Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni ikibazo gikomeye, kuko umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara bitabuza ingingo ze nyinshi kuba zirimo kwangirika.
Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Mu bisanzwe kwa Muganga iyo bagupimye baguha igisubizo kigizwe n’umubare w’umugabane.
Urugero 100/70. Umuvuduko mwiza (normal) ni uba uri munsi ya 120/80mmHg. Tuvuga ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane (Hypertension) iyo igipimo cye kigaragaje umubare uri hejuru ya 140/90. Gusa bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Iki gihe abenshi ntabwo bagira ibimenyetso bigaragara inyuma, ariko ibyago byo kugira uburwayi butewe nawo biriyongera.
Ni iki gitera kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Mu bisanzwe uko umuntu agenda akura mu myaka, ni nako umuvuduko we w’amaraso ugenda wiyongera ariko ntibivuga ko abantu bakuze bose baba bafite umuvuduko w’amaraso ukabije.
Bimwe mu bitera abantu kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru harimo :
1. Uruhererekane rwo mu muryango, bivuze ngo niba uziko hari umuntu mufitanye isano ufite cyangwa wagize umuvuduko ukabije, byaba byiza wipimishije hakiri kare.
2. Abantu bakunda kurya umunyu mwinshi nabo bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
3. Kugira umubyibuho ukabije na byo bigira uruhare runini kukuzamuka kwawo.
4. Kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi,
5. Kudakora imyitozo ngororamubiri.
6. Hari abantu bacye cyane bagira umuvuduko w’amaraso ukabije bitewe n’ubundi burwayi bafite.
Umuntu ufite umuvuduko ukabije w’amaraso agira ibihe bimenyetso ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso aho ubera mubi, ni uko umuntu ashobora kubana nawo imyaka myinshi nta kimenyetso na kimwe agaragaza nyamara wo umwica buhorobuhoro (silent killer).
Ibimenyetso biza biturutse kukwangirika kw’ingingo zitandukanye harimo nk’amaso, umutima, ubwonko, imiyoboro y’amaraso n’impyiko. Gusa hari bamwe bajya bakunda kurwara umutwe, kugira isereri cyangwa bakagira ibibazo byo kureba.
Wakwipishiriza he ?
Ivuriro rikwegereye ryose mu gihugu ryabigufashamo.
Ingaruka z’umuvuduko w’amaraso mwinshi utakurikiranywe neza. Inshuro nyinshi n’ubwo ingaruka zaza uwumaranye igihe kinini ziza ari mbi kubuzima bwawe.
Muri zo harimo kugira ibibazo by’amaso, kugira uburwayi bw’umutima, kugira ibibazo by’ubwonko bikunze gutera ubumuga benshi, kugira uburwayi bw’impyiko n’ibindi.
Ingingo zibasirwa nyinshi ni ingezi kugira ngo umuntu abeho, bivuze ngo iyo zangiritse cyane biba biganisha ku rupfu, cyangwa se ubumuga bwangiriza imibereho ya buri munsi.
Inyungu yo kwipimisha hakiri kare ni iyihe ?
Mbere na mbere kuwipimisha ntibihenze na gato.
Umuntu ashobora kugenga umuvuduko we yifashishije guhindura imibereho ye ya buri munsi nko kugenga ibiro bye, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya umunyu uri mu rugero, kugabanya inzoga n’itabi, kudakunda kurya ibiryo birimo ibinure byinshi. Ibi bikaba ari nawo muti wambere mu kugenga umuvuduko w’amaraso, ariko ibyo ntiwabyitaho utabashije kumenya uko uhagaze.
Iyo guhindura imibereho ya buri munsi bitawugabanyije nk’uko byifuzwa, kwa muganga hari imiti yifashishwa bityo umuntu akirinda ingaruka mbi z’uwo muvuduko w’amaraso ukabije.
Ikindi ni uko gutangira kugenga umuvuduko w’amaraso wawe hakiri kare kandi kuburyo buhoraho, bituma wirinda uburwayi bukomeye buba butegereje ababana nawo ariko batabizi.
source: igihe.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Indwara ya anjine (angine) ifatwa nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera...
Ibitekerezo (0)