Biyobowe n’umuryango Dothan, urubyiruko(...)

Biyobowe n’umuryango Dothan, urubyiruko ruzajya rugira igihe cyo gushima Imana hanatangwe ubutumwa bw’amahoro-ubumwe n’ubwiyunge.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-06-04 07:32:50


Biyobowe n’umuryango Dothan, urubyiruko ruzajya rugira igihe cyo gushima Imana hanatangwe ubutumwa bw’amahoro-ubumwe n’ubwiyunge.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN (DOTHAN REVIVAL MINISTRIES) bwana RURANGWA Denis, buri mwaka nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka genoside yakorewe abatutsi hagiye kuzajya habaho igikorwa cyo gushima Imana mu banyarwanda aho hazajya hatangirwa Ubutumwa bw’Amahoro –Ubumwe n’ubwiyunge. Icyo gikorwa kikaba cyariswe “YOUNG GENERATION UNITED FOR PEACE” mu magambo ahinnye YGUP. Rurangwa avugako yagize iri yerekwa nyuma yo kubona imirimo myiza Imana yakoze nyuma y’iminsi 100 genoside yabayemo, muri harimo guhagarara kwa genoside, kurangira kw’intambara yatangiye mu mwaka wa 1990, gutahuka kw’abanyarwanda bari bamaze imyaka irenze 30 mu mahanga, abanyarwanda kubona uburenganzira bungana mu gihugu.

Ariko kubera umubabaro mwinshi wabaye mu gihe cya genoside ndetse n’akarengane gashingiye ku ivangura ritandukanye ryaranze u Rwanda, byatumye abantu benshi batajya baha agaciro ibyiza byakurikiye ibihe bibi igihugu cyanyuzemo, bityo umuco wo kugaya ibintu byose, kutagira ikizere cy’ejo hazaza ukaba ariwo uhabwa intebe yewe n’abaha agaciro iyo mirimo y’Imana mu gihugu ntibabone umwanya wo kubigaragaza ku mugaragaro, ibyo rero Rurangwa abona bituruka kuri Satani uhuma abantu amaso ku buryo batabona n’ibyiza Imana yabakoreye ndetse n’ibyo iri gukora. Umuntu udashima byanze bikunze aragaya, bivugako abakiri bato (Young generation) bagomba kwibuka iyi mirimo myiza Imana yakoze ndetse n’iyo iri gukora bakagira umuco wo gushima ibyiza, gutanga ubutumwa bw’amahoro-ubumwe n’ubwiyunge.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ku miterere y’ikibazo cy’ihungabana mu Rwanda bw’ ikigo cya minisiteri y’ubuzima cyita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda mu mwaka w’2009. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite kuva ku myaka 16 kujyana hejuru, bugaragaza ko kimwe cya gatatu cyabo, bahwanye na 28,54% by‘abanyarwanda, bafite ikibazo cy’ihungabana. Ubu bushakashatsi kandi bwahishuye ko abantu bafite hagati y’imyaka 16 na 20 bafite ikibazo cy’ihungabana ari 15%, abafite hagati ya 21 na 35 bakaba 25%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 bafite ikibazo cy’ihungabana bangana na 32%. Kuri Karangwa ngo umuti waturuka mu itorero kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bitiriwe izina ryayo nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hayo, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, Imana izabumva ikabakiriza igihugu (2Ngoma 7:14) akaba ari muri urwo rwego umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN n’abandi bafatanyabikorwa wateguye gahunda ngaruka mwaka izajya iba nyuma y’iminsi ijana abanyarwanda bamara bibuka Genoside yakorewe abatutsi. YOUNG GENERATION UNITED FOR PEACE “YGUP”, ifite intumbero yo guhuriza hamwe abakiri bato bafite umutima wo kubona igihugu cyiza gitandukanye n’icyo barazwe n’ababyeyi babo, gihesha Imana n’abagituye icyubahiro. Bimwe mubikorwa bazakora harimo Kwihana no Kwatura ibyaha byakozwe mu gihugu muri genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 n’ibindi byose byatuma Imana idaha igihugu umugisha; Gushima Imana ko genoside yahagaze, intambara yo kubohora igihugu ikarangira,impunzi zigatahuka zaba izo kuva mu 1959 kugeza 1994, Kwakira mu gihugu ku mugaragaro abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo bagahezwa hanze no Kwibuka ibihe bitandukanye bibi abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye banyuzemo n’intambwe zishimishije zimaze guterwa.

RURANGWA Denis ari mu bantu bakoze igikorwa cyo kwatura no guhagarara mu cyuho asaba imbabazi mu izina ry’ubwoko ku bwa genoside yakozwe, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye aho yagize uruhare rwo kwigisha inyigisho z’iyubakamitima-Ubumwe n’ubwiyunge abantu bo mu ngeri zitandukanye, muri CEP (Umuryango Uhuje abanyeshuri bo mu itorero rya ADEPR biga muri za Kaminuza), GBU (Groupe Biblique Universitaire), Abapastori bo mu matorero atandukanye mu gihugu, Abacitse ku icumu n’abafunguwe.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?