Ihene 10, kwambika abantu 52 no kwishyura(...)

Ihene 10, kwambika abantu 52 no kwishyura Mitiweli 120 nibyo byatanzwe n’abakunzi b’Agakiza.org mu kwezi bise ukw’impuhwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-29 10:41:22


Ihene 10, kwambika abantu 52 no kwishyura Mitiweli 120 nibyo byatanzwe n’abakunzi b’Agakiza.org mu kwezi bise ukw’impuhwe

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ihuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family basoje icyo bise ‘’Ukwezi kw’impuhwe’’, aho bari bamaze igihe kingana n’ukwezi bakora ibikorwa by’urukundo, banegeranya imbaraga mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye.

Iyi gahunda ikaba yarasojwe n’igiterane cyagutse cyabaye kuri iki cyumweru tariki 26/06/2016, kikaba cyarabereye ku kicaro cy’itorero rya ADEPR-Gatare, giherereye mu murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro ahanatoranijwe abababaye kurusha abandi ari nabo bashyikirijwe ubwo bufasha.


Hatanzwe ihene 10 mu rwego rwo koroza abatifashishe

Umuyobozi w’iri huriro akaba ari nawe washinze urubuga rw’ivugabutumwa Pasteri Desire Habyarimana ashimira abakunzi b’Agakiza.org yavuze ko iki ari igikorwa gishimishije mu maso y’Imana n’abantu, ashimangira ko umuntu yari akwiye gutekereza kuri mugenzi we no kwibuka gufasha ubabaye. Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ko Imana yabarokoye ikibafiteho umugambi mwiza.


Pasteri Desire Habyarimana uyobora Agakiza.org avuga ijambo

Ibyatanzwe kugeza bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe, birimo ihene 10, gutanga imyambaro ku bantu 52 ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 120.


Hatangwa Mitiweli ku bantu 120

Abakunzi b’Agakiza.org bahura byibuze incuro imwe mu mezi atatu, bakabasha kumenyana no gusangira ihishurirwa ry’uru rubuga ubusanzwe rwiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu nta rundi rwunguko, uretse gushaka no gukiza icyazimiye.


Imyambaro, matela, n’ibindi byatanzwe n’Abakunzi b’Agakiza.org

Uretse kandi iki gikorwa abakunzi b’Agakiza.org banahuzwa n’ibindi birimo ibiterane by’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, amahugurwa y’abubatse ingo n’ay’urubyiruko n’ibindi nk’ibyo byose bigamije gutanga umusanzu wabo mu kubaka itorero ry’Imana muri rusange ndetse n’abantu hirya no hino.



Chorale zo muri Paruwasi ya Gatare zari zaje kwizihiza iki gikorwa

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?