Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma.
Iki giterane gifite intego igira iti "Nimuze twubake...” Nehemia 2:17 kimaze iminsi ine ubu kikaba kigeze ku munsi wacyo wa nyuma, aho turi kumwe na Chorale Muhima, Chorale Goshen ikorera umurimo w’Imana kuri SGEEM ndetse n’umuhanzi ukunzwe cyane Simon KABERA na we ari akaba yahageze.
Umuvugabutumwa SEMAJERI Gaspard na we yahageze, akaba yaganirije abitabiriye iki giterane ku ntego igira iti “Nimuze (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma
16 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 6)
3 April 2014, by Kiyange Adda-DarleneTwakomeje urugendo rwacu, twegera ikindi kirimi cy’umuriro noneho mbwira Umwami nti « Mwami ndakwinginze nta bindi nshaka kureba ndagusabye ungirire imbabazi ! ngirira imbabazi ! sinshaka kubireba.» Noneho mfunga amaso ariko yaba afunze cyangwa afunguye nakomezaga kureba. Uko cya kirimi cyumuriro cyagendaga kigabanuka nabashije kubonamo umugore.
Yari yuzuyeho ibyondo kandi ibyondo byuzuyemo inyo. Ku mutwe yari asigaranye agasatsi gake, kandi umubiri we wari warakomantaye kubera icyo cyondo (...) -
Eritrea: Abanyeshuri 39 bafunzwe bazira ‘kwizera Kristo’
31 July 2013, by Simeon NgezahayoUbuyobozi bwa Eritrea bwataye muri yombi abanyeshuri 39 bo mu mashuri yisumbuye bubahora kwizera Kristo, bubambura n’uburenganzira bwo kwitabira umunsi mukuru wo gusoza amashuri (graduation), ahubwo bahabwa imirimo ivunanye ivanze n’ibiboko.
Umuryango ushinzwe kurengera Abakristo witwa “Open Doors” watangarije Morning Star dukesha aya makuru ko abo banyeshuri barimo abakobwa 11 batawe muri yombi bazira “Kwizera Kristo no kumuhamya”. Abo banyeshuri ngo bari barangije ingando y’amezi 4 batozwa (...) -
Dukomeze kurushaho gutera imbere tubaho uko Imana ishaka.
13 August 2013, by UbwanditsiMubuzima bwa buri munsi tubamo, buri wese ahora ashaka kujya mbere, ibi bikaba biba mu bitekerezo bya buri wese, bitavuzeko ari ukutanyurwa kubimutera, ahubwo bigaragara ko ari impano y’Imana yatanze kubantu bose yaremye, akaba arinayo mpamvu n’ijambo ry’Imana ribishimangira ko dukwiye kurushaho gutera imbere ariko tudaciye ukubiri n’ubushake bw’Imana.
Mu rwandiko Pawulo yandikiye Tito 3:14 tuhasanga amagambo agira ati “Abacu nabo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura (...) -
Nidukunda Imana by’ukuri bizatworogera gukunda abandi […] – Jon Bloom
24 June 2016, by Simeon NgezahayoIkintu gikomeye cyadufasha gukunda abandi, ni ukubanza gukunda Imana kuruta uko tubakunda kuko iyo dukunda Imana cyane bituma gukunda abandi bitworohera.
Hari impamvu yatumye Yesu avuga ko itegeko rya kabiri risa n’irya mbere, ni uko iyo dukunze Imana n’umutima wacu wose bituma dukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Matayo 22:37–39). Ibi bisa no kwizera n’imirimo; iyo dufite kwizera n’imirimo irizana.
Ariko niba tudakunda Imana mu buzima bwacu, ntibishoboka ko twakunda abandi by’ukuri nk’uko (...) -
Itorero rya Michigan ryabatije abasaga 500 mu mugoroba umwe
23 August 2013, by Simeon NgezahayoKu mugoroba w’uyu wa gatatu, abantu basaga 500 babatijwe nyuma y’ivigabutumwa ryakozwe n’umuryango NorthRidge Church mu mujyi wa Plymouth, Michigan. Umunezero wari wose, abantu bahimbaza Imana banezerewe ku bw’izi ntama yazanye mu rwuri.
Pasiteri mukuru uyoboye uyu muryango Brad Powell yatangarije Church Leaders ati "Kubona imiryango myinshi, abagabo n’abagore n’’amagana y’abasore n’inkumi batera intambwe ikomeye itya, bigaragaza ko ari itangiriro ry’umunezero mu buzima bwabo. Benshi bavuga ko (...) -
Tugire umuco wo kubabarira. Pastor Desire Habyarimana
20 May 2013, by Ubwanditsi"Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki ? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi." (Mika 6:8).
Kamere y’Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba :
1. Gukora ibyo gukiranuka
Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’Imana kuko n’uwo twiringiye ari umukiranutsi (...) -
Igiterane cy’abaririmbyi muri Paroisse ya Kibungo gisize ububyutse budasanzwe
10 December 2012, by Jost UwaseKu mataliki ya 06 kugeza kuya 07/Ukuboza, 2012 mu Rurembo rwa Kibungo, Paroisse ya KIBUNGO habaye giterane cyahuje abaririmbyi bose bo muri Paroisse ya Kibungo maze habaho gusenga, kuririmba, kuganira ijambo ry’Imana, guhana ubuhamya n’impuguro nyinshi zo gufasha umurimo w’Imana, maze muri iyo minsi ibiri yose umusaruro wagaragaye ukaba ari ububyutse budanzwe kuko abakitabiriye buzujwe Umwuka Wera kandi banezerwa Imana ku buryo bugaragara.
Nk’uko twabibwiwe n’Umuyobozi uhagarariye abaririmbyi (...) -
Igihe cyo kwitegura Joyce Meyer
27 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe cy’ubukonje ni igihe ibintu byose bisa n’ibyahagaze. Ni igihe ibiti bisigara byambaye ubusa, uburabyo bwinshi ku bimera bitandukanye buraraba bugahunguka. Gusa nanone igihe cy’ubukonje ni igihecyo kwitegura ku ko imizi y’ibiti n’ibitunga igiti n’ubushyuhe byitegura gukura mu gihe cy’ubushyuhe.
Ibyo rwose bisa n’uko njye na we tujya duca mu gihe ubugingo busa n’ubusinziriye. Habaho ibihe wagirango Imana iracecetse…igihe inzozi n’intego zose wari warihaye by’ejo hazaza bigasa n’ibipfuye rwose. (...) -
Ese inzara n’inyota byo gushaka Imana nibyo bigutera gusenga wiyirizije ubusa ?
16 July 2015, by Innocent Kubwimana“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.’’ Matayo 7 :7
Umwanya wo gusenga ni bumwe mu buryo abantu bakoresha basaba Imana. Bibiliya iratubwiye ngo dusabe tuzahabwa, dushake tuzabona kandi dukomange tuzakingurirwa, ibi byose tubikora mu gusenga mu buryo bwose bwo kubikora harimo no kwiyiriza ubusa. Kwiyiriza ubusa si ikibazo cyo guhungisha umubiri ibiryo gusa, ahubwo ni ukwegereza Imana umutima kuko ari igikorwa kigaburira ubugingo.
Pawulo yigeze kuvuga ngo (...)
0 | ... | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | ... | 3150