Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, kigahuza amatorero atandukanye ya Gikirisitu kuri Stade amahoro i Remera, umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika Kizito Mihigo, n’umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Temple Paul Gitwaza, bagaragaje kuvuguruzanya ku byerekeye Bibiliya.
Abagiye bitabira ibitaramo bya Kizito Mihigo, bamenyereye ko mbere yo kuririmba indirimbo ze abanza agafata umwanya wo kuzisobanura, akavuga impamvu yazihimbye. Ibi ni nabyo uyu muhanzi yakoze ubwo yajyaga kuririmba indirimbo Arc en ciel (Umukororombya).
Mu gusobanura iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yagize ati “Mu isezerano rya kera, mbere ya Yezu, Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe Imana yagiraga uburakari bukabije ndetse ikica n’abantu bayo. Urugero ni nko guteza umwuzure ukica abantu batagira ingano nk’uko tubisanga mu gitabo cy’intangiriro umutwe wa gatandatu”.
Yakomeje agira ati “Urundi rugero ni mu gitabo cy’Iyimukamisiri, aho Imana yafashe icyemezo cyo kwica imfura z’Abanyamisiri igihe bari banze kurekura Abayisirayeri, ndetse ikaroha mu mazi y’inyanja itukura abasirikare b’Abanyamisiri bari bakurikiye Abayisirayeri” .
Kizito Mihigo yatanze ingero nyinshi zo mu Isezerano rya Kera, (igihe cya mbere ya Yezu) aho Imana yarakaraga ikica abantu. Yakomeje avuga ko nyuma y’umwuzure Imana yateje abantu bakarimbuka hakarokoka Nowa n’umuryango we, n’ibikoko bikeya, Imana yohereje umukororombya nk’ikimenyetso cy’uko igiye kuzajya ibabarira abantu.
Kizito Mihigo yabivuze muri aya magambo “Imana yagaragaje ubushake bwo kuba Imana Nyirimbabazi mbere yo kuba Imana Nyiruburakari. Ubwo bushake kandi bwarushijeho kugaragara muri Yezu, kuko mu buzima bwe no mu nyigisho ze, ariho hagaragariye imbabazi z’Imana ku buryo buhebuje. Bityo rero, Yezu ni We mukororombya uhebuje, ni nawe ngiye kuririmba kugira ngo asure u Rwanda, maze aruhe Imbabazi n’Amahoro.”
Nyuma yo kuririmba indirimbo Arc en ciel, umuvugabutumwa Gitwaza Paul wari uyoboye gahunda z’igitaramoyafashe ijambo aravuga ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica. Iyo ubwicanyi buje, Satani niwe wica ntabwo ari Imana.”
Gitwaza yakomeje agira ati “Kizito Mihigo ntimumurenganye, we ntabwo yize teologie (Ibijyanye n’Iyobokamana) nkatwe, ntabwo ari umupasitori, nta n’ubwo ari padiri, ni umwana w’umuririmbyi w’umukirisitu gusa. Ntimubimurenganyirize rero, ahubwo nimuhe amashyi Imana kubera Kizito”.
Kizito Mihigo nawe yaje kugaruka mbere yo kuririmba indirimbo ye Inuma, arongera asubira mu gisobanuro cya Arc en Ciel maze abwira Gitwaza ati “Muvandimwe Gitwaza numvise utasobanukiwe n’ibyo navuze, sinavuze ko Imana ari ingome, ahubwo navuze ko isura yayo y’amahoro n’urukundo yarushijeho kugaragara kuva aho Yezu aziye.”
Uyu muhanzi yongeyeho ati “Mu gikorwa nk’iki gihuje abantu baturuka mu myemerere itandukanye, ntabwo hakwiye kubaho umuntu usa nk’aho ari umwarimu ukosora abandi, kuko byaba ari nko kutujyana twese mu rusengero rwe.”
Mu yandi magambo umuhanzi Kizito Mihigo yavuze, yagize ati “Jyewe ndi umuhanzi wo muri Kiliziya Gatulika, ariko naje kwifatanya namwe kuko nkunda indangagaciro y’ubumwe.”
Nyuma y’uku kuvuguruzanya abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo bakomeje kubivugaho ku buryo bunyuranye, bamwe bati ”Gitwaza yarengereye”, abandi bati “Kizito Mihigo ntiyari akwiye kuvuguruza Apotre”.
Kizito Mihigo yadutangarije ko yabonye n’ubutumwa bwanditse SMS bumubwira ko yitwaye nabi kuko yatinyutse gusubiza Apotre Gitwaza.
Munyemana Eric uyobora P.E.A.C.E Plan yaje gusaba imbabazi Kizito Mihigo, avuga ko yoherejwe na Apotre Gitwaza.
Inkuru dukesha igihe.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (16)
benjamin
25-04-2014 03:14
Harya ngo ntawe uvuguruza apotre!!!!!! Apotre ni ukuvuga iki? yabihawe na nde????
RUBAYITA PAUL
21-04-2014 07:03
Le Deutéronome 30:15-20Vois, je mets aujourd’hui devant toi la vie et le bien, la mort et le mal.
