Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko(...)

Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko nta mukristo uzaba ukirangwayo mu mwaka w’2021


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-02-01 07:43:50


 Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko nta mukristo uzaba ukirangwayo mu mwaka w’2021

Abahezanguni b’Abahindu, ari nabo biganje mu gihugu cy’Ubuhinde baratangaza ko bifuza ko mu mwaka w’2021. Nta mukristo uzaba ukibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Infochretienne.com yatangaje koi bi babivuze kuri uyu wa kabiri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Repubulika ( Republic Day), kuko Ubuhinde bwatangiye gukoresha itegekonshinga mu w’1950, umuhango wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa François Hollande.

Abahezanguni b’abahindu bakunze kugaragariza urwango rukabije umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa, aho kwitwa umukristo biba bimeze nk’icyaha, bigakabya iyo bimenyekanye ko hari abo ushaka guhindurira kuba abakrist. Aba bakaba barihaye intego y’uko nta mukristo uzaba ukirangwa mu gihugu cy’Ubuhinde bitarenze mu mwaka w’2021.

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikandamiza abakristo ku rwego rwo hejuru, kuko mu cyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2016, cyagaragaje Ubuhinde mu bihugu 10, bitoteza abakristo cyane ku isi.

Kuva Narendra Modi, umuhindu w’umuhezanguni yajya ku butegetsi akaba Minisitiri w’intebe mu Buhinde, gutoteza abakristo byafashe indi ntera ku buryo abo mu Bahindu, bifuza kukigira Leta yabo gusa, itarangwamo abo mu yandi madini n’amatorero mu myaka itanu iri imbere.

Igihugu cy’Ubuhinde gituwe n’abasaga Miliyari 1.3, abakristo bakaba ari miliyoni 25 gusa, bose babayeho ubuzima busa n’ubuhora mu kaga kubera gutotezwa cyane n’Abahindu.

Source: Ubugingo.com

Ibitekerezo (2)

Madeleine

3-02-2016    03:16

Mana komeza abakristo bo muri iki gihugu ubahe imbaraga zo gukomeza kuguhamya nubwo bari mu buzima bukomeye.

3-02-2016    03:05

Mana uri nyirumurimo, urengere abantu bawe.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?