Kuzana uruhara ntaho bihurira n’uburwayi, ni(...)

Kuzana uruhara ntaho bihurira n’uburwayi, ni uruhererekane mu miryango (Family history) n’akoko (Genetic)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-02-19 12:32:25


Kuzana uruhara ntaho bihurira n’uburwayi, ni uruhererekane mu miryango (Family history) n’akoko (Genetic)

Ubusanzwe kuzana uruhara
ukunze gusanga ari ikintu gisa naho kiganje ku gitsina gabo cyane
ugereranije n’igitsina gore ndetse nanone bikiganza ku bageze mu za
bukuru ariko ikiri cyo nuko n’igitsina gore gishobora kuzana uruhara
ndetse rimwe na rimwe n’abahungu bakiri bato bashobora kuruzana bitewe
n’impamvu runaka.

Nkuko bitangazwa na
medicinenet.com, ngo hari impamvu nyishi zishobora gutuma umuntu azana
uruhara kandi zigatandukana ku bagabo ndetse n’abagore, Ubushakashatsi
bwakozwe bwerekanye ko umuntu atakaza nibura imisatsi iri hagati ya 100
ni 150 ku munsi ko ari ibisanzwe kuri buri wese. Umusatsi w’umuntu umera
mu byiciro (phases) bitatu ari byo bikurikira :

1. Ikiciro cya mbere cyitwa anajene(Anagen): Iki ni ikiciro cyo gukura k’umusatsi uva mu turemangingo dushinzwe kuwukora.
2. Ikiciro cya kabiri cyitwa terojene(telogen): Iki ni ikiciro igihe umusatsi uba warangije gukura nta zindi mpinduka utegereje.
3. Ikiciro cya gatatu bita katajene (catagen): Ikiciro umusatsi uba wararangije gukura noneho ugatangira gutakara buri munsi.
Uriya
musatsi umuntu yigoshesha n’uko uba ugeze mu kiciro cya terojene nta
zindi mpinduka utegereje kuko n’icumi ku ijana (10%) by’umusatsi uri ku
mutwe uherereye muri cyo.

Kuzana uruhara rero no gutakaza
umusatsi ku muntu uwo ari we wese ntaho bihuriye n’indwara iyo ari yo
yose ndetse n’imirire ya buri munsi ye ntaho ihurira no gutakaza
umusatsi, hanyuma ikindi n’uko umusatsi ushobora kunyunyuka (thinning)
bitewe n’uruhererekane rw’imiryango, akoko cyangwa gusaza ku muntu kuko
guhera ku myaka mirongo itatu abagore n’abagabo batangira guhura n’iki
kibazo cyo kunyunyuka k’umusatsi bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo
(hormonal changes) yo mu mibiri yabo hakiyongeraho umunaniro umuntu
agira rimwe na rimwe, ihindagurika ry’imisemburo mu gihe cyo gutwita,
cy’ubugimbi n’ubwangavu hamwe no mu gihe umugore yaciye imbyaro byose
bishobora gutuma umuntu atakaza umusatsi ndetse arikobikaba ntaho
bihuriye nokumera uruhara.

inkuru dukesha umuganga.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?