Atlanta: Iyimikwa rya Pastor Jared Sawyer,(...)

Atlanta: Iyimikwa rya Pastor Jared Sawyer, Jr. w’imyaka 16 ryateye benshi impungenge


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-16 08:02:55


Atlanta: Iyimikwa rya Pastor Jared Sawyer, Jr. w’imyaka 16 ryateye benshi impungenge

Umuvugabutumwa Jared Sawyer, Jr. w’imyaka 16 gusa y’amavuko yimikiwe ubushumba mu itorero rye ry’Ababatisita. Iri yimikwa ryateye benshi impungene, bibaza icyo bisaba kugira ngo umuntu abwirize ku ruhimbi.

Pastor Jared Sawyer, Jr.

Jared umaze igihe gisaga 1/2 cy’imyaka ye ari umuvugabutumwa, ubu noneho ni Pasiteri wungirije mu Itorero Center Hill Baptist Church, Atlanta nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Christian Post. Benshi mu bumvise iyi nkuru bashimye Imana, ariko abandi baterwa impungenge n’uko nta mahugurwa ahagije yahawe ku bijyanye na tewolojiya ndetse akaba ari muto cyane.

Sawyer yari amaze imyaka 6 ayobora minisiteri y’ivugabutumwa ye bwite yitwa Jared Sawyer, Jr. Ministries. Nyina Sabrina Sawyer yatangarije ibitangazamakuru bikorera mu karere ko Sawyer yatangije guhimbaza Imana ku myaka 2 gusa, agatangira gusoma Bibiliya ku myaka 3 ndetse akabatizwa ku myaka 5 ari na bwo yahise abwira nyina yuko ashaka kuba umuvugabutumwa. Sawyer na we yatangarije ibinyamakuru yuko ibyo amaze igihe akora ari iby’ukuri, kandi ko ari byo Imana yamuhamagariye gukora.

Bamwe mu bagaragaje impungenge zabo barimo n’umukozi wa Televiziyo Atlanta news, bavuga ko kugeza ubu abapasiteri batahawe amahugurwa ahagije ari benshi. ku rupapuro rwa WSB-TV, yagize ati "Abapasiteri benshi bihaye umurimo ntibafite ubumenyi buhagije ku byanditswe byera. Inyigisho za tewolojiya ni umusingi wo kwigisha no kubwiriza."

Abandi ntibemera ibi. Mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Andrew McKinney yavuze ko uyu mwana ashobora kuba umuvugabutumwa ukomeye n’ubwo yaba adafite impamyabushobozi muri tewolojiya. Yagize ati “Nzi abavugabutumwa benshi, bakomeye, batigeze babyiga ariko babwirije ijambo ry’Imana nk’uko bikwiriye… aramutse ahisemo kujya mu ishuri rya Bibiliya, nta kibazo cyaba kibirimo.”

Sawyer si we mupasiteri wenyine utagejeje ku myaka 20 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: Courtney Meadows w’imyaka 19 yabaye Pasiteri w’itorero First Missionary Baptist Church mu mujyi wa White Hall, Ala., mu mwaka ushize. Umupasiteri muto wimitswe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni Ezekiel Stoddard wimitswe afite imyaka 12, ukorera umurimo w’Imana mu itorero Fullness of Time Church mu mujyi wa Capitol Heights, Md.

Sawyer arateganya yuko namara gukura bihagije azatangira kwiga tewolojiya n’ubumenyi bw’amadini mu ishuri Morehouse College.

Kanda hano urebe icyigisho cya Pastor Jared Sawyer yigishije afite imyaka 11 gusa, yise "Even Though I Am Young, Send Me" [N’ubwo ndi umwana, ntuma].

http://www.youtube.com/watch?v=nWeuVVYIyw0

Ibitekerezo (3)

Sam

24-01-2014    01:19

Imana ihabwe icyubahiro kubw’impano yahaye umukozi wayo: Sawyer, naho kubyerekeye kugira inama abubatse ingo, ndumva mw’itorero bafite za Ministère zibishinzwe kandi nkaba nizera ko afite abajyanama bamuba hafi no kumufasha mu murimo uretse ko nta mujyanama waruta Imana yamuhaye buriya bwenge no gushira amanga.
Kubyerekeye kuba nyuma y’inyigisho yazaterwa ibibazo kubera igitsina gore Imana yonyine n’Umwuka Wera, izamurinda kugwa mur’uwo mutego, kuko n’abitwa ko bamukuriye ( abavugabutumwa bakuze) uwo mutego bawugwamo, ubwo rero murumva ko atari ikibazo cy’Imyaka.
Imana ibane namwe.

Thérèse NAHIMANA

21-01-2014    01:12

Ivyiyumviro vy’Imana ntaho bihuriye n’ivy’umwana w’umuntu. Yesu yavuze ngo naho aba bohora ashobora no kuvugisha canke gukoresha ibiti n’amabuye. Uwo mwana muto rero siwe akora, ni Imana yonyene yikorera muri we. Twese dushobozwa vyose na Kristo. Ntiturabe umuntu ariko tubone Imana mu muntu; duca tuyiha ICUBAHIRO COSE niyo igikwiye kuko niyo ikora gusa. Kandi ikora ibirenze ivyo twokwibaza.

Yesu wenyene nashirwe hejuru, n’ubu aracakora ibitangaza, kandi ntahinduka! Na Yeremiya yahamagawe akiri muto kandi yakoreshejwe ibihambaye (Yeremiye 1:6). Hallellua!

AHISHAKIYE SAMUEL

18-01-2014    01:51

BIRATANGAJE! UMUNTU UKIRI MUTO KURIYA SI BYIZA.
NB:YARAKWIRIYE KUBA ARENZE IGIHE CY’UBUGIMBI KUBERA IMPAMVU ZIKURIKIRA:

1.IYO ABANTU B’IGITSINA GABO BARANGIJE KUBWIRIZA,ABABARAMUTSA ABENSHI NI ABAGORE N’ABAKOBWA. NTIBYOROSHYE KUKO BENSHI BAGWA BIVUYE KURI ICYO.

2.HARI ABANTU AGOMBA GUHUGURA NO KUBAGIRA INAMA KDI MBONA ATARAGIRA UBUSHOBOZI BUHAGIJE BWO KUBIKORA.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?