarizwa muri AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali amurikiye album ye. Nk’uko yabidutangarije, Diane avuga ko azamurika album ye ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku rusengero rwa AEBR mu mujyi wa Gicumbi kuva saa munani (...) -
Epinari, uruboga rutanga ingufu rukanarinda imboni y’ ijisho.
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEpinari iri muri bimwe mu biribwa bikoreshwa nk’ imboga, ikaba ikungahaye cyane ku ntungamubiri. Byongeye kandi ikaba inafite ibivumbikisho bingana na 22(kilocalories) mu magarama 100 zayo. Epinari, irusha poroteyine izindi mboga ku rugero rungana na 2.82%, ariko ikagira ibinyabisukari bingana na 0.8%, n’ amavuta angana na 0.35%.
Igitangaje kuri epinari:
Amagarama 100 zayo afite 2/3 bya vitamini A ikenewe n’ umubiri w’ umuntu ku munsi, akagira aside forike zikenewe zose, akagira ½ cya (...) -
Korari Besaleli, Jehovah Jireh ULK hamwe na Simon Kabera baritegura igitaramo cyateguwe ku bufatanye n’inshuti za Besalel
22 January 2016, by UbwanditsiKorari Besaleli isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Nyanza-Kicukiro, ku mudugudu wa Murambi, Korari Jehovah Jireh ya CEP-ULK, hamwe n’umuririmbyi Simon Kabera, ndetse n’umwigisha Pastor Etienne Rusingizandekwe bari mu myiteguro aho bazahurira mu gitaramo cyateguwe na Korari Besaleli ku bufatanye n’inshuti zayo.
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2015, kizabera ku rusengero rwa ADEPR-Murambi aho Besaleli isanzwe ibarizwa, kikazatangira sa munani z’amanywa (...) -
Ikigeragezo! - Michel Sommel
7 August 2013, by Simeon NgezahayoUbuzima ni ikigeragezo.
Imibabaro yacu iratugerageza.
Igituma tubinyuramo byose,
Tukageragezwa byihariye,
Ni ukugira ngo bidusunikire
Ku byiza biri imbere.
Ni iki twakora?
Mbese twabihunga?
Mbese twakwipfumbata?
Mbese twabihunga,
Cyangwa twahangana na byo?
Igisubizo kiroroshye kukivuga,
Ariko kirakomeye kugishyira mu bikorwa.
Ni uko rero, ni iki wakora?
Mbese uzemera kuyoborwa n’Imana?
Mbese uzemera guhora uyizeye?
Uzakomeza kuyizera?
Uzabyirengagiza se?
Nanjye nabinyuzemo,
Ni (...) -
Ese ko twizeye Yesu Kristo umwe, andi makimbirane akomoka he ?
31 January 2016, by Ernest RutagungiraMu rwandiko rwa mbere Pawulo intumwa yandikiye Abakorinto 3:1-8, yabandikiye ababaza impamvu ibatera amakimbirane, ishyari n’amahane ndetse na kamere nyamara bapfa impamvu zidafatika ndetse zitakagombye kuba intandaro yo guhangana.
Abivuga agira ati “Bene Data sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’umwuka ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’abakamere cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo…,ubwo umuntu umwe avuga ati :“Njyewe ho ndi uwa uwa Pawulo undi akavuga ati ndi uwa Apolo” ntibigaragaza ko (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
16 January 2014, by UbwanditsiMose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” (Kuva 14:13-14)
-
Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ( Igice cya 2) MUPENZI MITALI Eugene
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNdi muri secondaire niho natangiye ibintu byo gukunda. Umukobwa yigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza, njyewe niga muri 6e secondaire natangiye numva bitaranzamo. Ariko birangira binjemo ndamukunda. Nubwo nari ninjiye mu rukundo numvaga kubwira Imana gahunda zanjye atari ngombwa cyane. Umutima warambeshye Ndemera!
Naribwiye nti uyumukobwa ni mwiza kandi yujuje ibintu byose nkunda. Ndamutse ngiye gusaba Imana byaba ari ubujajwa. Kuko numvaga nta bindi bintu nkeneye kumumenyaho kuko nigaga (...) -
Yesu yanyogeje ibyaha byanjye byose!
16 April 2013, by Simeon NgezahayoYesu Kristo ni Umwami wanjye n’Umukiza wanjye. Ndashima Imana ko yantoranyije, igahindura ubuzima bwanjye bwose. Ijambo ryayo ryakoze umurimo mu buzima bwanjye. Nakunze kurererwa mu miryango y’Abagatolika, ariko sinigeze menya icyo umusaraba usobanura, haba no kumenya agakiza. Nibeshyaga ko ndi umuhanga, nkibwira nti: "Mfite umunezero, ubwo kuki narimbuka?" (1 Yohana 1.8).
Ariko Imana mu rukundo rwayo rwinshi ntiyandetse ngo mpfire muri ubwo butamenya. Mu by’ukuri, ubuzima bwanjye bwari (...)
0 | ... | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | ... | 3150