
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kurya ni ngombwa mu buzima, ariko bikaba byiza kurushaho iyo umuntu ariye igaburo ryuzuye. Iyo bavuze igaburo rituzuye cyangwa indyo nkene ari byo bita (aliment non equilibré) mu rurimi rw’igifaransa, baba bavuze igaburo ritujuje intungamubiri zikenewe n’umubiri kugira ngo umubiri uzibyaze ingufu ukenera mu kazi kawo ka buri munsi. Ibi bikajyana kandi n’ibyo twakwita igaburo ridahagije kuko akenshi kurya igaburo rituzuye ritanahagije biterwa n’ubukene.
Abantu batari bacye bakunze gufata igaburo ridahagije, ari naho usanga babyitiranya no kurya nabi kandi atari byo rwose. Kurya nabi ni byo bakunze kwita (malnutrition) mu rurimi rw’igifaransa. Ibyo abantu bibwira ko kurya igaburo rituzuye ariko kurya nabi si ko bimeze kuko abantu benshi barya nabi atari uko bakennye cyangwa babuze ibibahagije ahubwo uzasanga abarya nabi ari ba bandi bafite ibiribwa by’umurengera.
Kurya nabi rero nk’uko tubisanga kuri www.dangersanter.org, mu bihugu byateye imbere bivuze kurya ibyo kurya birimo intungamubiri zirenze izo umubiri ubasha gukoresha kandi ibyo barya bikangiza umubiri mu gihe bo baba bibwira ko bariye neza. Byumvikane neza ko aba tuvuga ko barya nabi, barya ibiryo bya kijyambere ariko bikururira umubiri indwara z’ibikatu biwuremerera bitewe n’intungamubiri zirenze izikenewe baha umubiri wabo. Ikindi n’uku kurya nabi kwiyongeraho kurya mu kajagari aho usanga abantu barya igihe baboneye kandi bakanyuranya bikabije amasaha yo kurya bibwira ko barimo kugirira neza ubuzima bwabo kandi babwangiza.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza ngo mu bihugu bikennye cyane ni ho hakunze kugaragara indyo nkene idahagije ari byo bakunze kwita (Sous-alimentation /sous nutrition) mu rurimi rw’igifaransa, ibihugu bigaragaramo cyane iki kibazo akaba ari ibihugu bya Afrika. Naho mu bihugu bikize hakagaragara icyo bita gukabya mu kurya cyangwa se kurya ibirenze ibikenewe ari byo bakunze kwita mu rurimi rw’igifaransa (surnutrition /suralimentation).
Zimwe mu ngaruka n’indwara iyi mirire itera k’ubuzima bw’umuntu
Iyo umuntu yabuze indyo yuzuye agira ibibazo by’imikurire y’umubiri bamwe bita kuzingama bishobora kugeza kuri Bwaki ikaze (kwashiorkor/marasme). Kwashiorkor ahanini iterwa no kubura Proteins naho Marasme igaterwa no kubura vitamins, Proteins na Calories mu mubiri w’umuntu.
Abana bato ni bo bakunze kuzahazwa n’izi ndwara, nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza kuko imibare itangwa na OMS igaragaza ko kuri ubu muri Afurika habarurwa abana bari hagati ya miliyoni 20 na 25 z’abana barwaye izi ndwara naho ku isi abana barenga miliyoni 20 bari munsi y’imyaka 5 bakaba ari bo babonekwaho n’izi ndwara.
Abana bafite izi ndwara akenshi barangwa no kunanuka cyane ku buryo hari aho usanga umuntu agizwe n’amagufa n’uruhu byonyine ntibasigana kandi n’indwara z’impiswi no kuruka zitabavaho kuko ubwirinzi bw’umubiri wabo buba buri hafi ya ntabwo.
Ikindi n’uko usanga bafite uruhu rwumye, rwipfunyitse kandi rweruruka, Kubyimba inda, gupfuka umusatsi, umunaniro n’intege nke. Abashakashatsi banemeza ko bene aba bana banagira ikibazo cyo kutabasha gufata ibyo biga mu ishuri kuko ubwenge bwabo bugabanuka bikabije hakaniyongeraho kugira ibibazo byo kutabona neza no guhungabana mu myitwarire yabo.
Zimwe mu nama zagufasha guhashya indyo ituzuye
Nk’uko tubizi kurya indyo yuzuye ntibisaba ko uba uri umukire kuko ibyo umubiri ukenera ibyinshi biva ku bimera twihingira. Dore amoko ane y’intungamubiri umubiri wacu ukenera : Proteins, Calories, Vitamins n’Imyunyu-ngugu:
Proteins ziboneka cyane mu binyamisogwe,
Calories ziboneka cyane mu binyammpeke n’ibinyabijumba,
Vitamins ziva mboga mu mbuto no mu bikomoka ku nyamaswa nk’amata,
Imyunyu-ngugu nka Fer, Iode na Calcium iboneka mu nyama, amagi, imbuto, ibinyamisogwe n’ibikomoka ku mata.
Indi nama ikubiyemo izi tuvuze n’ukuvanga ibiribwa kandi mukagerageza kubisimburanya. Aha twavuga nk’inaha iwacu mu Rwanda aho usanga abantu bibanda ku biribwa byeze cyangwa ibiri kuboneka, niba bejeje ibijumba n’ibishyimbo akaba ari byo bateka saa sita, nimugoroba, ejo n’ejobundi icyumweru kigashira ari byo barya, bakibuka guhindura bya bindi ari uko bishize mu nzu. Sibyiza rero kurya ibyo kurya wariye saa sita ngo wongere unabisubire nijoro kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu.
Dore uko bigendekera abitwa ko bateye imbere
Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko Abakene ari bo barwara indwara za Bwaki akenshi ziterwa no kubura ibiryo ndetse n’ufite bicye akaba atazi kubitegura, kuri bamwe bivugwa ko borohewe cyane ngo bageze aheza si ko bimeze kuko n’ikinyuranyo cyabo. Aba bakire bo ibiryo barabifite ariko barya nabi, ibyo bakunze kwita “Malboufe” mu rurimi rw’igifaransa. Aba ni ba bandi usangana ibiro by’umurengera n’ubunini bukanganye ariko mu mubiri wabo nta buzima buzira umuze bafite, ibi abubu bakunze kuvuga ngo yararangiye.
Ibi bakaba bakunze kubiterwa n’uko bibanda ku biryo bimwe na bimwe bya ruzungu bakirengagiza ibyo bita ko ari ibya giturage, ari ho usanga umuntu abyibushye nyamara abuze za Vitamins n’Imyunyu-ngugu mu mubiri we.
Nta muntu rero wagombye kubona umuntu umeze atyo ngo avuge ngo kanaka abayeho neza kandi umubyibuho ukabije ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu urya nabi ari byo bita “Mauvaise alimentation” mu rurimi rw’igifaransa. Ikindi ni uko bene aba bantu bafite umubyibuho ukabije usanga banafatwa byoroshye n’indwara zitoroshye akenshi zitanavurwa bitewe n’uko baba barariye nabi igihe kinini batitaye ku buzima bwabo uko bikwiye.
Inkuru dukesha UMUGANGA.Com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Indwara ya anjine (angine) ifatwa nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera...
Ibitekerezo (0)