Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
1). Umugabo witwa Sebukubo
yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu gitangaje kitazibagirana mu
mateka y’Abanyamurenge no ku bandi bose bazacumva. Kubgo kuzura umwuka
w’Imana, uyu mugabo yaragurutse ava ahitwa mu Bibangwa aca hejuru
y’igishanga ca Rusizi agera mu Gitoga (nukuvuga ko yavuye ku musozi umwe
akagurukira k’uwundi). Iyumvire nawe ubuhamya bge:
2).
Abagabo babiri bitwa Kibubuta na Bizuru bigeze gufata ibishirira
by’umuriro babyandikisha amandiko. Ikintu gitangaje nuko ibi bishirira
bitabatwitse kandi nuko ibishirira byabashije kwandika nk’ikiramu.
3).
Uwitwa Rugina yuzuye umwuka ari munsi y’inka ahaye ayikama arayirengeza
ayigeza. Ikintu gitangaje nuko inka iremereye mu buryo butangaje ariko
ayirengeza ari wenyine.
4). Abantu bagiye mu butayu gusenga,
bagezeyo barakayura kuko nta muriro bari bafite. Bagiye kubona babona
umuriro w’ikombe uraje aho bari barota bashira imbeho. Imbeho imaze
gushira, wa muriro babura aho ugiye. Ikintu gitangaje nuko batabashije
no kubona aho iryo kombe ryari riri, yewe ntibabonye n’ikara cangwa
urwavumba rwo mu ziko.
5). Igitondo kimwe umu pasiteri witwa
Kamburishi yahuye inka nkuko bisanzwe. Ageze ahantu arapfukama atangira
gusenga burira buraca, burongera burira buraca. Mbese yahamaze amanywa
abiri n’amajoro abiri. Ikintu gitangaje nuko uyu mukozi w’Imana
atabashije kumenya uko byamugendeye mu gihe murugo iwe bamushakaga
babajwe nuko batazi irengero rye. Yahumuye amaso arangije gusenga agira
ngo haracari muri ca gitondo yahuyemo inka.
6). Mu mwaka wa
1996, uwari umuyobuzi wa Kivu y’amaj’epfo yategetse ko Abanyamurenge
bose muri Congo bicwa ndetse n’ibyabo bikanyagwa. Ibi ntiyabashije
kubigeraho yuko Imana yakoze igitangaza gikomeye ubgo yoherezaga ingabo
zari zivuye mu mahanga ziratabara.
7). Umubyeyi Mama Domitila
Nyabibone yagiye mw’iyerekwa ubgo bari mu butayu basenga n’abandi. Amaze
kuja mw’iyerekwa yaratinze yuko yamazeyo iminsi ine yose. Imana itegeka
abari kumwe nawe kudahamba umubiri we ahubgo ko bagomba kuwubika neza
yuko nyirawo azagaruka. Ibi byabaye igitangaza gikomeye yuko umubiri
wari watangiye kunuka. Umunsi ugeze nyirawo yaragarutse awusubiramo. Ubu
twandika iyi nkuru, Mama Domitila ariho n’umukozi w’Imana mu gihugu ca
Canada.
8). Guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1972, Mariamu
Kinyamarura yayimaze ataja mu bgiherero abishobojwe n’Imana. Guhera mu
mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana mu 1996, uyu mubyeyi Imana
yamwongereye kutarya, kutanywa, kutiyuhagira, kudahindura ihuzu.
Tubibutse ko ibi byose nyiri bgite yabisabye Imana nyuma yo kumugara
bikomeye. Yabonaga ko arusha umugabo we cane ahitamo gusaba ibi tuvuze
haruguru.
9). Mu ntambara ya Mureure, Abanyamurenge baratewe kuri
Kirumba. Abagabo barafashwe baricwa. Kubera ko aba bantu bishwe bari mu
bubyuke butangaje, ndetse bivugwa ko umu pasiteri wari ubarimo
yisabiye kuraswa mu gihe abandi bicwaga urw’agashinyaguro. Ijuru
ryagaragaje ko ryishimiye kubakira maze humvikana ingoma mu kirere.
Abenshi mu bantu bari baherereye muri kariya karere ico gihe
barabihamya.
