Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge(...)

Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-09-10 05:18:28


Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).

1). Umugabo witwa Sebukubo
yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu gitangaje kitazibagirana mu
mateka y’Abanyamurenge no ku bandi bose bazacumva. Kubgo kuzura umwuka
w’Imana, uyu mugabo yaragurutse ava ahitwa mu Bibangwa aca hejuru
y’igishanga ca Rusizi agera mu Gitoga (nukuvuga ko yavuye ku musozi umwe
akagurukira k’uwundi). Iyumvire nawe ubuhamya bge:

2).
Abagabo babiri bitwa Kibubuta na Bizuru bigeze gufata ibishirira
by’umuriro babyandikisha amandiko. Ikintu gitangaje nuko ibi bishirira
bitabatwitse kandi nuko ibishirira byabashije kwandika nk’ikiramu.

3).
Uwitwa Rugina yuzuye umwuka ari munsi y’inka ahaye ayikama arayirengeza
ayigeza. Ikintu gitangaje nuko inka iremereye mu buryo butangaje ariko
ayirengeza ari wenyine.

4). Abantu bagiye mu butayu gusenga,
bagezeyo barakayura kuko nta muriro bari bafite. Bagiye kubona babona
umuriro w’ikombe uraje aho bari barota bashira imbeho. Imbeho imaze
gushira, wa muriro babura aho ugiye. Ikintu gitangaje nuko batabashije
no kubona aho iryo kombe ryari riri, yewe ntibabonye n’ikara cangwa
urwavumba rwo mu ziko.

5). Igitondo kimwe umu pasiteri witwa
Kamburishi yahuye inka nkuko bisanzwe. Ageze ahantu arapfukama atangira
gusenga burira buraca, burongera burira buraca. Mbese yahamaze amanywa
abiri n’amajoro abiri. Ikintu gitangaje nuko uyu mukozi w’Imana
atabashije kumenya uko byamugendeye mu gihe murugo iwe bamushakaga
babajwe nuko batazi irengero rye. Yahumuye amaso arangije gusenga agira
ngo haracari muri ca gitondo yahuyemo inka.

6). Mu mwaka wa
1996, uwari umuyobuzi wa Kivu y’amaj’epfo yategetse ko Abanyamurenge
bose muri Congo bicwa ndetse n’ibyabo bikanyagwa. Ibi ntiyabashije
kubigeraho yuko Imana yakoze igitangaza gikomeye ubgo yoherezaga ingabo
zari zivuye mu mahanga ziratabara.

7). Umubyeyi Mama Domitila
Nyabibone yagiye mw’iyerekwa ubgo bari mu butayu basenga n’abandi. Amaze
kuja mw’iyerekwa yaratinze yuko yamazeyo iminsi ine yose. Imana itegeka
abari kumwe nawe kudahamba umubiri we ahubgo ko bagomba kuwubika neza
yuko nyirawo azagaruka. Ibi byabaye igitangaza gikomeye yuko umubiri
wari watangiye kunuka. Umunsi ugeze nyirawo yaragarutse awusubiramo. Ubu
twandika iyi nkuru, Mama Domitila ariho n’umukozi w’Imana mu gihugu ca
Canada.

8). Guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1972, Mariamu
Kinyamarura yayimaze ataja mu bgiherero abishobojwe n’Imana. Guhera mu
mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana mu 1996, uyu mubyeyi Imana
yamwongereye kutarya, kutanywa, kutiyuhagira, kudahindura ihuzu.
Tubibutse ko ibi byose nyiri bgite yabisabye Imana nyuma yo kumugara
bikomeye. Yabonaga ko arusha umugabo we cane ahitamo gusaba ibi tuvuze
haruguru.

9). Mu ntambara ya Mureure, Abanyamurenge baratewe kuri
Kirumba. Abagabo barafashwe baricwa. Kubera ko aba bantu bishwe bari mu
bubyuke butangaje, ndetse bivugwa ko umu pasiteri wari ubarimo
yisabiye kuraswa mu gihe abandi bicwaga urw’agashinyaguro. Ijuru
ryagaragaje ko ryishimiye kubakira maze humvikana ingoma mu kirere.
Abenshi mu bantu bari baherereye muri kariya karere ico gihe
barabihamya.

10). Umubyeyi witwaga Mutesi yahoraga avuga ko
hariho indirimbo azabona ko izamuviramo igare (azatuma azamurwa). Umunsi
umwe ahitwa i Mirimba, bataramye ahantu, baririmba ya ndirimbo. Hashize
umwanya baririmba iyo ndirimbo, Mutesi ahita acikana umwuka urashira
yitaba Imana ako kanya.

Imana y’Abanyamurenge iragahora ku ngoma!
Tuzakomeza tubagezaho ibindi bitangaza mu makuru yacu y’ubutaha.

source: imurenge.com

Ibitekerezo (37)

26-09-2011    07:04

MUTUGEZEHO NIBINDI TURABAKUNDA

Angelique

21-09-2011    12:41

muzogire bwangu

ester

20-09-2011    04:43

yemwe ndatangaye cane kdi biranejeje nongeye kwibutswa ko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira nibyo dutekereza ariko nkibaza na none kuki ibi bitangaza bitagikoreka muri ki gihe haburiki ku bantu bahawe izi mpano abazabishobora muzansubize

munezero jacqueline

17-09-2011    14:21

ububutumwa buradufasha bukandusubizamo imbaraga.gusa nkumbuye gusirimba nanjye .kuko mbiheruka nkiraho mugihugu kiwacu.mu rwanda,none ahondi gusirimba ntiwabibona.gusa najejwe nubwo butumwa bwabantu butandukanye burafasha.amen!! murakoze .yesu akomeze kubaha umugisha mubyo mukora byose nokubashoboza mumurimo wayo.

bagambanyi donatille

16-09-2011    16:25

nkunda abanyamurenge bubaha imana nkunda cyane uburyo bahimbaza imana namye nifuza cyane kubona indirimbo zigisirimba ariko nabuze aho nazikura

bagambanyi donatille

16-09-2011    16:22

nitwa donatille bakunda kunyita maman vanessa ndi i lyon muri france nshimye imana cyane kubwimirimo ikomeye yakoze n’uburyo igihe cyose yagiye yiyereka abayishatse, byukuri nongeye gusubizwamo imbaraga kuko imana yacu ni inyamaboko ,kandi iyabanye nabatubanjirije niyo yabanye n’abanyamurenge kandi niyo dukorerea haleluya

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?