Aya ni amagambo Ahabu umwami w’abisirayeli yasubije Benihadadi umwami w’i Siriya ubwo yamwenderezaga akamutumagaho ubugira gatatu ashaka kumunyaga abagore n’abana be, ifeza ndetse n’izahabu, maze amaze gukomezwa umutima n’abatware n’abantu bose yatwaraga bakamubwira ngo amuhakanire niko kumusubiza ariya magambo agira ati “ucyambara imyambaro y’intambara ngo atabare ye kwirata nk’uwukuramo atabarutse” 1abami 20:11
Mu by’ukuri aya magambo Ahabu yabwiye Benihadati ni nko kuvuga ngo Uguhiga ubutwari (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Umwambaro w’intambara.
4 January 2016, by Ernest Rutagungira -
Imbaraga z’amasengesho nizo zonyine zifite ububasha bwo kwirukana ikigeragezo cy’ubugumba
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUBURYO BUTANDUKANYE BW’UBUGUMBA
Kugirango dusohoze neza inshingano zo kubaka itorero rya KRISTO ,Twahawe umwuka wera w’Imana ihoraho ,kugirango atuyobore ndetse ninawe ushoboza buri wese muri mwe kwakirana ijambo ry’ IMANA umutima unyuzwe (umutimanama)
Nimurwo rwego mur’iyi myaka tugezemo cyane cyane mu mwaka w’ikinyagihumbi cya 3, ijambo ry’Imana ryagaragaje imbaraga n’ubutware cyane cyane mu gutegura (abari n’abategarugori)
Dufate urugero muri Bibiliya rw’umugore warwanye urugamba kandi (...) -
Imana yankijije ibyaha, inkiza n’agakoko gatera SIDA (HIV) - Joseph Wilson
8 August 2013, by Simeon Ngezahayo"Ndasenga ngo ubu buhamya bugusubizemo imbaraga wowe wanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ufite ubundi burwayi. Imana ibahe umugisha!"
Ndumva natangira mvuga nti “Buri wese agira ibimugerageza mu buzima bwe bwa buri munsi. Hari abanyura mu bihe bibi, ariko nzi neza ko Imana iba ituri hafi ngo idukize muri byose.”
Mu mikurire yanjye kuva mu bwana kugera mu bugimbi byarangoye, kugeza ubwo numvaga ntazabaho. Ariko nizeye Yesu ndamwiyegurira, amfasha kunyura muri icyo gihe cyari kigoye. Maze (...) -
Kuri ADEPR Muhima hatangiye igiterane cy’iminsi irindwi cyo guhembuka
16 September 2013, by UbwanditsiKurusengero ADEPR Muhima hatangiye igiterane cy’iminsi irindwi cyo guhembuka, cyateguwe nakomite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bwumudugudu wa ADEPR Muhima, kizitabirwa n’amakorali atandukanye
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Muhima Pastor Karangwa Alphonse iki gitere cyo guhembuka kizagaragaramo abigisha batandukanye, amakorali atangukanye yo kuri ADEPR Muhima nayandi azaturuka mumidugudu itandukanye
Amakorali azakiririmbamo harimo HOZIYANA Choir, DUHUZUMUTIMA (...) -
Korali Call on Jesus igiye kumurika alubumu yayo ya mbere
14 February 2013, by Patrick KanyamibwaMu magambo ye umuyobozi wa Choral Call On Jesus Bwana UWAYEZU Fidele yagize ati “Ubu tugiye gushyira ahagaragara indirimbo zacu Album yambere twise “Araje Yesu” ikaba igizwe nindirimbo 10. Tuzakorera launch ahantu hatatu ku bihe bitandukanye, kuwa 17/2/2013 saa munani n’igice kuri Cathedral Saint Etienne mu Biryogo, kuwa 24/2/2013 saa munani muri KIST, kuwa 10/3/2013 saa munani i Remera mugiporoso kurusengero rwa EAR Paroisse Remera Tukaba dutumira abantu bose kuzaza bakabana natwe kuko ariyo (...)
-
Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi
20 June 2013, by UbwanditsiBurya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.
Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :
1. Yubaha Imana n’umugabo we; 2. Agira umwete ku mirimo myiza; 3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe; 4. Akunda gufasha abo arusha (...) -
Biragukwiye ko icyo ukoze cyose kigira uwo gitera guhimbaza Imana
22 July 2015, by Innocent KubwimanaBibiliya yuzuyemo amategeko n’amateka y’Imana, mbese ushaka kuyimenya ukayisoma waba wasenze ikakogerereza Umwuka wayo wera nawe akakuba hafi ngo agusobanurire n’ibindi byinshi yandikishije mu ijambo ryayo.
Ibi byose byanditse mu ijambo ry’Imana bikubiyemo ibyerekeranye n’umugenzi wese ugana mu ijuru, ibyo akeneye, uko agomba kwitwara, ibyo yemerewe, ibyo abujijwe, mbese amakuru yose akubiyemo. Iyo rero usomye Bibiliya usanga umuntu imbere y’Imana agomba kubaho ubuzima buhagararira Imana mu isi, (...) -
ADEPR GIHUNDWE MU NYUBAKO Y’URUSENGERO RUJYANYE N’IGIHE
2 January 2014, by UbwanditsiItorero rya ADEPR Gihundwe rimaze igihe ritangije inyubako ijyanye n’igihe kandi yagutse. Ni muri urwo rwego muri iyi minsi mikuru biyongeyemo imbaraga bakongera gutanga umuganda wabo kuri iyi nyubako y’urusengero ubu rugeze kuri dalle.
Kuri uyu wa mbere wa Noheli taliki 26 Ukuboza 2013 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ab’inkwakuzi bari bamaze kuhasesekara n’ibikoresho by’akazi. Bamwe bahageze bitwaje ibitiyo n’abandi benshi bazana ibikoresho bikoreza isima bita ibikarayi. (...) -
Jye nahitamo kugira Yesu!
4 May 2016, by Alice Rugerindinda“Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’abantu no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti? Abacamanza 9:9
Iyi ni inkuru dusanga mu Abacamanza, isa n’umugani, kuko yitwa umugani w’umwami w’ibiti. Igihe kimwe ibiti byaricaye bishaka kwitoramo umwami, ariko bimwe mu biti birabyanga nuwo kuba umwami ari ikintu cy’igiciro cyinshi , kirimo inyungu nyinshi , kandi buri giti kikagenda gitanga impamvu yacyo:
Umwerayo: “Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha (...) -
Sobanukirwa n’akamaro k’ubuki mu buzima bwa buri munsi
20 September 2012, by UbwanditsiHari abantu bafata ubuki nk’ikintu kibonekamo uburyohe buhebuje nyamara urubuga rwa quicky easyfit.com hari ibindi ubuki bushobora kudufasha mu buzima bwa buri munsi.
1. Bushora kukuvura udusebe two mu kamwa no mu mara. Kunywa amata n’utuyiko tubiri tw’ubuki kabiri ku munsi bizagufasha gukemura iki kibazo,
2. Kugabanya umuvuduko w’amaraso na choresterol mbi. Kunywa amazi n’akayiko k’ubuki ukabikora buri munsi bishobora kugufasha gukemura iki kibazo,
4. Gukiza igisebe. Gusiga ubuki ku (...)
0 | ... | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | ... | 3150