Ese kugira amabara ku mubiri ni indwara? -(...)

Ese kugira amabara ku mubiri ni indwara? - Doctor Kayigimbana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-10-28 15:24:52


Ese kugira amabara ku mubiri ni indwara? - Doctor Kayigimbana

Ushobora kuba ujya ubona
amabara ku mubiri wawe adasanzwe, waba uri inzobe ukabona amabara
y’umukara kuri wowe cyangwa se waba uri igikara ukabona atukura mbese
bya bindi bavuga ngo umuntu yabaye madowadowa bikakuyobera.
Ibi rero nta gushidikanya ni indwara ndetse ngo ikaba inibasira abantu
batari bake kandi ngo ikanatuma umuntu atisanzura mu bandi. Iyi ndwara
izwi ku izina ry’urubara ari byo « vitiligo » mu rurimi rw’igifaransa.Mu
kumenya iby’iyi ndwara, twegereye Doctor Kayigimbana inzobere mu kuvura
indwara z’uruhu mu bitaro bya kanombe. Dr Kayigamba akaba yaratamgarike
UMUGANGA.com ko ko ari indwara ituma umubiri uhinduka umweru ku buryo
ngo hari n’abavuga ko umuntu aba yarakubiswe n’inkuba. Ibi rero ngo
bikaba bituruka mu mubiri ubwawo nta kintu kizwi wavuga ko gitera iyi
ndwara uretse ngo kuba hari ibyo bita autoanti-corp ziza zigashwanyaguza
uturemangingo tw’uruhu maze umuntu akaba yagira iki kibazo.

Iyi
ndwara rero ngo ishobora gufata igice icyo ari cyose ku ruhu kuko ngo
hari nk’ubwo ubona abantu bafite iminwa itukura bikabije ugasanga abantu
bakunda kuvuga ko banywa inzoga nyinshi, nyamara ngo biba bitewe n’iyi
ndwara, gusa ngo bitewe n’imiterere y’umuntu ngo hari n’ubwo yibasira
umubiri wose.

Iyi ndwara rero ngo ifata buri kigero cy’abantu
kuko ngo hari n’ubwo abana b’impinja usanga bayivukana, gusa ngo ibi
ntaho bihuriye no kuba umuntu yavuka ari nyamweru kuko ngo byo biba
biturutse mu ruhererekane rw’umuryango mu gihe iyi ndwara ya « vitiligo »
yo ari indwara y’umuntu ku giti cye.

Uyu muganga rero akomeza
avuga ko ngo imibare itazwi neza y’abantu barwara iyi ndwara, gusa ngo
akurikije imibare y’abantu bamugana ngo iyi ndwara iriho cyane, gusa ngo
nta rukingo ruhari rwarinda iyi ndwara ngo ndetse n’imiti ihari ntabwo
ishobora kuvura abantu bose ngo bakire iyi ndwara kuko bamwe bavurwa
ariko bakazarinda basaza bakiyifite.

Iyo umuntu amaze amezi atatu
yivuza nta gihinduka bamusaba kurekera aho kuko iyi ndwara nta yindi
ngaruka igira ku ruhu. Gusa mu gihe aya mabara yaje ku munwa, mu birenge
no mu ntoki umuntu ntago aba ashobora gukira.

Uyu muganga kandi
yatangarije UMUGANGA.com ko abantu bafite iyi ndwara baba bagomba
kwitabwaho kuko akenshi bibatera ipfunwe ku buryo banatekereza
kwihindura uruhu nk’ibyabaye kuri Michael Jackson. Uyu muhanzi wabaye
ikirangirire na we ngo guhindura uruhu rwe yaba yarabitewe n’iyi ndwara
yari arwaye umubiri wose.

Ubonye rero ibintu bidasanzwe ku mubiri
wawe ni byiza kugana muganga kuko ngo bishobora kuba ari indi ndwara
yakuviramo ingaruka mbi nk’indwara y’ibibembe.

source: UMUGANGA.com

Ibitekerezo (2)

muhorakeye

1-08-2013    04:47

twabashimiye uburyo mudusobanurira uburyo twakwirinda izo ndwara ariko nkabaza nti ese iyindwara ntishobora nibura guhagarikwa? muzatubwire nibura tugarure ikizere kuko birutwa no gupfa ukavaho kuko jye mbona abantu banena abafite iyindwara murakoze

29-10-2011    08:30

Birababaje ko iyi ndwara idafite umuti n’urukingo bizwi kandi ari benshi bayifite. Ababishoboye bacukumbure ibyayo kurutaho.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?