Theo Bosebabireba n’umugore we bari mu maboko(...)

Theo Bosebabireba n’umugore we bari mu maboko ya polisi.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-07-26 09:58:37


Theo Bosebabireba n’umugore we bari mu maboko ya polisi.

Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa gutya, ari mu maboko ya polisi n’umugore we akekwaho guca inyuma y’umugore we bikaza butera umutekano mucye.

Ibi byose byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26/7/2012 ubwo umugore wa Theo yubyutse ajya gushakisha aho umugabo we yaba yaraye. Mu minsi ishize, uyu muhanzi ngo yari amaze igihe atarara mu rugo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umugore we yigiriye inama yo kujya kumushakira aho bamumurangiye.

Amakuru dukesha bamwe mu babonye ibi byose biba kandi baturanye n’urugo Theo yafatiwemo, badutangarije ko uyu muhanzi yafashwe aryamanye n’umunyeshurikazi wiga muri ULK.

Umugore wa Theo Bosebabireba akigera mu rugo uyu mugabo we amaze iminsi araranamo n’uyu mugore w’inshoreke ye yahise atangira kuvuza indura, atera amabuye ibirahuri by’amadirishya, induru ziravuga abantu barahurura ari nabwo inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zimuta muri yombi.

Urusaku rukabije mu gace bari baherereyemo nirwo rwatumye abashinzwe umutekano bahagera igitaraganya batwara abo bagore bombi mu modoka ndetse na Theo.

Umugore wa Theo nawe yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho guteza imidugararo mu gace ndetse no kwangiza inzu y’abandi, mu gihe Theo n’umugore bari bari kumwe mu nzu bafunzwe kubera ko inzego zishinzwe gukora iperereza zikiri mu kazi kazo.

Theogene Uwiringiyimana ufite imbaga y’abafana kubera ubutumwa buhimbaza Imana buba mu ndirimbo ze, arakekwaho guca inyuma y’umugore we nyuma y’amezi agera ku 8 avuzweho kuba yarafashe umwana ku ngufu agafungwa gusa nyuma byaje kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha nkuko Theo yabidutangarije icyo gihe.

Twagerageje kuvugana na Theo Bosebabireba dusanga umurongo wa telefoni we ufunze, tugerageje kuvugana n’umujynama we Dj Theo na we dusanga terefoni ye ifunze.

Twanahamagaye umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda dusanga afite akazi kenshi ntibyadukundira kuvugana na we.

Turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’iki kibazo kugirango hamenyekane byinshi kuri cyo.

Munyengabe Murungi Sabin.
source: inyarwanda.com

Ibitekerezo (7)

18-05-2014    15:36

Bararenganya umukozi w imana.

Tuyiringire Emmanuel

1-02-2014    03:58

Tuyiringire Emmy iRukara kayonza Birabaje kumva umukozi wimana avugwaho ibyobintu byoguca inyuma uwomwashakanye ukaryamana nundi mugore Imana niyo izi ibyumukozi wayo Imana izigaragaze kandi igaragaze imbaragazayo murakoze kubwiyinkuru.

adamu

7-12-2013    11:57

ni akumiro gs???????// bikosore nabo

uwera David

31-10-2013    12:43

Mubyukuri ararengana subwambere bamubeshyera ibihuha nkibyo

Rud

27-07-2012    03:53

Ntidukwiye guhita twemera iby’inkuru kuko bishobora kuba ari IBINYOMA.
Uy’umukozi w’Imana ntabundi buhamya bubi azwiho mwene aka kageni.

Nkuko mwabivuze haruguru ko nyuma y’Amezi 8 yarafunzwe ariko biza kugaragara ko byari ibihuha; kuki ibibyo byaba atari ibihuha? kuki baba atari abashatse kumugambanira bagamije kumusebya, nogutesha agaciro UMUMARO yarafite m’umurimo w’Imana ?

Iyodukora umurimo w’Imana SATANI ntatwishimira araturwanya muburyo butandukanye.
JOSEPH muri Bibiliya igihe bamufungaga;bamwe mubamwangaga bamufashe nk’umusamba,umunyabyaha muri rusange; nyamara siko byaribiri .

Reka dutegereze umwanzuro uribuve mu IPEREREZA kandi turizerako Imana Iribugaragaze ukuri kuri iy’inkuru kuko Ntishobora kwemera ko Izina ryayo ritukwa.

Jn

26-07-2012    12:15

Gukorera Imana bihera imbere kuruta inyuma. Kuba vedette kwiza ni uguhamywa n’Imana.
Jn

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?