
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu hakomeje kugaragaramo indwara y’amaso izwi ku izina ry’amarundi, iyi indwara ikaba yandura mu gihe uwafashwe n’iyo ndwara yikoze mu maso agasuhuza undi nawe yaza kwikora mu maso akaba yayandura, cyangwa ikandura binyuze mu gutizanya ibikoresho.
Nk’uko Nsengimana Jean Marie Vianney umuganga w’amaso uvurira ku bitaro bya Kabgayi yabisobanuye iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko kitwa “Adenovirus”. Igenda ikwirakwira bitewe n’abantu bayanduye bava mu gace kamwe bajya mu kandi, ikanafata cyane cyane abantu baba ahantu hamwe, bahuriye ku buzima bumwe nko mu bigo by’amashuri n’ahandi.
Uyirwaye akaba agaragaza ibimenyetso nko kokera mu maso akanatukura ndetse akazana n’amarira. Uyu muganga akaba yatangaje ko nta muti wayo wihariye kuko ishobora no kwikiza. Ariko biba byiza iyo umuntu agiye kwa muganga bakamwandikira imiti yamufasha kugira ngo adakurizamo indi ndwara y’amaso ishobora kuririra kuri iyo “adenovirus”, kuko ubwirinzi bw’umubiri bw’urwaye ayo maso y’amarundi buba bwagize integer nke.
Umuganga Nsengimana yakomeje avuga ko iyi ndwara ntawe idafata yaba umwana cyangwa se umuntu mukuru. Ikaba ikwirakwira vuba kuko kuri ibi bitaro nibura bakira abantu 5 ku munsi. Undi muganga waganiriye n’Imvaho Nshya ukorera ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK) Dr Mudereva Godelive yatangaje ko nabo bagiye bakira abantu barwaye aya maso, biganjemo abanyeshuri. Yagize ati : “ariko kumenya abayirwaye uko bangana biragoye, kuko hari abaza kwivuza bakavuga ko hari abandi basize mu rugo bayarwaye, bityo tukabaha imiti bakabashyira batagombye kuza hano ku bitaro, hakaba n’abivuriza ku mavuriro abegereye . Gusa tubagira inama yo kuza hano mu gihe hashize iminsi itatu bataroroherwa."
Aba baganga bavuga ko kugira ngo umuntu yirinde iyi ndwara ari ukwita ku isuku cyane cyane gukaraba intoki no kwirinda gukora mu maso mu gihe utakarabye kandi wenda wagiye uramukanya n’abantu. Dr Muhimpundu Aimée, umukozi mu Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangarije Imvaho Nshya ko iyi ndwara ntawe ikwiye gutera impungenge idakanganye ko mu minsi 3 gusa iba imaze gukira, kandi uwamaze gufata imiti aba atacyanduza abandi. “Turakangurira abantu kwivuza igihe bumvise ibimenyetso byayo, kandi bakagira isuku, bakirinda no gutizanya ibikoresho cyane cyane iby’isuku."
Dr muhimpundu yavuze ko iyi ndwara igaragara cyane mu bigo by’amashuri kubera ko abanyeshuri bakunda guhererekanya ibikoresho. "Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni ugukurikirana abanyeshuri, abayirwaye bakabashyira hamwe ntibakomeze kwanduza abandi, kandi ntihabeho guhererekanya ibikoresho." Iyi ndwara y’amaso y’amarundi nubwo imaze kugera henshi mu gihugu, umubare w’abayirwaye nturamenyekana, ikigo RBC kiracyakusanya imibare nyayo mu rwego rwo kureba abo yaba imaze gufata. Buri munsi hagenda hagaragara abantu bashya bayanduye. Iyi ndwara ikaba yaratangiriye mu bigo bibiri byo mu Karere ka Bugesera, aho ku ikubitiro rya mbere handuye abana bagera ku 100. Ikaba yaratangiye kugaragara muri uku kwezi kwa Gicurasi. Orinfor
Inkuru dukesha umuganga.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Indwara ya anjine (angine) ifatwa nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera...
Ibitekerezo (0)