Sobanukirwa n’indwara ya Anjine (Angine)

Sobanukirwa n’indwara ya Anjine (Angine)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-12-20 09:21:18


Sobanukirwa n’indwara ya Anjine (Angine)

Indwara ya anjine (angine) ifatwa
nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera ububabare ndetse bikababaza
cyane uyirwaye. Iyi ndwara ibamo ibice bine, ifata mu muhogo hagahinduka
umweru, hari n’ituma hagira ibara ritukura. Kuri izo zishingiye ku
ibara hiyongeraho ishobora guterwa na virusi cyangwa se udukoko twa
bagiteri ; ariko izi zose ni ngombwa kwihutira kwa muganga ku muntu
wagize ikibazo agafatwa na yo.

Mu gihe uryamye ukumva umuriro udasanzwe, ukababara cyane mu muhogo
mu gihe umira uducandwe byaba ari ikimenyetso cya anjine. Iyi ndwara
ikunze kwibasira abana bato ariko n’abakuru birashoboka ko yabafata.

Nk’uko twabivuze, anjine zigira amoko atandukanye, gusa zose zihurira
ku kuba zifata mu muhogo. Anjine zigaragazwa n’uko aho zafashe
hahinduye ibara hakaba umweru cyangwa umutuku. Zose zitera uburibwe mu
muhogo bushobora kubabaza cyane, bugakurikirwa n’ibibazo byo kumira,
umuriro ndetse no kubabara umutwe. Mu ndwara za anjine ndetse hari
izigira ibimenyetso nk’iby’ibicurane, ndetse zishobora kurangwa no
kuruka.

Gusa birakwiye kumenya gutandukanya anjine yatewe na virusi cyangwa
iyaturutse ku dukoko twa bagiteri. Impamvu ni uko uburyo bwo kuzivura
butandukanye, ikindi ni uko anjine itewe na bagiteri ishobora kugira
ubukana cyane ndetse ikaba yanateza ibibazo ku mutima, iyi ni iyo bita
mu rurimi rw’Igifaransa ‘Angine à streptocoques hémolytiques du groupe
A’. Urwaye iyi anjine ahita yandikirwa imiti mu rwego rwo kwirinda ko
yagira ingaruka mbi ku murwayi.

Ni gute anjine ivurwa ?

Kuvura anjine bagendera ku bimenyetso umurwayi agaragaza : imiti
igabanya umuriro cyangwa kuribwa ni byo bikunze gukoreshwa
bigakurikirana n’imiti banywa ikoza mu muhogo. Ubwo ni bwo buvuzi
bukorerwa umurwayi wa anjine ku busanzwe.

Mu gihe umurwayi yasuzumwe na muganga ubyemerewe, agasanga afite
anjine iterwa na bagiteri, yandikirwa imiti yica bagiteri
(antibiotiques). Niba muganga yakwandikiye iriya miti ya antibiotiques,
ugomba kuyinywa ukayirangiza bikurikije amategeko kabone niyo
ibimenyetso bya anjine byaba bitakigaragara. Impamvu ni uko iyo imiti
ifashwe nabi bituma bagiteri zigira ubudatsimburwa (resistance).

Inkuru dukesha UMUGANGA.com

Ibitekerezo (1)

Mwiyeretsi Alain Samson

1-05-2014    05:41

Murakoze cyane kumfasha kuko ubu tuvugana ndaryamye ndikubabara pe narinankweye amoxi n’indi miti igabanya ububabare ariko ndushijeho gusobanukirwa umumaro wo kunkwa imiti ikarangira n’ububi bwa angine.murakoze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?