Si ku bw’amaboko cyangwa imbaraga zawe ahubwo(...)

Si ku bw’amaboko cyangwa imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka w’Uwiteka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-18 10:12:06


Si ku bw’amaboko cyangwa imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka w’Uwiteka

Zakariya 4: 6-7 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya….

Tugendeye ku bitabo bitandukanye nk’icy’umuhanuzi Hagayi na Ezira, Zerubabeli yari mwene Sheyalutiyeli, akaba yari umwe mu bayoboye abayuda, avugwaho byinshi ariko cyane cyane avugwa kuba yaragize ishyaka rikomeye mu iyubakwa ry’inzu y’Imana yari yarasenywe na Nebukadinezali Umukaludaya umwami w’i Babuloni (Ezira 5:12), nyuma y’ingoma zitandukanye uyu murimo wo gusana urusengero uhagaritswe we na Yosuwa w’umutambyi n’abo bafatanyaga ntibacike integer, batangiye kurusana kugeza ku ngoma ya Dariyo aho iyi nzu yubatswe byemewe ikarangira.

Zerubabeli Yahawe n’Imana isezerano rikomeye, rigira riti “Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye” Zekariya 4:6, Intege nke za Zerubabeli imbere y’Imana ntizari ikibazo, kuko Imana yashyize muri we umwuka wayo, Imana imaze kubona ishyaka afite ryo kuyikorera na bagenzi be yarabanezerewe, ikomeza ibabwira amagambo y’ibyiringiro iti : Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nk’uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’(Hag 2:4)

Uyu munsi ibihagaritse imitima y’abana b’Imana ni byinshi ariko ndababwira ngo mukomere, gukurwaho kwabyo si kubw’imbaraga zanyu ahubwo ni kubw’imbaraga z’umwuka w’Imana uri muri mwe, kuva muvuye muri egiputa y’ibyaha hari imbaraga z’umwuka wera Imana yashyize muri mwe, izi zibasha kuvuguruza imigambi ya Satani. Nk’uko itara ryaka ritazima ryuzuye amavuta y’ibiti by’umwimerere atarakozwe n’amaboko y’abantu, niko imbaraga z’Imana ishobora byose zibasha gukorera muriwe cyangwa mu maso yanyu ibirenze ibyo mwibwira, ntizitangirwa kandi ntizihagarikwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Ese ubundi uri inde wo kwirata imbaraga zawe, ndetse nta n’icyo washobora atari Imana igushoboje, Imisozi iri imbere yawe nibyo koko irarumbaraye ndetse kubwawe urabona utazi iherezo, ariko humura Yesu ni muzima kandi aracyakora imirimo, erega byose bishobokera Uwizeye, “ Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi -1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1-25.1, baheshejwe no kwizera, gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga” (Abaheb11: 32-34)

Hagarara mu kwizera uhangare imisozi ikuri imbere, kubw’imbaraga z’ishobora byose irahinduka ibibaya…Zerubaberi yarwanye urwe nyamara nawe nanjye ntitworohewe, “Wa musozi munini we, wiyita iki? Ese ugira ngo ibyagereranwa n’imisozi ku buzima bwacu si byinshi ? Ariko Twishingikirije ku ijambo rwavuzwe n’ishobora byose ko izaturengera, kura amaso kubyo wari wishingikirije ho utumbire Yesu, we banze ryo kwizerwa, we cyambu kiduhuza n’Imana, urabona imbaraga z’Imana, nta kiyinanira, wicibwa integer n’uwo uriwe, icyo ukora, umuryango uvukamo cyangwa uburemere bw’ibiguhagaze imber, Si ku bw’amaboko yawe , si kubw’imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka Uwiteka”. Murakoze mbifurije kurengerwa n’Imana ishobora byose .Ernest RUTAGUNGIRA

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?