10). Umubyeyi witwaga Mutesi yahoraga avuga ko
hariho indirimbo azabona ko izamuviramo igare (azatuma azamurwa). Umunsi
umwe ahitwa i Mirimba, bataramye ahantu, baririmba ya ndirimbo. Hashize
umwanya baririmba iyo ndirimbo, Mutesi ahita acikana umwuka urashira
yitaba Imana ako kanya.
Imana y’Abanyamurenge iragahora ku ngoma!
Tuzakomeza tubagezaho ibindi bitangaza mu makuru yacu y’ubutaha.
source: imurenge.com
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Catherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze itorero...
Ibitekerezo (37)
bozera rusaraza david
27-06-2012 19:03
mbanje gushimira imana yabahaye ubushobozi bwogushiraho iyi site yimurenge nkabambandikiye mbashimira kumakuru mutugezaho, nkanasaba komwambwira umuhana wubatswe mbere yiyidi mu minembwe?
1-05-2012 03:34
Imana ihe umugisha umuntu cg abantu bafashe iyi gahunda yo kurushaho kumenyekanisha ibi bitangaza!!!!!!!!
Muzagerageze mushakishe undi mugabo nyirarume wa RUTAMBWE Gedeon ngo batemye ijosi rye rikomeza kubwriza abamaze kuritandukanya n’igihimba. Kandi nigeze kumva indi nkuru ndafitiye gihamya ivuga ko RUGINA wavuzwe haruguru ngo yanyuze mu gikuta, aseruka hanze atanyuze mu idirishya cg mu muryango.
jean claude
27-04-2012 05:43
ijambo ry,imana riravuga ngo byose bishobokera abizeye
Alain
12-12-2011 03:57
Nyazaninka we, bishoboke yuko wanga Abanyamurenge cane kandi ukaba utifuza ko ibyiza byabavugwaho. Imana igukize ugire urukundo ku bantu bose utiriwe utoranya. Yesu agufashe.
Alain
12-12-2011 03:54
Murakoze cane kuri iyi nkuru nziza mutugejejeho. Ariko ndashaka gusobanurira uwitwa Nyazaninka. Niba umwanditsi yatugejejeho ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge ntabgo bisobanuye yuko itabikorere abandi. Impamvu yaguteye kuvuga gutyo niyo nkicyibazaho nkayibura. Imana ibafashe mwese.
NDAMUKUNDA PAUL
14-10-2011 03:49
ndabashimiye cane nimusabe imana itugarurire intwari nkuko byari bimeze kera mwibuke ko muri gereza basenze amazi akaza. COURAGE MUZAHIRE IYI WEBSITE MUZINDI NDIMI ABANDI BAZISOME IZI NKURU NZIZA ZIWACU I MULENGE;merci.
nyazaninka
13-10-2011 15:06
IMANA ntacyo yaremye idakorera ibitangaza si abanyamurenge gusa nbandi bantu bose ibakorera ibitangaje
jacques
11-10-2011 02:42
Imana iguhe umugisha kutwibutsa ibi bitangaza yakoze, nzineza ko nubu ikibikora ni uko gusa abantu batatanye ntibimenyekane ariko nagiraga ngo nsabe umunyamurenge wese kwibuka Imana y’inganji nahandi no gukomeza kubizirikana
alex
9-10-2011 04:14
Ester@ uti kubera iki ibatangaza bidakoreka muriki gihe? yewe ibitangaza birakoreka nubu kandi cyane. Ndagira ngo nakubwire ko Yesu ariwawandi kandi uko yakoraga mugihe cyashize niko akora nubu, ariko rero aho ibitangaza bidakoreka biterwa nokwizera guke kwabantu, abantu nitwe dufite integeke ntabwo ari Yesu. Amahoro!
alex
5-10-2011 17:03
Hari nibindi bitangaza byinshi Imana yakoreye abanyamurenge, ahitwa lububanshi ubwo intambara ya congo yambere yatangira, bafashe abasore babanyamurenge barabafunga, hanyuma barabareka ngo bicwe ninyota ninzara, barasenga amazi adudubika mugikuta cyagereza.
Paji: 1 | 2 | 3 | 4