Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu idini cyangwa se itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.
Illuminati kandi ivugwa ko yaba ari yo iyobora isi, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Bamwe mu bikomerezwa rero ngo baba bari muri Illuminati, harimo nk’umuririmbyikazi Lady Gaga. Igituma abantu bavuga ko Gaga yaba ari muri Illuminati, ni uko mu ndirimbo ze nyinshi usanga akoresha ibimenyetso bikoreshwa n’abari muri Illuminati.
Ubwo yari mu kiganiro gihita kuri Radio Authentic cyaciye kuri iyi radiyo kuwa gatandatu cyitwa Cukumbura, Intumwa Gitwaza yavuze ko atabarizwa muri Illuminati kuko yayirwanyije kuva kera ndetse ko yigishaga yerekana ububi by’ababarizwa muri Illuminati.
Yagize ati “Narwanyije kuva kera abakoreshwa n’iyi myuka mibi, urumva sinarwanya aho ndi; mfite amakasete y’uburyo nigishaga muri Kaminuza uburyo iyi miryango yose iri aba Illuminati ikora.”
Ku bijyanye n’abamubajije ko yaba afite abamurinda (bodyguard); aha Apostle Gitwaza yagize ati “Njyewe ntabwo ndindwa n’umuntu ahubwo mfite gusa nk’abafasha kuntwaza igikapu, kuko ndindwa n’Umwuka Wera.”
Ntabwo ndi umutekamutwe
Umusore wahamagaye kuri radiyo yatanze ubuhamya bw’uko yazaga gusengera muri Zion Temple aje kureba koko niba Gitwaza ari umutekamutwe, ariko uyu musore yasanze koko Gitwaza asenga Imana ihoraho.
Apostle Gitwaza kandi yongeye kugaruka ku bamukekagaho kuba ari umutekamutwe, aha yagize ati “Hari abazaga mu rusengero ngo barebe koko niba dusenga inzoka, ariko benshi babaye abakirisitu koko ubu basengera iwacu.”
Mu isengesho Apostle Gitwaza yasenze nyuma y’iki kiganiro yasengeye by’umwihariko abamwita umutekamutwe cyangwa abavuga ko ari muri Illuminati.
Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’abamisiyoneri b’abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Kongo y’Iburasirazuba.
Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12. Yatangiye ikibwiriza cye cya mbere afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, ari yo Dogitora mu iyobokamana (Theology), mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Ibyo biboneka muri Zaburi 132:13.
Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisito. Ibyo biboneka muri Amosi 4:12.
Illuminati bamwe bita idini rya Shitani, ngo ikoresha abantu bakomeye kandi bazwi ku isi baba abahanzi, abanyapoliti n’abandi bantu bakomeye. Icyo basabwa gusa, ngo ni ukwemera kuyoborwa n’imbaraga za Shitani, icyakora ngo iyo uyirimo ntukore ibyo utegekwa ubura byose. Illuminati bivugwa ko yatangijwe bwa mbere tariki ya mbere Gicurasi 1776.
inkuru dukesha imbere.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (11)
Lando
5-01-2013 05:18
Abantu bajye birinda gucira abandi imanza, dutegereze Imana niyo izicira urubanza kubantu bayo, njya ntagazwa nuko ibyiza byose, ibitangaza byose bikoretse ndetse niyo abantu bateye imbere twihutira kuvuga ko ari Satani ibaha imbaraga nkaho Imana yo nta mbaraga igira, dukwiye kwitonda rero kuko ushobora kuzasanga bamwe bamamaza Satani aho kwamama IMANA njye nemera ko imana yacu ikora ibitangaza kandi ifite byose uwo ishatse ibimugabira, twirinde rero guca imanza ahubwo duhara kugira urukundo rugwiriye tubana na bose mu mahoro kuko nicyo Imana idusaba
Paji: 1 | 2