Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR Pasitori Usabwimana Samuel yaba yarahunze igihugu kubwo ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru no ku maradiyo byatewe na bamwe bahagaritswe mu mirimo bakoraga mw’itorero kubera kutubahiriza inshingano zabo.
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa moya n’ igice z’umugoroba, umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR nibwo yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe avuye mu gihugu cya Amerika mu rugendo rw’ivugabutumwa. Yasanganiwe n’abantu benshi harimo umuryango we, abakristo ndetse n’abashumba b’indembo zitandukanye zo muri iryo torero. Ahageze, yadutangarije ko akubutse muri America aho yari yaragiye ku butumire bw’abashumba bagenzi be bo muri icyo gihugu..
Yakomeje atubwira ko yakoze ibiterane muri leta zitandukanye zo muri icyo gihugu kandi akaba yarabashije kubaka umubano ukomeye hagati y’abashumba bagenzi be n’ itorero ry’ ADEPR abereye umuyobozi kandi ko nabo vuba aha bazaza mu Rwanda.
Ubwanditsi
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (11)
janviere
2-05-2014 04:47
uyu samweli yari umukirisitu yakundaga gukumakuma intama ngo zitona ariko satani ntiyabyishimiye maze amushira kukarubanda.
UWITEKA akomeze amuturindire nawe yihangane ntacike intege turimo kumusengera.
njyewe nzongera gusengera muri ADEPR aruko yongeye gusubizwa agaciro ke.
SABIMANA ELIE
3-03-2014 06:13
ahubwo muzadushakire amakuru ye nyuma yo kumweguza aho yaba ari cyangwa icto yaba asigaye akora mu itorero, imana ibahe imigisha;
SABIMANA ELIE
3-03-2014 06:04
PASTEUR YIHANGANE KUKONTAJORO RIDACA
IMANA IMUKOMEZE.
SABIMANA ELIE
3-03-2014 01:55
PASTEUR YIHANGANE KUKONTAJORO RIDACA
IMANA IMUKOMEZE.
s.peter
8-06-2013 14:33
Abantu bavugayabo ariko IMANA yo izibyose ntawayikoreye byukuri ngo imwikoreze amaboko IMANA ihe umugisha abayikunda bose kandi bakikorerera umutwaro bajyenzi babo.
pascal izabayo
15-03-2013 08:57
uyu musaza yarwaniye ukuri kandi nta narimwe ikinyoma kizatsinda ukuri imana ikomeze imutirindire
8-01-2013 03:20
Twe ab’itorero cyangwa se abakristo tujye tugira umwete wo gusengera itorero cyane kuruta ko twavuga abakozi b’Imana nabi. Ahubwo tujye dufata iya mbere mu kubasengera buri gihe kuko amasengesho ni intwaro ikomeye cyane. Ibuka Esteri yarayikoresheje abanzi babo barapfa,Danieli yarayitabaje Imana imuhishurira inzozi Nebukadineza yarose abanyabwenge bose bari bagiye kwicwa ndetse bamwe bari batangiye kwicwa;benshi mu ntwari zo hambere batsindishirizwe no gusenga yewe na sogokuruza wacu Aburahamu mu byo kwizera.
Amasengesho rero ahindura ibintu n’ibyaze guhinduka.Tutibagiwe n’igihugu cyacu kugira ngo Iman ikomeze kugiha amahoro n’imigisha. ahasigaye bene data mbifurije umugisha w’Iman. Erega dusenga Imana ivuga si baali cyangwa Eshitaroti cyangwa ibigirwamana bindi. Ni Imana nyamana, Ishoborabyose!Haleluya!!!!!!! iravuga di!!!! ikabisohoza. Tuyikorere. Iyo ni inama ngira bene data nanjye nyigira.Ahasigaye Yesu abampere umugisha.
5-01-2013 06:35
Bakristo bene data ubuyobozi bw’itorero brahinduka ariko Krsiro Yesu ntjya ahinduka! twe turebe Kristo. ni nde wabahamagaye ni umuntu cyangwa ni Kristo? mwibuke Paulo yabajije abantu ati mbse Aoplo ni nde ?Paulo ni nde? Kefa ni nde? twahamagawe na Kristo. Ba umukristo gusa.Yesu akomeze yubake itorero rye.
Habi
31-05-2012 09:45
Umuvugizi wacu Imana iramushyigikiye cyane kandi nkunze ko arwanira ubwere bw’itorero afatanyije na mwuka wera akunda gusenga. Ubwo uwiteka ari mu ruhande rwe umubisha we yaba nde? ni akomeze atuyobore kuko ayoborwa ni umwuka w’Imana kandi atagendana ni ibigezweho. Imana imuhe umugisha
DDH
31-05-2012 04:20
Uyu musaza ni umuntu w’Imana.Abamurwanya bamenye ko Imana ibareba kandi amakuru atwereka ko ari abanyamafuti gusa gusa bahemukiye itorero bagakora ibyaha bibi.Imana ibabarire cyane kandi bihane amafuti yabo.
Naho umukozi w’Imana Pst Sam U. Imana nimuhe umugisha kandi ikomeze imurinde irinde n’itorero ayoboye mu bihe bigoye.
Paji: 1 | 2