Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be, ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara. Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.. Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka. Igihe (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Niyo gusa ibasha guhindura umubabaro wawe mo ishimwe. Ernest RUTAGUNGIRA
9 April 2014, by Ernest Rutagungira -
IGIHEMBO CYA MUZIKA “AFRICA GOSPEL MUSIC AWARDS (AGMAs) 2013” CYAGARUTSE … IKI KIZABA KIRUTA IBINDI BYOSE BYABAYEHO!
20 May 2013, by Simeon NgezahayoIgihembo gihabwa abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana cyiswe “Africa Gospel Music Awards (AGMAs)” cyagarutse. Ku wa gatandatu taliki 6 Nyakanga 2013 ni bwo amarushanwa ateganijwe muri iyi mpeshyi, biteganijwe ko azaba arimo itoto, Umwuka no guhimbaza mu buryo budasanzwe. Amarushanwa ateganijwe kubera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Queen Mary’s University mu gihugu cy’Ubwongereza, abarimo kuyategura bakaba batangaza ko rizaba ari ijoro ritazibagirana, ngo kuko hazaba hateraniye imbaga (...)
-
Umushoferi w’amakamyo amaze gusohora $600,000 abwiriza ubutumwa bwiza abatizera muri Amerika - Melissa Barnhart
4 October 2013, by Simeon NgezahayoHarold Scott w’imyaka 72 ukomoka muri Green Bay, Wisconsin yasohoye amafaranga menshi yari amaze igihe akorera, kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abagenzi bitambukiraga. Uyu mushoferi yakoresheje ibyapa binini yashyiraga ku nzira nyabagendwa muri Amerika byanditseho ngo "Udafite Imana, nta buzima" kandi "Yesu Kristo yapfiriye ibyaha by’abari mu isi," yongeraho n’ubundi butumwa butandukanye.
Umushoferi utwara amakamyo amaze gusohora $600,000 mu ivigabutumwa amaze iminsi (...) -
Yari yiroshye mu ruzi arwita ikiziba!
24 June 2012, by UbwanditsiInkuru ijyanye n’ingeso mbi yo kubeshya bibwira ko bari kugira neza yamubijije icyuya birangira yicujije icyo yabikoreye, binatuma agira ipfunwe atigeze agira mu buzima bwe,icyakora bimuha n’isomo ryo gusobanukirwa n’imyifatire y’abana b’abakobwa biga mu yisumbuye harimo n’abe.
Ibi ni ibyabaye ku mukecuru wari wirwarije umwana ku ivuriro rya Cyimbiri ,aho ngaho hafi yaho hakaba hari ishuri ryisumbuye kandi naryo kuri uyu mugoroba hari abana baryo bari baharwariye, umwe mu bari babarwaje rero (...) -
Mu ishure Yesu aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa.
21 February 2013, by Felicite NzohabonayoWa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa. Yesaya 30 :20-21 haravuga ngo : « Kandi nubwo Uwiteka akugaburiria ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura i buryo cyangwa i bumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo rigutururtse inyuma rivuga riti « Iyi niyo nzira mube ariyo mukomeza. » I. IBYO (...)
-
Ba Marabu ni bantu ki?
16 December 2012, by Pastor Kazura JulesMu buryo bwo kudufasha gusenga ndetse no gusengera abaturage ba Senegali muri rusange tugenda tubagezaho ubuzima babayeho kugirango tumenye n’uburyo bwo kubasenger
Iyi foto iyo utembeye muri Senegal urayibon, ari ku modoka ari ku mazu ari mu mazu y’ubucuruzi, ari mu mazu atuwemo, ikaba ari iyumwe mu ba Marabu bubahwa cyane muri Senegal tuzabagezaho amakuru ye.
Abarenga 90% muri Senegal babarwa nk’abayisiramu, nubwo uwo ari umubare uvugwa abenshi mu baturage ba Senegal bavanga ibya islamu (...) -
Ukwiye kuguma k’umunara wawe ugategereza Imana.
25 March 2016, by Umugiraneza EdithNzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira ( Habakuki 2:1) J’etais a mon poste, Je veillais. Aya magambo aramfasha cyane. Kuba kuri poste zacu. Habakuki yahagaze k’umunara ategereje kumva icyo Imana imubwira kubyo yayiganyiye. Aha twakwibaza tuti ese twebe twaba dutegerereje he Imana kubyo twayiganyiye? Yongera aravuga ati kandi nzarangaguza ( Je vellais) mu yandi magambo sinzatuza, sinzarambirwa sinzasinzira, sinzahava, kugeza igihe Imana izansubiriza. Nibajije no ku nkuru z’intumwa (...)
-
KABARONDO: MU GITERANE HAMWE NA JEHOVAH JIREH CHOIR YA CEP/ULK, BENSHI BAKIRIYE KRISTO
1 November 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko byari biteganijwe mu mpera z’iki cyumweru gishize, kuva kuwa Gatandatu kugeza ku cyumweru taliki ya 27 Ukwakira 2013, ku butumire bw’itorero rya ADEPR kabarondo umudugudu w’Ishimwe, Jehovahjireh choir ya Cep/Ulk yari mu ivugabutumwa kuri uyu mudugudu bimwe mu byagize umusaruro ushimishije.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu mudugudu w’Ishimwe Ev. RUZIBIZA Jean, ngo nk’uko bisanzwe ari inshingano zabo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu kuri benshi, ni muri urwo rwego bagize (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 2) Pasteur Desire Habyarimana
5 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana2. Urugendo barukomereje i Beteli:
Beteli bisobanura mu nzu y’Imana. Muribuka Yakobo ahunze Esau, Imana ikamwiyereka yiseguye ibuye ? Akangutse yasize amavuta ibuye, arangije ararishinga yita aho hantu i Beteli aravuga ngo nungarukana amahoro, ukampa ibyo kurya n’ibyo kwambara nzahakubakira inzu (Itangiriro 28:18-22). Aho ngaho ni ho Yesu yaje kuvukira.
Nyuma yo gukebwa noneho wageze mu nzu y’Imana, uri Amukristo mwiza. Imana ishimwe. Mu nzu y’Imana nagira ngo nkumenyeshe ko habera ibyiza (...) -
Gukomerera mu mbaraga zubushobozi bw’Imana
26 August 2015, by UbwanditsiAmahoro y’Imana abane namwe nshuti z’Imana. Nejejwe no kuganira ijambo rivuga ngo ibisigaye mukomerere mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Abefeso 6:10"
Iyo havuzwe ngo ibisigaye ni ukuvuga ko haba hari ibimaze gutambuka kandi byagaragaraga nk’ibikomeye ariko kandi ibisigaye bikaba birushijeho gukomera.
Hari igihe rero abantu biringira imbaraga z’ibigaragara ariko zitabasha kubaha gutsinda, ndetse izo mbaraga zikaba zidafite ubushobozi bwo gukiza umuntu ku munsi mubi.
Niyo mpamvu (...)
0 | ... | 2620 | 2630 | 2640 | 2650 | 2660 | 2670 | 2680 | 2690 | 2700 | ... | 3150