Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
1). Umugabo witwa Sebukubo
yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu gitangaje kitazibagirana mu
mateka y’Abanyamurenge no ku bandi bose bazacumva. Kubgo kuzura umwuka
w’Imana, uyu mugabo yaragurutse ava ahitwa mu Bibangwa aca hejuru
y’igishanga ca Rusizi agera mu Gitoga (nukuvuga ko yavuye ku musozi umwe
akagurukira k’uwundi). Iyumvire nawe ubuhamya bge:
2).
Abagabo babiri bitwa Kibubuta na Bizuru bigeze gufata ibishirira
by’umuriro babyandikisha amandiko. Ikintu gitangaje nuko ibi bishirira
bitabatwitse kandi nuko ibishirira byabashije kwandika nk’ikiramu.
3).
Uwitwa Rugina yuzuye umwuka ari munsi y’inka ahaye ayikama arayirengeza
ayigeza. Ikintu gitangaje nuko inka iremereye mu buryo butangaje ariko
ayirengeza ari wenyine.
4). Abantu bagiye mu butayu gusenga,
bagezeyo barakayura kuko nta muriro bari bafite. Bagiye kubona babona
umuriro w’ikombe uraje aho bari barota bashira imbeho. Imbeho imaze
gushira, wa muriro babura aho ugiye. Ikintu gitangaje nuko batabashije
no kubona aho iryo kombe ryari riri, yewe ntibabonye n’ikara cangwa
urwavumba rwo mu ziko.
5). Igitondo kimwe umu pasiteri witwa
Kamburishi yahuye inka nkuko bisanzwe. Ageze ahantu arapfukama atangira
gusenga burira buraca, burongera burira buraca. Mbese yahamaze amanywa
abiri n’amajoro abiri. Ikintu gitangaje nuko uyu mukozi w’Imana
atabashije kumenya uko byamugendeye mu gihe murugo iwe bamushakaga
babajwe nuko batazi irengero rye. Yahumuye amaso arangije gusenga agira
ngo haracari muri ca gitondo yahuyemo inka.
6). Mu mwaka wa
1996, uwari umuyobuzi wa Kivu y’amaj’epfo yategetse ko Abanyamurenge
bose muri Congo bicwa ndetse n’ibyabo bikanyagwa. Ibi ntiyabashije
kubigeraho yuko Imana yakoze igitangaza gikomeye ubgo yoherezaga ingabo
zari zivuye mu mahanga ziratabara.
7). Umubyeyi Mama Domitila
Nyabibone yagiye mw’iyerekwa ubgo bari mu butayu basenga n’abandi. Amaze
kuja mw’iyerekwa yaratinze yuko yamazeyo iminsi ine yose. Imana itegeka
abari kumwe nawe kudahamba umubiri we ahubgo ko bagomba kuwubika neza
yuko nyirawo azagaruka. Ibi byabaye igitangaza gikomeye yuko umubiri
wari watangiye kunuka. Umunsi ugeze nyirawo yaragarutse awusubiramo. Ubu
twandika iyi nkuru, Mama Domitila ariho n’umukozi w’Imana mu gihugu ca
Canada.
8). Guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1972, Mariamu
Kinyamarura yayimaze ataja mu bgiherero abishobojwe n’Imana. Guhera mu
mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana mu 1996, uyu mubyeyi Imana
yamwongereye kutarya, kutanywa, kutiyuhagira, kudahindura ihuzu.
Tubibutse ko ibi byose nyiri bgite yabisabye Imana nyuma yo kumugara
bikomeye. Yabonaga ko arusha umugabo we cane ahitamo gusaba ibi tuvuze
haruguru.
9). Mu ntambara ya Mureure, Abanyamurenge baratewe kuri
Kirumba. Abagabo barafashwe baricwa. Kubera ko aba bantu bishwe bari mu
bubyuke butangaje, ndetse bivugwa ko umu pasiteri wari ubarimo
yisabiye kuraswa mu gihe abandi bicwaga urw’agashinyaguro. Ijuru
ryagaragaje ko ryishimiye kubakira maze humvikana ingoma mu kirere.
