Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Dawit ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yanywaga ibiyobyabwenge byinshi by’uruvange, arwaye n’abadayimoni ku buryo benshi mu baturanyi be bari bamuzi nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, ndetse n’umuryango we wajyaga umubohesha ingoyi zikomeye bakanamujyana mu bapfumu.
Mu buhamya bwe, Dawit yagize ati "Nari umwe mu bantu barwaye abadayimoni muri aka gace, kandi bajyaga bambabaza. Nakundaga kandi gusinda, abantu bakanyita ‘umusazi’. Umuryango wanjye wakundaga kumboha, ukanjyana mu bapfumu ngo bamvure.”
Ubwo film ya Yesu yerekanwaga mu kirorero atuyemo, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo butunguranye. Gebre ukorera mu muryango Great Commission Ministry in Ethiopia mu kiganiro na Christian post yagize ati "Urukundo rwa Yesu Kristo rwamukozeho cyane. Yararize cyane, hanyuma yatura ko yakiriye Kristo nk’Umukiza we."
Ubwo Yesu yinjiraga mu bugingo bwa Dawit, umudayimoni wari waraboshye ubugingo bwe yahise ahunga. Yagize ati "Umudayimoni wambabazaga yahise andekurira aho."
Abantu bamaze kubona uburyo Yesu amubohoye mu buryo butangaje, bbenshi fashwe n’ubwoba. Abantu barajujuye, ndetse bamwe bashaka kumugirira nabi. Yakomeje agira ati "Abantu barandenganije cyane nzira Kristo, kuko ari jyewe wakiriye Kristo bwa mbere muri ako gace.”
Twibutse yuko Ethiopia iri mu bihugu by’Abarabu bitarageramo ubutumwa bwiza, ari na cyo gituma amazina y’uyu mukozi w’Imana yagizwe ubwiru kugira ngo bitamukururira akarengane. Ni na cyo gituma kandi abakiriye Kristo barenganywa, kuko bahishwe ibya Kristo ndetse n’uyu mugabo akubika umutwe kugira ngo yirinde kwiyerekana.
Dawit yatangiye gukorera Yesu iminsi ye yose, kandi ni we mumisiyoneri wa mbere mu gace atuyemo. Kugeza ubungubu aracyarimo gukorera Imana.
Tariku Fufa ukorera mu muryango Campus Crusade for Christ uvuga ubutumwa ukoresheje film ya Yesu, yatangarije Christian Post ati "Navuga ko 70 % by’itorero rya Ethiopia bikoresha Film ya Yesu. Nyuma yo kureba iyi film ku ncuro ya mbere, bahita basobanukirwa ubutumwa bwiza ubwo ari bwo bagahindura ubuzima.”
Yakomeje atangaza yuko Film ya Yesu yagize uruhare runini mu gukuza itorero rya Ethiopia.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Mu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko...
Ibitekerezo (1)
Bernadette
12-03-2014 12:45
Yooooo, Uwo mugabo Dawit rwose Imana Ikomeze Imwagure kdi Imurinde. Ngo bari barahishwe ibya Yesu erega n,ubundi ijambo ry,Imana riravuga ngo: "Abantu banjye bazamenya ukuri kandi kuzababtura" Nakomere yibere paulo wo muri Ethiopia kuva Imana Yakamukura muri ibyo biyobyabwenge agahitamo gukorera Imana, Izamuhemba kuko Ihemba neza! Kadi rwose n,uwo mugabo wabakanguje iyo film yatumye benshi bamenya Imana, nawe Imana Imuhe umugisha.