Car je te prescris aujourd’hui d’aimer l’Éternel, ton Dieu, de marcher dans ses voies, et d’observer ses commandements, ses lois et ses ordonnances, afin que tu vives et que tu multiplies, et que l’Éternel, ton Dieu, te bénisse dans le pays dont tu vas entrer en possession.
Mais si ton coeur se détourne, si tu n’obéis point, et si tu te laisses entraîner à te prosterner devant d’autres dieux et à les servir,
je vous déclare aujourd’hui que vous périrez, que vous ne prolongerez point vos jours dans le pays dont vous allez entrer en possession, après avoir passé le Jourdain.
J’en prends aujourd’hui à témoin contre vous le ciel et la terre: j’ai mis devant toi la vie et la mort, la bénédiction et la malédiction. Choisis la vie, afin que tu vives, toi et ta postérité,
pour aimer l’Éternel, ton Dieu, pour obéir à sa voix, et pour t’attacher à lui: car de cela dépendent ta vie et la prolongation de tes jours, et c’est ainsi que tu pourras demeurer dans le pays que l’Éternel a juré de donner à tes pères, Abraham, Isaac et Jacob.
ngaho, ni Imana yica cyangwa ni umuntu wiyica ubwe?
RUBAYITA PAUL
21-04-2014 06:27
Epître de saint Jacques 1:13-17
Que personne, lorsqu’il est tenté, ne dise: C’est Dieu qui me tente. Car Dieu ne peut être tenté par le mal, et il ne tente lui-même personne.
Mais chacun est tenté quand il est attiré et amorcé par sa propre convoitise.
Puis la convoitise, lorsqu’elle a conçu, enfante le péché; et le péché, étant consommé, produit la mort.
Nous vous y trompez pas, mes frères bien-aimés:
toute grâce excellente et tout don parfait descendent d’en haut, du Père des lumières, chez lequel il n’y a ni changement ni ombre de variation.
BUNANI
15-04-2014 15:06
Nonese A.Gitwaza ahakana ko Imana itagira amarangamutima n’ubwo atari nk’ay’abantu? Imana irishoma kandi igaseka. Imana irarakara kandi ikagira ifuhe. Imana iratabara kandi igahana iyo bibaye ngombwa. Imana ishobara kuganira ndetse ikajya n’impaka ikanaciririkanya (uko yavuganaga na Abraham mbere yo kurimbura Sodoma na Gomora). Imana ishobora gufata icyemezo ntawe igishije inama ariko kandi hakaba n’igihe yemera ko Shitani agerageza abantu (Ibyabaye kuri Yubu). Imana ntiyica nka Shitani ariko irahana nk’uko yabigenje kubayiseraheri igihe cyose babaga banyuze mu nzira itari yo, ariko kandi ntabwo Imana yibagirwa isezerano ngo irimbure burundu nk’uko shitati ibigenza. Kwica kwa shitani ni ukurimbura burundu. Nyamara Imana kubera urukundo n’imbabazi zayo ntabwo mishobo kurimbura burundu ngo yibagirwe isezerano yagiriye abantu. Kubera guhemukira Imana, ishobora guhana yihanukiriye kandi mu buryo bukomeye ariko ntisibe cyangwa ngo yibagirwe isezerano. Nibyo yakoreye Adam na Eva igihe ikijije Nowa. Nibyo yakoreye Abraham igihe izamuye Dawudi. Nibyo yakoreye Yobu ighe imusubije ibyo yari yabuze byose.....Ntihazagire uhemukira imana ngo yizere ko izabura kumuhana n’ubwo ari inyempuhwe ikagira n’imbabazi nyinshi.
Eugene MURATWA
30-09-2013 16:22
Kubwira kizitho ngo yitwaye nabi ni ukubona umwana arya umwanda ukamwongerera. niba rero A.Gitwaza atemera ko mu isezerano rya kera Imana itarimbuye abantu ubwo yaba nawe yarasomye nabi. erega nubu nitutihana izaturimbura.kuvuga ukuri ni byiza.ok KZT
Teacher
4-09-2012 10:34
Jewe nibaza kio Kizito yavuze ukuri kuri muri biblia; ariko umukozi w’Imana apotre umenga ashatse kumumaramaza. Ariko ndashima ko yamusavye imbabazi; mugabo vyiza kuruta ni uko Apotre yari gushikira Kizito atarinze gutuma uwundi ndetse akanamusigurira ivyo adatahura.
JFW
1-09-2012 11:49
Ndagirango ngire icyo nongeraho kubyavuzwe hejuru hagati ya Gitwaza na Kizito. Nkuko Gitwaza yabivuze IMANA ntiyica koko, kuko ali umunyampuhwe ariko Imana irahana kandi igahana yihanukiriye iyo twanze kuyunvira. Ntanalimwe Imana ihana itabanje kohereza ibimenyetso, abahanuzi bavuga ibizaba, ibimenyetso byavuzwe muli BIBiliya nibindi. Ndatanga ingeri nyinshi Imana yahanuliye abantu: SOMA:
INTANGIRIRO ( Genesis) 7:4. Reba icyo Imana yabwiye Nowa. ushobora guhera kuntangiriro gice cya 6:7-8. Soma Zabuli yose ya 94: 1-23 Urebe icyo Zabuli itubwira. 1 INGOMA 21: 7-13 urebe igihano Imana yahaye Dawidi igihe yabaraga abisirayeli. 2 Samweli 24:10-17 nahandi henshi twabonera ingero. Mubyukuli Iyo umwana wawe akoze ikosa, siwowe uba umwoheje, aliko iyo umubuliye kabili ntiyumve uramuhana. Reka tubirebe muli ubwo buryo.
