Nk’uko bijya bigaragara mu matorero amwe n’amwe ya gikirisito, umuntu wafashwe cyangwa ushinjwa ibyaha runaka, yabyemera atabyemera, ashyirwa inyuma y’itorero. muri ibyo twavugamo icyaha cy’ubusambanyi, kurwana mu ruhame, kwiba, cyangwa ibindi byaha , mugihe bagusanze bakaguhugura incuro irenze imwe ukananirana, ibi rero ugasanga bitera bamwe kwibaza niba hatarimo gutandukira , bakagira bati ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ajugunywa inyuma y’itorero.
Iyo uganiriye na bamwe mu (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ashyirwa inyuma y’itorero ?.
4 January 2016, by Ernest Rutagungira -
Mu itorero ADEPR habaye ihererekanyabubasha rya komite nyobozi
17 September 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa mbere I Kigali habereye umuhango w’ihererekanyabubasha kuri komite icyuye igihe y’itorero ADEPR mu Rwanda ndetse na komite nshya y’agateganyo yatangiye imirimo.Uyu muhango wabereye imbere y’abayobozi b’indembo za ADEPR ndetse n’imbere ya Cheikh Saleh Habimana, umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana imiryango ishamikiye ku madini, imitwe ya politiki n’imiryango itari iya leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere.
Nyuma y’aho abapasiteri bahagarariye indembo za ADEPR hirya no (...) -
Ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba!
14 March 2016, by Alice Rugerindinda“God is our refuge and strength, always ready to help in time of trouble” Psalm 46:1
“Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Nicyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya I muhengeri. Naho amazi yahorera akibirindura. Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo”Zaburi 46 : 1-4
Imana ishimwe cyanee! Aya magambo ndumva yongeye kumfasha namwe ndifuza ko yabafasha. Ngo ni Umufasha utabura kuboneka mu makuba (...) -
Andika uti: “Uhereye none hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami wacu”
31 January 2016, by Alice RugerindindaNumva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “ Andika uti: “ Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu”. Umwuka nawe aravuga ati “ Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye”. Ibyahishuwe 14: 13 Haleluyaa. Imana ishimwe cyane. Aya amagambo yanditswe na Yohana, ubwo yari ku kirwa cy’ ipatimo, nuko Yesu akahamusanga akamuhishurira ibyendaga kuzabaho.
Mu buzima busanzwe dutinya gupfa, kuko biteye ubwoba ndetse akenshi n’inzira binyuramo kugirango bibeho akenshi (...) -
Bigiriye inama nziza yo gutumiramo Yesu!
14 June 2016, by Alice Rugerindinda“ Yesu n’abigishwa be nabo bari babutumiwemo” Yohana 2: 2 . “Jesus and his disciples were also invited to the celebration”
Aha ni mu bukwe bwabereye I kana y’I Galilaya, ariko agashya kabereye aha hantu, nuko ngo na Yesu n’abigishwa be nabo bari batumiwe muri ubwo bukwe kandi bakitabira. Sinzi impamvu aba bantu bigiriye iyi nama , wasanga bari bazi akamaro ko gutumira Yesu mu bintu byawe kandi ntumutumire nk’indorerezi, cyangwa nk’umuntu urebera gusa, udafite ijambo rikomeye muri ibyo bintu. (...) -
Abarinzi APADE bakoze igiterane cyo guserera abarangiza.
13 October 2012, by UbwanditsiKuri uyu wagatandatu, tariki ya 13/10/2012 mw’itorero rya ADEPR Kicukiro habaye igiterane cyo kurangiza umwaka w’ishuri 2012 cyateguwe n’abanyeshuri biga mu kigo cya APADE, muri icyo kigo harimo groupe yitwa ABARINZI, igizwe n’abahiga bakijijwe ndetse na korari irimo n’abaharangije.. Icyo giterane cyateguwe mu rwego rwo gusezerera abarangije ndetse no gusengera komite nshya igiye kuyobora umwaka w’amashuri utaha.
Icyo giterane cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri biga muri icyo kigo ndetse (...) -
Ukwiye kwiga kubaho ubuzima bushima Imana. Pasitori Isaie
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAriko nkatwe abakristo ubu butumwa twahawe bwo gushima Imana uku kwezi kose budusigiye iki?
Abakristo benshi bamaze iminsi bakora imihango yo gushima Imana atari ugushima guturutse mu mutima, aho usanga hashima ababyaye cyangwa abakoze ubukwe, maze abandi basigaye bakaba bazi ko hari ituro ry’ishimwe ribanza mu materaniro tukaritura tutanafite icyo turi kuzirikana ibyo Imana yakoze.
Ijambo gushima Imana rivugwa inshuro zirenga 370 muri Bibiliya. Mu isezerano rishya iri jambo risobanura (...) -
Chorale Duhuzumutima iri mu giterane cyo gufasha abatishoboye ba jenocide yakorewe abatutsi
29 October 2012, by UbwanditsiK’urusengero rw’Itorero ADEPR Muhima hari kubera igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe na Choral Duhuzumutima kizamara iminsi itatu kikaba kigamije gukusanya inkunga izahabwa abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 babarizwa muri iryo torero ndetse n’abandi baturage babuze ababo kandi batishoboye bahaturiye .Nk’uko muri Yakobo 1:27 havugako Imana yishimira gufasha imfubyi n’abapfakazi,iyo niyo mpamvu Choral Duhuzumutima ifashe iyambere mu gufata mu mugongo (...)
-
Komite yegujwe muri ADEPR yatanze imfunguzo
21 September 2012, by UbwanditsiNyuma y’iminsi itari mike mu itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, hari komite yanenzwe imikorere, ikaza gusimburwa nyuma y’uko Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza babandikiye bagahagarikwa ku mirimo, kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 21 Nzeri ni bwo Komite ishaje yatanze imfunguzo .
Abapasiteri bagize ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR, bateraniye ku cyicaro cya ADEPR ku Kimihurura, habaho ihererekanyabusha hagati ya komite y’inzibacyuho na komite icyuye igihe.
Mu ihererekanyabubasha (...) -
Nubwo ubona bikugoye ariko Imana iragukunda
17 December 2015, by Ernest RutagungiraAbantu bose batuye muri iyi si bafite uko bigishijwe Imana, bamwe bayigishijwe nk’Imana yaremye isi , maze itangira kuducunga kuko ifuha ,tuyigishwa nk’Imana irakara, Imana ihana ndetse kuburyo buri wese afite uko ayifata mu buzima bwe bwa buri munsi ,ariko ndagira ngo hejuru y’ibi byose dusubize amaso inyuma twibuke ko Dufite Imana yacu dukwiriye gufata nka Data cyangwa papa udukunda.
Iki kigereranyo cyo kuvuga ko Imana ari umubyeyi ntabwo bihura neza cyane, kuko iminsi tugezemo hari ingero (...)
0 | ... | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | 1820 | 1830 | ... | 3150