Matayo 5:3 ‘’ Hahirwa abakene mu miytima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
Ubukene ni ijambo risobanura kubura ikintu runaka cy’ingenzi. Dukoresha iri jambo tuvuga ababuze amafaranga, ibiryo, imyambaro, n’ibindi bintu by’ibanze umuntu akenera.
Mu buzima busanzwe ubukene ni ikibazo gikomeye ndetse ni ibyago bigwirira umuntu. Mu buzima bw’Umwuka, ubukene busobanura ko umuntu abuze ibintu runaka imibereho ye y’Umwuka yifuza kandi ikeneye.
Ku ruhande rumwe, imwe mu ndwara zikomeye mu Mwuka (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ubukene butera amahirwe ubwo ari ubwo
29 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Reka Imana Ikurwanire intambara - Joyce Meyer
23 June 2016, by Simeon Ngezahayo“Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwiremere inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe mwa bayuda n’abiyerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.” 2 Ingoma 20:17
Twese duhura n’intambara zitandukanye mu buzima bwacu. Nta n’umwe uhunga ibibazo n’ibirushya, ibyo akenshi dukunda kwita “Imiraba y’ubuzima”. Inkuru nziza ni uko Imana iba izi icyo izakora mu gihe duhuye n’ibiruhanya. Ifite umugambi wo kutugeza ku ntsinzi. Igitabo cya (...) -
Icyo Pantekote imariye – Theo Bosebabireba
21 May 2013, by UbwanditsiPantekote ni umunsi ukomeye cyane mu buzima bwanjye, cyane ko mu minsi yegereza Pantekote niyumvamo ishyaka ryinshi ku murimo w’Imana ndetse ngafata akanya nkanabisengera kugirango nanjye Imana inyongeremo imbaraga.
Gusa Pantekote y’uyu mwaka irantangaje cyane, kuko ni ubwa mbere stade yuzura abantu bakicara no hanze ya stade. Ariko na none ngereranije n’ahandi nko mu Burundi usanga bitabira cyane kuruta mu Rwnda, ku buryo u Rwanda rutari byibuze no ku kigero cya 1/2 cyo mu Burundi. Gusa (...) -
Kim Jong-Un yaciye iteka ko abamisiyoneri 33 bakoreraga muri Korea ya Ruguru (NK) bicwa!
11 March 2014, by Simeon NgezahayoUmuyobozi wa Korea ya Ruguru Nyakubahwa Kim Jong-Un yaciye iteka ko abamisiyoneri bakoreraga muri Korea ya Ruguru bicwa. Ibi ngo yabitewe n’uko aba bamisiyoneri bakoranaga n’umumisiyoneri mu itorero South Korean Baptist, Pastor Kim Jung-Wook, watawe muri yombi mu mwaka ushize aregwa gushinga amatorero 500 muri icyo gihugu. The Washington Times dukesha iyi nkuru iratangaza yuko ngo ikirego nyamukuru ari uko ngo aba bakozi b’Imana bashaka guhirika ubutegetsi, kuko ibindi birego bishingiye ku (...)
-
Korale Siyoni izakora ibitaramo bibiri bikomeye uyu mwaka
22 January 2013, by Patrick KanyamibwaKorale Siyoni ikorera mu itorero ry’ADEPR, mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda, akagari ka Bukinanyana, itorero rya Jenda iri gutegura ku ibitaramo bibiri bikomeye uyu mwaka. Nkuko twabitangarijwe na Twizerimana Theogene umuyobozi mukuru wiyi Korale, Korale Siyoni yatangiye mu mwaka wa 1995 igizwe n’abana b’urubyiruko bari hagati y’imyaka 12- 15 itangirana abantu 30. Iyi Korale yatangiye kugura ibyuma byo gucurangisha (Instrument musical) mu mwaka wa 2001. Siyoni (...)
-
Ibyo wifuriza abandi bikugirirwe
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaBuri wese areke kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n’abandi (Abafiripi 2:4)
Amagambo makuru aboneka mu rwandiko rwa kabiri rw’Abafiripi usanga kandi akomeye ni “ABANDI”, umwami Yesu yabayeho akorera abandi,Pawulo yabayeho ashaka ibyiza by’abandi, Timoteyo nawe ni uko, natwe twagombaga gukora gutyo, ibyiza by’abandi bigahabwa umwanya ukomeye mu bitekerezo byacu.
Bibiliya iyo idusaba kwita ku bandi si uko aba ari byiza gusa, ahubwo nuko bihindukira bikatugirira akamaro natwe, nubwo bigora (...) -
Menya ubuhamya bw’ Umuvugabutumwa Gakumba ubana n’ ubumuga bwo kutabona igice cya 2
30 August 2013, by UbwanditsiGakumba aratugezaho uko Yesu yamwiyeretse:
Nakiriye Yesu Kristo mu w’1979. Kuva umunsi nakijijwe ni bwo numvise mfite amahoro mu mutima. Nyuma y’aho natangiranye n’ikigeragezo cy’ubukene. Byageze igihe nkata ipantalo nyicamo ikabutura, ariko sinigeze nsiba gusenga kuko numvaga ijwi rimbwira ngo “Nureka kujya gusenga uzagwa.” Nakunze ijambo ry’Imana, ndibamo rinzanira ibisubizo byinshi.
Kuko nari impumyi, ntabwo nashoboraga gusoma ijambo ry’Imana. ariko naragiye ntira Bibiliya, nyitwara mu kumba (...) -
Abasaga 5,000 ni bo bakiriye agakiza mu biterane by’itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church, Kabuga
14 February 2014, by Simeon NgezahayoHashize amezi atatu itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church rishinze Paruwasi i Kabuga muri Kigali, nyuma yo kumara igihe kinini rikorera i Kanombe. Iryo torero ry’i Kabuga ubu ririmo kwaguka cyane, ndetse umuyobozi waryo aratangaza ko banamaze kugura ikibanza basigaje kubaka ngo bave mu nkodeshanyo.
Mu rwego rwo kuvuna no kubwira abantu icyo Imana ibashakaho, muri iki cyumweru duteye umugongo ku bufatanye na Global Field Evangelism, itorero Agape risoje ibiterane bitandukanye (...) -
N’ubwo bikugora nta gikwiye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
23 May 2016, by Ernest RutagungiraNi inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35).
Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi nyiraryo ni umunyakuri, ni Imana yo hafi na kure ikaba kandi Imana ya none n’ejo hazaza, izi byose kandi ibera hose icyarimwe, yemera ko tunyura muri byinshi kugirango tubyigiremo, binyuze kandi mu ijambo ryayo itubaza ibibazo bitandukanye, ishaka ko (...) -
Imana ntita ikibi itagikuyemo icyiza!
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMu mibereho yacu hashobora kubaho uruhurirane rw’ibibazo, intambara, ibintu bidasobanutse bishobora kuduheza mu gihirahiro nko kwigereranya n’abandi, ivangura, ishyari urwangano n’ibindi.Buri wese muri twe abona ukwe ibyo ahura na byo mu buzima, azi kureba akamenya ibitagenda neza kandi ibyo ni nk’ihame. Ariko iyo tugerageje kurebera uruhererekane rw’ibiba kuri twe nk’uko Imana ibibona ibintu byose birahinduka.Dushobora guhitamo inzira zituganisha ku rupfu tukaba twapfa tudasogongeye ku buzima (...)
0 | ... | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | ... | 3150