Kuba mu bushake bwuzuye bw’Imana ni ingenzi cyane. Ikintu gitandukanya abakozi b’Imana ni uburyo bumva ijwi ry’Imana. Ni ngombwa kumvira Umwuka Wera kugira ngo tubashe gushyikira ubushake bwuzuye bw’Imana! Nituba mu bushake bwuzuye bw’Imana, tuzaguka hanyuma dusobanukirwe Imana.
Ubushake bw’Imana bwuzuye n’ubutuzuye ubwo ari bwo
“Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ubushake bw’Imana bwuzuye - Dag Heward-Mills
30 April 2013, by Isabelle Gahongayire -
Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho- Zaburi 34:9
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbese wari wamenye neza ko Uwiteka agira neza?Hari cyo yari yagukorera ugasanga ko iyo neza ye itandukanye n’iy’abantu? Yee Imana igira neza kandi ntawarondora ineza yayo
Dawidi yabihishuriwe n’Umwuka Wera aravuga ngo" Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. Zaburi 34:9
Gusogongera ineza y’Imana ni iki? ni ukugirana ubusabane n’Umwuka wera, no gusenga ubudasiba, no gusoma Ijambo ry’Imana ndetse no kugendana nayo wicishije bugufi.
Ikibazo duhura nacyo nk’abakristo (...) -
Rubavu: Igiterane cy’abanyeshuri “Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri” cyagenze neza
25 October 2012, by UbwanditsiUrubyiruko rukijijwe ruba mu bigo by’abanyeshuri bibarizwa mu karere ka Rubavu byibumbiye hamwe mu muryango GBS (Goupe biblique Secondraire) rwakorewe igitaramo cy’iswe Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri. HOSEYA 2:8-9 NA YOBU 42:12
Iki gitaramo cyabereye kuri The Joy of the lord Ministry kuva saa cyenda kugeza saa moya iyi ni ministere imwe gusa yubatswe mu mujyi wa Gisenyi rwagati ndetse yubakitse neza ibi bigatuma gahunda y’ibitaramo bihabera byitabirwa cyane.
Pastor Pascal umwe mu bayobozi b’iyi (...) -
Urugamba rwari rukomeye ni rwo Yesu yanesheje ibisigaye ntibigukange
12 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNta we ufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15.
Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwirira aho ko atabishobora, kandi koko (...) -
Uhamagarirwa gufasha mugenzi wawe
13 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIREAhari waba wibaza uti « Mbese Mugenzi wanjye ni nde ? » nk’uko Yesu na we mu gihe yari akiri ku isi hari abajyaga bamubaza iki kibazo.
Ushobora kubona igisubizo mu ijambo dusanga mu buhanuzi bwa Yesaya (Ibice 58) :
« Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.
Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana (...) -
Kurambagizanya kw’abakijijwe. Pasteur Rukundo
17 November 2013, by Ubwanditsi1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?
Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.
Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)
2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana (...) -
Rubavu : Umunyeshuri yatawe muri yombi kubera ubuhanuzi buteye ubwoba
14 July 2013, by UbwanditsiTuyisenge Camalade wiga mu ishuri rya G.S Busasamana, mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ari mu maboko ya Polisi azira kuvuga ko ari umuhanuzi agatera ubwoba abandi banyeshuri mu kigo.
Ubuhanuzi bwa Tuyisenge Camalade wiyita Jean Aime nk’uko umuyobozi wa G.S Busasamana, Hakizimana Antoine, yabitangarije IGIHE, ngo bwahahamuraga abanyeshuri biga muri iri shuri biturutse ku magambo yakoreshaga.
Tuyisenge avuga ko ngo yavuganaga n’Imana ikamwereka ibizaba, ko ishuri ryabo rizaterwa (...) -
IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya 4) Rev Mugiraneza
23 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari imbaraga zituruka mu kwibuka urupfu rwa Yesu
Ubushize twabonye inkingi ya kabiri ivuga ko umuntu atihagije agomba gusabana n’abandi (fellowship) nayo ya kurikiraga inkingi yo gukunda ijambo ry’Imana. Ubu tugiye kurebera hamwe inkingi ya gatatu ivuga ku kwibuka urupfu rw’Umwami Yesu binyuze mukumanyagura imitsima (Ibyakozwe n’ntumwa 2:42).
Mbere yuko Yesu asubira mu ijuru yasize ashyizeho imihango ibiri igomba kubahirizwa ni uwari we wese umwizera. Ikaba ari iyi ikurikira : Umubatizo (...) -
Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye!
16 May 2016, by Alice RugerindindaBut as for me, how good it is to be near God! “ Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro” Zaburi 73:28
Ikinyuranyo cyo kwegera Imana ni Ukuyihunga. Hari abantu Bibiliya ijya itubwira bagerageje guhunga Imana ,cyangwa kuyihisha, cyangwa kuyijya kure, ariko basanga ntaho umuntu yayihungira, ntaho yayihisha. Uyu mwanditsi we nyuma yo kuzengurutsa ibitekerezo byeeee ngo asanga icyiza aruko yakwegera Imana.
Yabanje kugira igihe abona ko abantu (...) -
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa
2 August 2013, by UbwanditsiAMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man)
Ijambo ry’Imana rivuga cyane ku birebana n’imibereho y’abantu n’imibanire yabo. Iyo ugerageza buri gihe kugenzura ibirebana n’ubushake bw’Imana, ubirebera mu gitabo cy’Itangiriro mu gice cyaho cya 2:7-22), aho herekana igihe Imana yaremaga umuntu, Bibiliya itubwirako Imana yitegereje umugabo ibona atari byiza ko yaba wenyine nuko iherako imuremera umufasha umukwiriye, nyuma yaho babona urubyaro nuko (...)
0 | ... | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | ... | 3150