Bahanganye n’ikwirakwizwa ry’ibinini bikozwe mu(...)

Bahanganye n’ikwirakwizwa ry’ibinini bikozwe mu nyama z’abantu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-05-14 06:41:05


Bahanganye n’ikwirakwizwa ry’ibinini bikozwe mu nyama z’abantu

Polisi yo mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo ihanganye n’ikwirakwizwa rya pilule zikozwe mu nyama z’abantu.

Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, atangaza ko polisi yo muri Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko mu kwezi ko muri Kanama umwaka ushize mu gihugu cyabo hatangiye kugaragara izo pilure, zikaba zinjira mu gihugu cya Koreya mu buryo butemewe n’amategeko ziva mu gihugu cy’u Bushinwa.

Izo pilure bakaba bazikora muri nyababyeyi y’umuntu wapfuye, ndetse n’abana bapfuye.

Nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo izo pilure zongerera abagabo imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko zikaba zitemewe muri icyo gihugu kuko zituzuje ubuziranenge.

Izo pilure kandi zikaba zifite ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu, akaba ariyo mpamvu polisi yo muri icyo gihugu ikomeje kugenzura ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.
Inkuru dukesha igihe.com

Ibitekerezo (1)

NTAWIGENERA FIDERI

15-05-2012    08:49

IYISI IGEZEKWIHEREZO IBYAHANUWE BYARASOHOWE KUGEZA AHOOOO.MANA YANGE TABARA IGIHUGU CY UBUSHINWA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?