Abenshi mu bantu bari baherereye muri kariya karere ico gihe
barabihamya.
10). Umubyeyi witwaga Mutesi yahoraga avuga ko
hariho indirimbo azabona ko izamuviramo igare (azatuma azamurwa). Umunsi
umwe ahitwa i Mirimba, bataramye ahantu, baririmba ya ndirimbo. Hashize
umwanya baririmba iyo ndirimbo, Mutesi ahita acikana umwuka urashira
yitaba Imana ako kanya.
Imana y’Abanyamurenge iragahora ku ngoma!
Tuzakomeza tubagezaho ibindi bitangaza mu makuru yacu y’ubutaha.
source: imurenge.com
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Catherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze itorero...
Ibitekerezo (37)
ruturwahano jimmy
8-04-2013 01:54
twishimiye ibitekerezo byiza mutugezaho ku byerekeranye ni bitangaza imana ya koreye imurenge imana nawe ibahe umugisha kandi nti mugahweme kudugeza ho ibyiza byiwacu kuko tuhakunda pe kandi ni bibi nabyo birahari nabyo muza mubitumenyesha kugirango twese dufatikanye kubishakira umutihamwe.imana ikomeze kubarinda.
Muhire richard
22-02-2013 06:22
mbere mbanje ubashimira,ndarinze twese tuba dufite ibitekerezo byubaka,nogushima imana yabikoze,none umwazacecekera ahoari iwacu hazab’ahande, duhindure,twibuke,dukore.ibyotumaza kumenya sibike.
BIZIMANA
19-02-2013 06:29
Imana y’Abanyamurenge iratangaje; Yemwe banyamurenge mwese ni muve mubigirwa mana benshi bagiye mo kuko Imana irifuza kongera kudukoresha mu kubaka ubwami bwayo kwisi hose.
NDAYISENGA Reverand
31-01-2013 13:01
Imirimo yÍmana ntiwayirangiza gusa hariho igihe urubyiruko rwÁbasore bitwaga SERAZA, bakoraga ibintu byinshi bibicyane, ndibuka umunsi umwe imana iradusura, twikorera amakurutu yÁmazi, twuhagira abashitsi, turabiyegereza buraca, bataratangira amateraniro asanzwe, marayika yabonekeye MUKAMOMBO
SIMEON
7-12-2012 04:07
Imbaraga z’Imana ziratangaje, umunsi umwe twarataryamye kukabara petrole irashira mw’itara, urutambi rurayenga, Umwuka w’Imana uramanuka, Itara rirongera riraka , burindabuca ntayindi petrole dushizemo (Simeon)
30-10-2012 06:17
Murakoze cyane ntimugahemuke muzahorane umuco w’urukundo no kubaha
Elie
11-10-2012 15:00
nibyiza cane kuvuga ibyo Imana yabakoreye but mwibuke ko yabibakoreye maze mwe kuyiteshukaho mugire kwizera nkuko bari bafite nibyo Imana idusaba ngo nitugira kwizera kungana na kabuto ka sinapi ngo wo bwira umusozi ngo uhirime ugahirima so Imana idufashe twubakire ku mateka ya kera kugirango dukomere kandi tunabizirikane.murakoze
RUTERERA
13-09-2012 03:48
yambu nyinshi cane kurimwebwe mwese mubasha gusoma nogutanga ibitekerezo kururu rubuga,
haribindi bitangaza mutavuze bzabereye ingaji( imana yingaji) jyewe nakuze numva badata bavuga imana yingaji ariko sinzi uko biteye
imana yo muri bzura
murakoze
uwase maggy
8-09-2012 10:19
turabashimira cane mubyo mutugeza ho byose mujye muguma kutubwira amakuru yi wacu imurenge turabyishimira cyanee kandi turabakunda imana ibafashe thx
Runezeza Rugaju Felix
28-08-2012 04:51
Turashimye,mukomereze aho muje mutubwira amateka y’iwacu kuko ni byiza kandi nkekako ari kimwe mubyatuma tutibagirwa iwacu ndetse nuko dufite Imana iduhora hafi.
Paji: 1 | 2 | 3 | 4