Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Ubushakashatsi bwakozwe na
Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’ Abanyamerika Guttmacher Institute ku
bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, burerekana ko muri iki gihugu
inda ibihumbi 60 arizo zikurwamo buri mwaka.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore 25 ku 1000 bafite hagati y’
imyaka 15 na 44 bakuramo inda buri mwaka. Hafi y’ inda zose zivamo ni
iziba zasamwe zitifuzwa, ndetse 1/3 cy’ abagore bahura n’ibibazo
bikomoka ku gukuramo inda nbibabona ubuvuzi bukwiye.
Muri ubu bushakashatsi, byaragaragaye ko benshi mu bakuramo inda
bagana abaganga batabifitiye ubushobozi, cyane cyane abavuzi gakondo
bakoresha uburyo butizewe, haba mu isuku ndetse n’ ibikoresho nkenerwa.
Herekanywe kandi ko impamvu nyamukuru ituma abantu bagana abavuzi
gakondo ari uko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda, ibi bikaba ari nayo
ntandaro y’impfu nyinshi z’ababyeyi n’abana.
Chantal Umuhoza, umuhuzabikorwa w’ ikigega kigamije gukangurira
abantu kwirinda ingaruka zo gukuramo inda nabi, avuga ko iyi mibare
ishobora kuba irenzeho, kuko babaze ababashije kugera kwa muganga gusa.
Agira ati : “Ibihumbi 60 ntabwo ari imibare iteye ubwoba, icyakora
birashoboka ko iyi mibare irenzeho, bitewe n’ uko twifashishije
amaraporo aturuka mu bitaro bitandukanye. Ni ukuvuga ko abatarageze kwa
muganga tutababaze”.
Umuhoza, ashimangira ko kwemerera abantu gukuramo inda byagabanya
cyane impfu z’ ababyeyi n’abana nk’ uko byagaragaye mu bihugu bimwe na
bimwe byemeye iki gikorwa.
Ati : “ Uretse no kuba byagabanya impfu, ni n’ uburenganzira bw’ umuntu kutabyara umwana atigeze yitegura”.
Dr Fidele Ngabo, umuhuzabikorwa mu mushinga uharanira ubuzima bw’
umwana na nyina, avuga ko gukuramo inda bisanzwe byemewe mu Rwanda igihe
inda ishobora kubangamira ubuzima bw’ umugore, iyo inda ari ingaruka zo
gusambanywa ku ngufu, cyangwa igihe abafitanye isano bateranye inda,
cyangwa se Polisi n’abaganga bemeje ko igomba kuvamo.
Muri miliyoni 6.4 z’ inda zivamo muri Afurika, 3% gusa nizo zikurwamo mu buryo bukurikije ibisabwa.
N’ ubwo nta mibare ifatika igaragaza abahitanwa no gukuramo inda,
raporo y’ishami rishinzwe ubuzima mu Muryango w’Abibumbye igaragaza ko
gukuramo inda ari kimwe mu bintu birindwi bihitana abagore benshi muri
Afurika y’Uburasirazuba.
Hejuru ku ifoto : Chantal Umuhoza, umuhuzabikorwa w’ ikigega kigamije gukangurira abantu kwirinda ingaruka zo gukuramo inda nabi.
inkuru dukesha igihe.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Indwara ya anjine (angine) ifatwa nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera...
Ibitekerezo (0)