Diabete ni indwara imunga umubiri w’umuntu-Dr.(...)

Diabete ni indwara imunga umubiri w’umuntu-Dr. Sebatunzi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-11-19 01:24:27


Diabete ni indwara imunga umubiri w’umuntu-Dr. Sebatunzi

Indwara ya diabete ni imwe mu ndwara
zitandura, izo bita non communicable disease, ariko kugeza ubu ikomeje
kwiyogera cyane ku isi. Mu Rwanda imibare igaragaza ko abantu barwaye
diabette bagize 3% by’abatuye u Rwanda. Ni ukuvuga abagera ku bihumbi
300.000. Ikibazo gikomeye gihari, Umuyobzi w’Ibitaro bya Kabgayi Dr.
Sebatunnzi Osée avuga ko ari uko abantu benshi batarasobanukirwa
n’uburyo iyi ndwara ifata n’uko yakwirindwa.

Dr. Sebatunzi Osee,
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi avuga ko diabete iterwa no kuba mu
mubiri habuze umusemburo witwa insuline. Uyu musemburo ukaba ufasha
gutunganya isukari mu mubiri. Iyo wakoze neza ni wo utuma isukari yo mu
mubiri itaba nyinshi cyangwa ngo ibe nke, ikaba iringaniye mu mubiri.

Dr.
Sebatunzi avuga ko impamvu zituma insuline idakora neza zishobora kuba
nyinshi: nk’uburwayi cyangwa kuba umuntu yaba afite ibinure byinshi
bikabangamira imikorere y’uyu musemburo ari byo bita resistance a
l’insuline. Cyangwa bikaba byakwizana umubiri wabikoze wonyine.

Diabete
igira ibimenyetso umuntu yayimenyeraho nk’uko Muganga Sebatunzi
abivuga. Ati « Diabete ikunze kugaragazwa n’uko umurwayi aba yihagarika
cyane kandi kenshi. Iyo yihagarika cyane rero aba atakaza byinshi ari na
yo mpamvu bagira umwuma kubera ayo mazi aba yatakaje

 Ku
kibazo cy’ingaruka, Dr. Sebatunzi avuga ko diabete idafata urugingo
rumwe ati “Diabete ni indwara mbi cyane kandi ikomeye, kuko iyo igeze
kure yica amaso, ikica umutima kuko hari igihe amaraso yo mu mutima
adashobora gutembera kubera ibinure biba byagezemo, yica impyiko, yica
ubwonko, imitsi yo mu bwonko ntikore neza, igafungana cyangwa igaturika,
hari abakunze kugira ibyo bita pied diabetique, bakunze kugira ibisebe,
imyakura ikangirika kugeza aho umuntu ashobora gukomereka ntamenye ko
yakomeretse. Burya umuntuu urwaye diabete aba akoraniweho n’ibintu
byinshi cyane.”

Mu rwego rwo kwirinda iyi dwara, Dr. Sebatunzi
avuga ko diabete ari indwara idakira. Ku bw’ibyo, ngo abantu bakwiriye
kwirinda, cyane bakora siporo cyangwa imyitozo ngororangingo, kurya
mbuto, imboga rwatsi, ntibarye ibintu bituma bagira ibinure byinshi
nk’amavuta menshi, akirinda kunywa inzoga n’amatabi (facteurs de risque)
kuko bituma wa musemburo ugabanuka cyangwa ntukore.

Ariko ku
wamaze kurwara diabeteDr. Sebatunzi avuga ko na bo bagomba kwirinda
biriya byose kandi bakarya imbuto n’imboga, bagakora siporo byibuze
inshuro eshatu mu cyumweru, nta kindi umuntu arimo gukora, nta kindi
ubwenge bwe buhugiyeho kuko ituma umutima ukora neza ikawurinda
n’indwara. Uwo murwayi ngo agomba kwitwararika no gukurikiza inama zose
muganga amugira kandi agakurikiza gahunda muganga amuha, ntafate imiti
ngo nabona yorohewe ahite areka gusubira kwivuza.

Ati «Nubwo
diabete idakira, ni indwara umuntu ashobora kubana na yo igihe kirekire,
mu gihe akurikiranywe n’abaganga kandi na we agakurikiza neza inama
agirwa na muganga icyo gihe indwara ntacyo imutwara kandi na za ndwara
ziyuriraho zitabaho

source: Umuganga.com

Ibitekerezo (1)

dany from india

21-11-2011    11:31

murakoze gusa ntimwavuze ko hari na diabete iza gusa umuntu nta ruhare rwe rurimo nkiyombita diabete type 1, kd mwongere mudusobanurire uburyo bwimbitse bwo kuyirwanya kuwamaze kuba affecte kuko biba byiza , kd mudusobanurire igihe umuntu ashobora kubaho yamaze gufatwa nayo

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?