« Sigara aha » 2 Abami 2:1-11
Gukizwa ni ugutera intambwe kuko tuva mu bwiza tujya mu bundi. Iyo ukijijwe ntutere intambwe buri gihe ugana imbere, biba ari ikibazo kuko ni nko kubyara umwana ntakure. Uri umubyeyi wababara cyane ari nta cyo utakoze ngo akure, ariko bikanga. Nkeka ko ariko Imana ibireba iyo ibona umwana wayo amara umwaka yumva ijambo ry’Imana ariko ntakure ngo atere intambwe, areke ibyaha byamuneshaga kera atarakizwa.
Mu buzima bwa Gikristo duhura na byinshi bitubwira ngo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Gukizwa ni ugutera intambwe! Pastor Desire Habyarimana
16 December 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Umupasiteri wo mu gihugu cya Cuba (Kiba)yarekuwe nyuma y’amezi 6 muri gereza azira gukoresha amateraniro
3 September 2015, by Innocent KubwimanaUmupasiteri w’Umunya Cuba (Kiba) yarekuwe nyuma y’amezi 6 afunzwe atarigeze aburana. Uyu mupasiteri yaziraga gukoresha amateraniro y’abakristo mu buryo inzego za Leta zivuga ko butemewe n’amategeko.
ChristianToday itangaza ko Rev.Past. Jesús Noel Carballeda w’imyaka 45, yarekuwe tariki 31 z’ukwezi gushize, aho yari afungiwe muri gereza yitwa Valle Grande i San Antonio de Los Banos, ashinjwa gukoresha amateraniro y’abakristo mu buryo Leta yo yemeza ko butari bwemewe.
Aha Perezida wa Cuba Raul (...) -
Ibuka ushimwe Dr Masengo
31 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIBUKA USHIME
1 Abatesaloniki 5:18 - mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Uno ni umunsi udasanzwe. Ni wo munsi wonyine wo muri 2015 utwinjiza muri 2016.
Hari ibintu 6 nibutsa buri wese bijyanye no gushima Imana:
1) Imana yaguhaye impano y’iminsi 365 yo kubaho muri 2015, waba warakoresheje nibura umunsi 1 uyishima? Ibuka ushime!
2) Iyo ushimye Imana uba ukoze umwihariko Imana. Mwibuke inkuru y’ababembe 10 bakize hagashima 1 gusa! Nzi neza ko benshi (...) -
Kigali: ADEPR Gasave hasojwe igiterane cyahuzaga ibihugu bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo
12 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKuri iki cyumweru tariki ya 11/10/2015 kuri ADEPR-Paruwasi ya Gasave hasojwe igiterane cyari gihuje abanyamasengesho baturutse mu bihugu byose bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo birimo nka Tanzaniya, u Burundi, Kenya, Uganda, Congo ndetse n’u Rwanda. Iki giterane mpuzamahanga kikaba cyari gifite intego iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3:19 hagira hati ‘’ Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,"
Umuvugizi (...) -
Mu biterane byaberaga muri ADEPR Gatenga abagera kuri 50 bakiriye Yesu nk’ Umukiza.
15 July 2012, by UbwanditsiKuva kuwa 2 taliki ya 10 kugeza ku cyumweru tariki ya15/07/2012 mu itorero ry’ ADEPR Gatenga habayeho inyigisho za Bibiliya zari zirimo gutangwa na Pastor Desire Habyarimana.
Uwo mwigisha yatanze inyigisho ku gitabo cya Rusi uhereye ku gice cya 1 ukageza ku gice cya 4.Insanganyamatsiko yagiraga iti:”dukwiye kumaramaza mu gakiza kacu.”
Aha, Pastor Desire yavuze ko Naomi, umugabo n’abana bagize inzara bagasuhukira i Mowabu ahantu hatagiraga umugisha (Naomi yagezeyo apfusha umugabo n’abana (...) -
Imana yandinze ubwandu bwa SIDA, kandi ari yo yishe umugabo wanjye!
11 November 2013, by Kiyange Adda-DarleneNitwa Uwingabire Helene, mfite imyaka 33. Ntuye mu mudugudu w’Isonga, mu Murenge wa Gatenga. Namenye ubwenge mbona mfite mama gusa, data nta bwo yabanaga na mama. Aho nkuriye, baramunyerekaga bati “Uriya ni we so”. Nta kindi kintu data yigeze amarira. Mama yajyaga kuraguza, ariko yavayo akanyigisha gusenga. Nakuze nkunda Imana kuko mama yari yarabintoje.
Ku myaka 10, mama yarapfuye ntangira ubuzima bubi. Nagiye kuba kwa mama wacu, nkirirwa ubusa, nkajya ku ishuri nta mpamba bampaye… Nakomeje (...) -
Sudan irimo gushakisha Abisilamu bakiriye Kristo ikabakuramo imyizerere bakiriye
13 July 2013, by UbwanditsiNyuma y’aho ubu buyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cya Sudani “National Intelligence and Security Service (NISS)” bumariye iminsi butera Umukristo wavukiye mu karere k’imisozi ya Juba, bukamusanga iwe mu rugo bumuhata kujya yitaba ku biro by’ubwo buyobozi ngo atange amakuru asabwa ku bijyanye n’amakuru y’Abisilamu bakiriye Kristo, ubu noneho yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu mazi abira. Umukristo umwe utavuzwe izina kubera umutekano we yatangarije (...)
-
Mu giterane cyaberaga Rusizi abarenga 150 bakijijwe
21 October 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 20/11/2013, ku itorero ry’ADEPR Gihundwe habereye igiterane kidasanzwe kirimo kuramya Imana no guhimbaza. IKi giterane cyitabiriwe bikomeye, kuko urusengero rwari rwuzuye abantu bahagaze.
Abashyitsi muri iki giterane bari itsinda riyobora kuramya no guhimbaza mu mujyi wa Kigali, bavuye mu maparuwasi atandukanye. Hari kandi Dominic Nic ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana na madame we, ari na bo bari (...) -
Ukuri ku ntambara umukristo arwana!
4 September 2015, by Innocent KubwimanaIyo uje kuri Yesu akakubera umukiza n’mwami w’ubugingo bwawe, uba ugiye kuba mu mbabazi z’Imana, ubuntu bwayo n’uburinzi bw’Imana kuko uba uhindutse umwana wayo. Ubuzima buba bushya kuko uba uhinduye icyerekezo.
Pawulo yandika yaravuze iyo umuntu ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. 2 Abakorinto 5:17
Umunsi umuntu yemeye Kristo, agahitamo kumukunda no kumwegurira ubuzima bwe, aba akoze icyo twakwita gushoza urugamba na satani kuko aba amuteye umugongo we n’ibye (...) -
Uziko utakiri uwawe ngo wigenge! Alice
23 July 2015, by Alice Rugerindinda“Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana” 1 Abakorinto 6:19-20 “You are not your own, (You do not belong to yourselves) 20 for you were bought with a price. So glorify God in your body. Corinthians 6:19-20
“Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. (...)
0 | ... | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | ... | 3150