Umuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara. Byose bitangirira mu gitabo cy’itangiriro (Itangiriro 1 kugeza kuri 3) aho Imana itwereka umugabo n’umugore baba mu kubaho kw’Imana. Ingobyi ya edeni ni ishusho y’ubutunzi, uburumbuke, ndetse ni ibyo byose byubaka ubuzima bw’umuntu ndetse n’umuryango
Nkuko ifi itabasha kubaho itari mu mazi, n’inyoni (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ubuzima bwose bukeneye kubaho kw’Imana
8 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Gusa na Yesu ni umunsi ku wundi
6 August 2015, by Umumararungu ClaireAriko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu, hadakwiriye, duhindurwa gusa nawe tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ibw’umwami w’umwuka” 2Abakorinto 3.18
Gusa na Yesu ni urugendo, tugenda duhinduka kugeza ubwo tugera ku bwiza buruta ubundi aribwo bwa Kristo. Bibiliya ivuga ko tuzakora urwo rugendo ” Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku (...) -
Ubutumwa Bw’Ubwami (Pasitori Chris )
7 May 2014, by Ubwanditsi“Kandi ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize”
Mu murongo wo hejuru Yesu ntabwo yavuze ngo “Kandi Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose.” Ahubwo, yaravuze ati “Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami”; bimenyesheje ko hari Ubutumwa bwihariye yerekanaga, bw’ubwami runaka bwihariye – Ubwami bw’Imana. Yesu ntabwo yaje yigisha ubutumwa bubonetse bwose, ahubwo ni “Ubutumwa bw’Ubwami.” Ibyo ni ukuvuga ko hariho (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 3) Pasteur Desire Habyarimana
10 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana3. Bakomereje i Yeriko:
Kunyura i Yeriko birasaba kuba warakebwe neza, kandi ukunda Imana no kuba mu nzu yayo, kuko Yeriko ni ubuzima Imana inyuzamo abantu bukomeye n’ahantu itunganyiriza abantu bayo muri rusange, kandi kwigishwa n’Imana ni byiza kuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Umuntu w’Imana n’iyo ageragejwe aba azi ko imbere hazavamo ibyiza.
Mwese muzi Yeriko. Muribuka ko i Yeriko yatangiriye Abisirayeli kugeza ubwo Mikayeli (umugaba w’ingabo zo mu ijuru) (...) -
USA: World Vision mu mikoranire ya hafi n’abatinganyi byashavuje abanyamatorero
26 March 2014, by UbwanditsiUmuryango wa Gikristo World Vision ukorana bya hafi n’abihayimana mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi mu bikorwa byo kwita ku bana b’imfubyi n’imbabare uherutse gutangaza ko bitarenze uyu wa mbere ugiye kwinjiza abakozi bashya mu ishami ryo mur’Amerika basaga 1100 kandi ko n’abatinganyi bemerewe ako kazi .
Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Christianity Today,World Vision ivuga ko abo bakozi iri gushaka ari gukora ibijyanye no gukumira imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore.
Iby’iyi (...) -
CEP KIST-KHI yasoje igiterane cy’icyumweru
10 March 2014, by UbwanditsiIgiterane cyari kimaze icyumweru muri CEP KIST-KHI cyari gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko” Zaburi 143:5.
Abashyitsi bari muri iki giterane ni Pasteur Desire Habyarimana, Umuririmbyi Alexis Dusabe, Chorale Siloam ya ADEPR Kumukenke hamwe n’abarangije muri KIST bari mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kumva indirimbo zanogeye amatwi zaririmbwe na Sloam n’umuhanzi Alexis Dusabe, hakurikiyeho ijambo ry’ Imana (...) -
Hunga irari rya gisore: Urubyiruko rwa ADEPR – Rwimbogo mu giterane cy’ivugabutumwa
29 July 2013, by UbwanditsiUrubyiruko rwa ADEPR – Rwimbogo rwateguye igiterane cy’ivugabutumwa ku cyumweru taliki 11/08/2013 guhera saa saba z’amanywa. Icyo giterane gifite intego igira iti “HUNGA IRARI RYA GISORE” (2 Timoteyo 2:22).
Icyo giterane kizaba kirimo Ev. Etienne RUSINGIZANDEKWE, usanzwe afite inararibonye n’amavuta mu kwigisha urubyiruko. Hazaba kandi hari Korali Abanyamugisha ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimisagara, na yo ikaba ari korali ikunzwe cyane muri iki gihe.
Ev. Etienne RUSINGIZANDEKWE (...) -
"Ijuru ririho kandi rifite ubwiza busumba ibyiza byose tubona ku isi"- Billy Graham
4 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAya ni amagambo yavuzwe n’ umunyamerika w’ umuvugabutumwa mpuzamahanga "Billy Graham" , yemeza adashikanya ko ijuru ririho kandi ritatswe ubwiza budafite icyo bwagereranwa na cyo mu byo tubona muri iyi si byose. Ni mu gihe abantu benshi bakomeza kuba mu rujijo bibaza niba ijuru ririho koko cyangwa uko ryaba risa?
Billy Graham yandikira igitangarazamakuru The Kansas City Star yagize ati "Bibiliya itwereka neza ko ijuru ririho kandi ko ririmo ibintu bigaragara, bifatika kandi byumvikana. Nta (...) -
Gukiranuka ntabwo ari ubwishingizi butuma dusimbuka ibigeragezo
31 January 2016, by Ernest RutagungiraInyigisho zihumuriza abantu ni zimwe muzo Imana yashyize mu nyandiko z’ijambo ryayo dusanga muri Bibiliya, kugirango zijye ziduhumuriza ndetse zinadusubizemo ibyiringiro mu gihe tugeze mu bikomeye bihagarika Imitimana yacu, gusa na none ni na byiza ko ibyo bihumuriza tubikoresha tutagendera gusa ku marangamutima ya kimuntu ahubwo tunagendeye ku kuri kw’ijjambo ,kuko bigira Umumaro mwinshi mu gufasha uwahumurijwe ndetse akanarushaho gusobanukirwa Imana iyo ariyo n’umugambi imufiteho.
Ijambo (...) -
Amasengesho yo kuri telefoni yakwiringirwa ?
6 May 2013, by UbwanditsiBamwe mu bakirisitu basengera mu matorero atandukanye hari abagira ibyiringiro byo gusengerwa bafite ibibazo, bagasengerwa kuri telefoni n’abakozi b’Imana kuri telefoni.
Mu kiganiro na IGIHE, abakunze gukorera amasengesho kuri telefoni bavuga ko bibaha amizero, ariko hakaba n’abandi bavuga ko nta gaciro baha byo gusengerwa n’umuntu batazi bataraca n’iryera.
Mukansanga Judith usengera muri Kiliziya Gaturika ariko ngo ufite uwo basengana mu bo yita abarokore kuri telefone, ngo abiha agaciro (...)
0 | ... | 2610 | 2620 | 2630 | 2640 | 2650 | 2660 | 2670 | 2680 | 2690 | ... | 3150