Film nshya ya Yesu yiswe ’Son of God’ irashyirwa

Film nshya ya Yesu yiswe ’Son of God’ irashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, + 1,000,000,000 ni bo bitezwe kuyigura !


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-02-28 08:38:31


Film nshya ya Yesu yiswe ’Son of God’ irashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, + 1,000,000,000 ni bo bitezwe kuyigura !

Producer Mark Burnett wakoze iyi film aratangaza yuko yiteze ko "miliyari" y’abantu izareba iyi film ye ubu yageze ku isoko.

Burnett wakinanye iyi film n’umufasha we Roma Downey, yatangarije ikinyamakuru The Wrap ko yishimiye uburyo iyi film yakunzwe na benshi. yagize ati “Iyi film izarebwa n’abantu bagera kuri +1,000,000,000 mu myaka 3 cg 4 iza. Ni byiza rero ko dutangiye neza.”

Burnett n’umufasha we bamaze iminsi basura amatorero atandukanye muri Amerika, bagerageza kwamamaza no kugurisha iyi film, ariko amategeko n’amabwiriza byakurikizwaga mbere y’uko ishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu.

Roma Downey muri SOG

Imbaraga babishyizemo zisa n’izagize umumaro, kuko abavuganutumwa bakomeye barimo Mark Driscoll, T.D. Jakes na Rick Warren baguze iyo serie yose ngo bayerekane mbere y’uko isohoka. Burnett aratangaza yuko anejejwe cyane no kuba aba bavugabutumwa bakomeye baramufashije kumenyekanisha iyi film, kuko ngo bamaze imyaka myinshi baganira kuri uyu mushinga.

Mark Driscoll uyoboye itorero Mars Hill Church mu mujyi wa Seattle, Wash., ejo ku wa Kane yatanze amatike 3,500 y’ubuntu ku bashaka kureba iyi film. Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’iri torero, intego yo gutanga aya matike ku buntu ngo ni ukugira ngo bashishikarize abatizera kureba iyi film.

Si Driscoll gusa, ahubwo abandi bavugabutumwa nka Rick Warren baguze amatike y’iyi film. Warren ngo yaba yishyuye ibyumba 8 byegeranye n’itorero rye rya Saddleback Church riri muri Orange County, Calif., kugira ngo abantu bareberemo iyi fil; naho T.D. Jakes, Miles McPherson, Joel Osteen, n’abandi benshi baguze amatike y’iyi film.
Burnett na Downey batangarije The Christian Post bati "Tunejejwe cyane no kubona imbaga ihamagarira abantu gushyigikira ‘Son of God.’

Ubufasha bwa benshi ni ingirakamaro cyane, kandi ni byiza yuko abantu benshi bamenyekanisha iyi film. Twizeye ko ubutumwa n’inkuru za Yesu Kristo bizagera kuri miliyoni mirongo zituye Amerika.”

Film "Son of God" yubakiye ku gitabo cya “Bibiliya,” kandi yerekana ubuzima bwa Yesu kuva avutse kugeza azutse.

Ibitekerezo (2)

pascal

6-03-2014    09:48

Mutubarize igihe izagera muRwanda cg ahotwayibona handi ngo natwe tuyirebe murakoze

Hadassa

28-02-2014    08:44

Ubutumwa bwiza bw’ubwami bugomba kubwirizwa amahanga erega!! Mu buryo bwose ..ntihazagire uvuga ko atumvise ibya YESU!!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?