KICUKIRO: ADEPR PAROISSE YA GATARE YIBUTSE(...)

KICUKIRO: ADEPR PAROISSE YA GATARE YIBUTSE ABAKRISTO BAYO BAZIZE JENOSIDE IREMERA N’INCIKE


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-24 09:49:26


KICUKIRO: ADEPR PAROISSE YA GATARE YIBUTSE ABAKRISTO BAYO BAZIZE JENOSIDE IREMERA N’INCIKE

Ni ku ncuro ya 22 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ni muri urwo rwego itorero rya ADEPR paroisse ya Gatare bateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari Abakristo b’iyo paroisse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Iyo paroisse iribuka Abakristo bayo 115 n’imiryango yabo 334 yasengeraga ahandi bose hamwe bakaba 449 nk’uko bigaragara ku rukuta rw’urwibutso ruri kuri iyi paroisse ya Gatare.


Abayobozi bitabiriye uyu muhango

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember), ubwo abashumba b’itorero rya ADEPR, Abakristo n’abayobozi b’inzego za Leta berekeje ku rwibutso rwa Nunga rushyinguwemo imibiri 7564, bakomereje urwo rugendo ku rwibutso rwa Gatolika rushyinguwemo imibiri 6711 nk’uko byagarutsweho n’uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Gahanga Madamu MUKABARUTA Helene ubwo yavugaga amateka yaranze uyu murenge mu gihe cya Jenoside.


Urutonde rw’abazize Jenoside mu w’1994 muri iyi paroisse

Madamu Helene yavuze ko Jenoside yakozwe muri uyu murenge wa Gahanga ari indengakamere, kuko haguye Abatutsi benshi bari bahungiye muri za Kiliziya bibwira ko ari inzu y’Imana nyamara bakahashirira kandi abenshi bakicwa n’Abakristo bagenzi babo basenganaga. Yakomeje ashimira itorero rya ADEPR ryateguye icyo gikorwa anabashimira uruhare bagira mu gufasha imfubyi n’incike za Jenoside babubakira, babaha ibyo kurya, amatungo n’ibindi bitandukanye.

Uwatanze ubuhamya Bwana Karegeya yavuze ko akurikije abantu baguye muri uyu murenge, ngo uyu murenge wakagombye kujya mu mateka. Yakomeje avuga ko hari na bashiki be bari Abakristo b’iyi paroisse baguye muri uyu murenge wa Gahanga, akaba anashimira itorero rya ADEPR uruhare bagira mu kubafasha kwibuka ababo.

Mu ijambo rye, Umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Bwana Rurangirwa Emmanuel ari na we wari umushyitsi mukuru yagize ati “Jenoside ikirangira hari abantu bamwe batabyumvaga harimo na bagenzi bacu b’Abakristo b’amatorero atandukanye cyangwa harimo n’iryacu, bakumva yuko kujya kwibuka cyangwa kujya gushakisha iyo mibiri y’abazize na Jenoside byaba ari bibi abantu bakabyita amazina uko babyumva cyangwa nuko bashatse kubivuga…”


Rev. Emmanuel Rurangirwa

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kwibuka mu itorero rya ADEPR kizajya gikorwa muri buri paroisse ndetse hakubakwa n’urukuta rugaragaza abahoze ari Abakristo b’iyo paroisse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri paroisse kandi ikubakira incike ya Jenoside mu rwego rwo kubagarurira icyizere cyo kubaho.

Iki gikorwa cyasojwe no kuremera incike za Jenoside 12 zitishoboye, bakaba bahawe amatungo magufi (ihene) 12 n’imyambaro, ndetse bakazatangira n’abandi ubwisungane mu kwivuza 120 harimo n’abo bahawe amatungo magufi n’imyambaro.


Abaremewe bahawe amatungo magufi

Umwe muri abo bafashijwe Mukarubibi Bertride yatubwiye ko ashimishijwe n’itungo n’imyambaro bamuhaye, akaba ashimira itorero rya ADEPR uruhare bagira mu kubafata mu mugongo no mu rwego rwo kwiyubaka.

Deo Jyamubandi@agaliza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?