Ibyakozwe 2: 12-15. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati:” mbese ibi ni ibiki? Abandi barabanegura bati basinze ihira………aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi.”
Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka,Imana izasuka umwuka wayo abakobwa n’abahungu bagahanura bakerekwa, abakambwe bakarota. Ibyo byahanuwe mbere yuko Kristo aza. Yohana umubatiza aje, yabwiye abantu ko inyuma ye hazaza undi umurusha ubushobozi uzabatirisha abantu umwuka n’umuriro. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Mbese kuzura Umwuka Wera bimaze iki?
27 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Gasabo: ADEPR Mukuyu hatashywe urusengero rufite agaciro ka 50,616,700 frws
1 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaItorero rya ADEPR-Paruwase ya Mukuyu ni rimwe mu matorero agize itorero ry’ADEPR Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri bakaba batashye ku mugaragaro urusengero rwubatswe ku bufatanye n’amatorero ya Koreya y’epfo, urusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyoni mirongo itanu, ibihumbi Magana atandatu na cumi na birindwi n’amafaranga Magana arindwi y’u Rwanda (50,616,700 frws).
Ibi birori byitabiriwe n’itsinda ry’abashumba baturutse muri Korea y’epfo, abagize nyobozi y’ururembo, abashumba b’ama (...) -
Gufungurirwa imiryango y’umugisha kuzanwa no kwitanga.
29 February 2016, by Umugiraneza EdithIyo dusomye ibyanditswe byera dusanga benshi bahawe umugisha kubwo kwitanga n’abandi kutitanga byabazaniye ibyago.
Muri iki gihe rero iyo nitegereje nsanga turi muri bya bihe by’ imperuka hamwe ijambo ry’ Imana ritubwira ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bikunda bakunda impiya. Kuri ubu kwitangira umulimo w’Imana, imfubyi, abapfakazi, abatishoboye bisigaye ari ingume. Umuntu ashaka kubanza gukemura ibibazo bye byose mbere yo kwitangira abandi. Dore bamwe mubo Bibiliya itubwira bahawe (...) -
Ni iki cyansubizamo imbaraga naniwe mu rugendo
6 August 2015, by Innocent KubwimanaWagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘’Ntacyo rumaze.’’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, nicyo cyatumye utiheba. Yesaya 57:10
Ubusanzwe umuntu wese ugenda hari ibintu ashobora guhura nabyo, udahuye na kimwe ahura n’ikindi. Icya mbere, umuntu uri mu rugendo nubwo tutavuga urwo kujya mu ijuru no muri iyi isi, ufashe urugendo ufite aho ujya ushobora gusitara. Umuntu wese uri kugenda ashobora kwisanga yasitaye kuko bibaho. Ikindi umuntu wese urimo kugenda (...) -
Imana irahendahendwa. Muvunyi Hyppolite
21 June 2016, by UbwanditsiImana irahendahendwa (1 Ngoma 5:19-20)
Ni nde uhendahendwa? Ni uwanze gusubiza ku cyo bamusabye, noneho ukamwingingira kugisubiza kandi bene uwo biba bizwi ko abishoboye. N’Imana yacu na yo irabishoboye, gusa icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora (noneho turayihendahendera kubikunda).
Ese hari abayihendahenze birakunda? Yego barahari. Turebe ingero z’abantu n’ibabazo byatumaga bayihendahenda.
Abarubeni, Abagadi n’abandi barayihendahenze ngo ibatabare ku babisha (Abadeturi, Abanafishi) babo, (...) -
Isomere ubuhamya bwa Pasteur Desire Habyarimana
15 August 2013, by UbwanditsiNitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.
Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga (...) -
Umuhungu wa Rick Warren yitabye Imana azize kwiyahura
17 April 2013, by Simeon NgezahayoKu wa 5 Mata 2013 ni bwo Matthew Warren umuhungu wa Dr. Rick Warren akaba n’umuhererezi we yitabye Imana afite imyaka 27. Matthew yapfuye azize kwiyahura, akoresheje kwirasa abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire. Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Valley Community Church mu mujyi wa Lake Forest (California) yabitangaje n’agahinda kenshi muri aya magambo ku rubuga rwa twitter “Umuntu yagurishije na Matthew imbunda itanditswe binyuze kuri Internet. Niba yasabaga Imana (...)
-
Ijambo ry’ Umunsi
6 March 2013, by UbwanditsiBageze hakurya Eliya abwira Elisa ati "Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe." Elisa aramusaba ati "Ndakwingize ndaga imigabane ibiri y’ Umwuka wawe." 2 Abami 2:9
-
Apostle Paul Gitwaza arahakana ko abarizwa muri illuminati
2 January 2013, by UbwanditsiKuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu idini cyangwa se itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.
Illuminati kandi ivugwa ko yaba ari yo iyobora isi, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Bamwe mu bikomerezwa rero ngo baba bari muri Illuminati, harimo nk’umuririmbyikazi Lady Gaga. Igituma abantu bavuga ko Gaga yaba ari muri Illuminati, ni uko mu ndirimbo ze nyinshi usanga akoresha ibimenyetso (...) -
Wari uzi ko ingeso nziza z’ umugore zireshya umugabo agakizwa?
31 January 2013, by Isaro Marie Ange1Petero3: 1-2: Namwe bagore n’uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kwubaha.
Bibiliya itubwira ko umugore abasha gutsinda umugabo we atavuze ijambo narimwe amutsindishije imirimo myiza n’ingeso nziza amubonamo. Uko byagenda kwose, nubwo waba uzi kwiha amahoro ute, iyo ufite urugo washatse, hari inshingano ebyiri zizahora imbere (...)
0 | ... | 2600 | 2610 | 2620 | 2630 | 2640 | 2650 | 2660 | 2670 | 2680 | ... | 3150