Ku kibazo cya kizito, ntakosa mbona yakoze kuko yavuze akulikije verse Biblique kandi yagiye atanga verse de reference. Ibyo nkaba nabimushimiye rwose . 1 petero 1:3-5 baratubwira ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza. Kuvuga rero ko Yesu ariwe mukorombya wikigihe , ntacyo yabeshyeho . Nakongera ko mu Kiragano cya Kera ( Old Testement) bakoreshaga amategeko ya Mose, utarayakulikizaga yarahanwaga bikomeye, ndetse n’Imana ikohereza abahanuzi. Soma igitabo cy’ umuhanuzi Yeremia, yashyirwaga kenshi muli prison kubera ko yahanuraga ibyo Imna yabaga yamutumye , abantu bakanga kumutega amatwi, ahubwo bakamufunga ngo bamucubye aceceke. abantu baragerageje gukulikiza ayo mategeko ariko baratsindwa, Imana yohereza umwana wayo Yesu Christu ngo aducungure. ndabona ntacyo uyu musore yabeshyeho , kuko Yesu aliwe mucunguzi wacu. soma : 1 petero2:9 , . Abaromani 7: 7-25., Baromani 10:9-10. etc.....
Kukibazo rero cy’uko Gitwaza ali Pastor akaba yarize na Theologiya, nibyiza rwose kandi birakenewe gukora uyu mulimo, aliko mu mulimo w’Imana , nkeka ko Imana itareba Igihagararo ( DAVID na GORIATI) , cyangwa se icyubahiro ( reba Umwami Sauli, cyangwa se Umwami Nebukadenazali). Imana ireba Umutima w’Umuntu ( Faith and Righteousness). Ushobora kumenya Imana , no Gusobanukirwa Ijambo ryayo kurusha aba pastori benshi muhura buli munsi. Ijambo ry’Imana ni ryatwese abashaka kuryunva no kuli menya. none se Umwalimu ntiyigisha abanyeshuli bakazamurusha?? Igitangaje se kirihe!!!!. NDUNVA ATARI IGISEBO NAGATO.
Basomyi namwe rero nimusome ijambo ry’Imana , naho guhora mukoma mumashyi , niho haturuka ishyali n;ikimenyane. Icyubahiro UGIHABWA N;UWITEKA, wikwivuna uta igihe cyawe . Ibyisi nibyigihe gito. Nsomera inkuru y’umwani w’ubuyuda witwaga ASA, urabisananga: 1 Ingoma 14:11-12 hanyuma 2 ingoma 16: 7, 12. urahavanamo isomo.
IMANA ISHOBORA NAWE KUGUKORESHA SINGOMBWA KO UBA WALIZE THEOLOGIA. Invest in God’ Kingdom urabona umugisha wifuza.
Imana ibarinde. JFW
MUSIRIKARI
31-08-2012 18:47
Ari apôtre Gitwaza, ari umuhanzi Kizito, bombi bafite raison, Ndizerako Kizito niba atihishe inyuma y’Ijambo ry’Imana atanga ubutumwa bwiza, kandi azagororerwa.
Apôtre aravuga nka apôtre, kubera sa doctine et sa dogmatique et sa vraie théologie, niba bivuye ku Mana ntakibazo kirimo azabigorererwa kuri wamunsi w’amateka.
Yesu abahe umugisha mwese.
Baraka
30-08-2012 03:01
Nishimiye cyane ibitekerezo abasomyi batanze gusa twese uko twari hariya dufite amadini atandukanye ibyo bishatse kuvuga ko n’imyemerere itandukanye kuko nubwo yari amatorero ya gikristo ariko hariho umwihariko, Apôtre namenye ko ibyo byose twemera ko imana dusenga ari imwe buri wese afite uburyo yasomye Bibiliya, hariya nta dini ryari ryaje gushaka abayoboke,twari twaje gushimira Imana kubyiza yakoreye u Rwanda racu mugihe gitambutse. Icyiruta byose buri wese ni ashime mu kwizera kwe gusa har’ibyiza tugezeho dukwiye gushimira imana.
had
29-08-2012 13:27
kobavuze ko imana iticaga uwajyaga ahera hayo atejewe yarapfaga cg akabemba imana mugihe cyacyera yararakaraga cyane kurusha uko bimeze mwisezerano rishya .naho bibilia yo niba mushaka kuyimenya muzige ishuri bita SCHOOL OF CHRIST OF INTERNATIONAL nibwo muzamenya ibyimana neza
Paji: 1 | 2