Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Daniel Niringiyimana bakunze kwita Svensson ni umuhanzi akaba n’umuterankunga ushinzwe itangazamakuru muri Korale Bethlehem yo ku Gisenyi.
Ubwo twaganiraga na we yadutangarije ko afite ishimwe rikomeye mu mutima we, ry’uko Imana yamukijije igikomere yari amaranye hafi imyaka 12 atewe n’urushako rubi yagize, dore ko byaje gutuma atandukana burundu n’umugore we bafitanye abana 3, ubu imyaka itanu ikaba ishije bakoze Divorce dore ko batandukanye mu w’2009.
Tumubajije impamvu imutera gushima Imana, Daniel yadusubije muri aya magambo “Muri icyo gitaramo nzaba nshima Imana kubera umubabaro mwinshi n’agahinda nagiriye mu rushako nyuma y’icyumweru kimwe mbana n’umugore wanjye nyuma nkaza kumusangana ingeso zidahesha Imana icyubahiro, ari na zo zatumye dutandukana, ubu ku bwo gusenga ndumva maze kubohoka nkaba nifuza gushima Imana no kubwira abantu uwo ndi we.”
Daniel akomeza avuga ko ibyo bihe byo gushima Imana abinyujije mu buhanzi bwe biteganijwe kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare 2014, ku italiki ataratangaza, bikazabera ku rusengero rw’ADEPR Gatsata. Aandi baririmbyi bazifatanya na we ni Albert Niyonsaba,Chorale Salem n’abandi akirimo kuvugana na bo.
Daniel kandi arimo gukora Album y’indirimbo ze, izimaze kurangira akaba ari 4.
Gedeon Mupende
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Mu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko...
Ibitekerezo (2)
alice
27-01-2014 08:05
None se arumva ari mu kuri? umugore we se barasezeranye? niba bari barasezeranye rwose ndamugaye kuko satani yaramuganje amwereka ko divorce ariyo ngombwa kandi yaremeye imbere y’Imana ko bazatandukanwa n’urupfu!!! ubwo se ko yihanganiye iyo myaka yose bakarinda iyo babyarana abana batatu bose, niba akijijwe koko iyo divorce yayakiye iki ko Imana asenga yari kubihindura? Niba bari barasezeranye, nakumirwa abarokore b’iki gihe bateye ubwoba pe!!!
twizere J de Dieu
25-01-2014 08:59
Nukuri ndumva nshimye Imana kuba yararinze Daniel muntambara yahuye nazo muricyo kibazo kuko yakomeje inzira y’agakiza agakomera kubyo kwizera!