Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Ku Kicukiro hari kubera umwiherero wahuje Abarimu, Abapasiteri, Abashumba, Abayobozi b’Amatorero y’Uturere n’Abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali.
Muri uyu mwiherero wafunguwe n’Umuvugizi w’itorero ry’ADEPR, Rev Pastor Jean SIBOMANA wagarutse cyane ku nsanganyamatsiko iri muri Nehemiya 2:17-18 igira iti: “NIMUZE TWUBAKE INKIKE Y’IYERUSALEMU TUTAGUMYA KUBA IGITUTSI”.
Rev. Pastor Jean SIBOMANA yavuze ko Umubwiriza butumwa ndetse n’Umushumba bakwiye kuba ikitegererezo haba mu murimo ndetse no hanze y’Itorero kugira ngo ridasuzugurwa cg rigatukwa kubera imirimo y’abaririmo.
Yakomeje avuga ko Abashumba n’ababwiriza butumwa bagomba guha agaciro umurimo bakora no kwita ku ndangagaciro z’umukirisitu, kwirinda ibimenyane byagiye bigaragara hato na hato mu itangwa ry’akazi, kuba abayobozi banyomoza ibihuha bivugwa mu itorero no kwita ku bumwe bw’Abakirisitu.
Basabwe kandi kwitabira gahunda z’amateraniro n’izindi zose zirebana n’inshingano zabo badakererwa, kandi bagaha Abakristo n’abandi babagana service inoze.
Basabwe kuyobora neza Abakristo nk’uko Yesu Kristo ayoboye Itorero rye no kugana amashuri yigisha Bibiliya kuko bishoboka ko igihe kizagera ku isoko ry’umurimo hagakenerwa abize Bibiliya.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)