Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase(...)

Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-04-17 09:17:47


Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 1)

Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye bwiye uko yarokotse jenoside muri Mata 1994, hanyuma y’aho nabwo akicirwa abana batatu, ariko Imana iza kumushumbusha urubyaro ndetse imukiza ihungabana ryari ryaramubayeho akarande.

Nitwa Diane Uwase mwene Sebukayire Jean Marie Vianney, navukiye mu Karere ka Bugesera I Butagata yahoze ari segiteri Nyagihunika navukiye mu muryango ubana neza nta kibazo. Mu mwaka w’1991 naje kuva I Bugesera njya kuba kwa nyogokuru mu cyahoze ari komini Satinsyi ubu ni muri Ngororero. Gusa bitewe n’ ibihe bibi byariho bashatse kunyica; ndibuka ko rimwe twahungiye muri sentere mu Ngororero umwalimu aduhisha munsi y’ igitanda ariko abahungiye mu Ngoro y’Ishyaka iri hafi aho babatwikiyemo nta wavuyeyo.

Naje kugaruka I Bugesera mu w’1992 nabwo mpageze baradutera. Twageze ahitwa Kagembe turi kwiruka bantera umuhoro unyuraho ufata umukecuru wari imbere yanjye ahita yikubita hasi bahita bamwica. Twahungiye kuri Kiriziya tuhamara agahe badusubiza iwacu dusanga imirima barayisaruye ibyo dufite mu ngo barabitwaye bidutera inzara ikomeye.

Naje gusubira Gisenyi aho mukuru wanjye yari yarashatse mu w’1993 ariko numva nifuza ko bamfasha kwiga. Mpageze nagize agahinda ka mukuru wanjye kuko nasanze we n’ umugabo we barabaye abarokore buri kintu cyose bagisengera nkabona ari ugukabya icyo gihe njye sinari bwakire Yesu Kristo.

Uko nakomeje kubana nabo byageze igihe numva ijwi rimbwira ngo wowe ko udakijijwe ikindi kizima ukora ni ikihe? Nashatse ijwi rivugana nanjye ndaribura. Umunsi umwe ndi mu rugo njyenyine nafashe igitabo cy’ indirimbo ngo nigane uko abarokore baririmba ndirimba indirimbo ya 110 nararirimbye ngiye kumva numva umunezero winjiye mu mutima wanjye ntangira kurira mpita mbatizwa mu mwuka wera. Nahise ngira iyerekwa ry’aho abanyabyaha bazajya mbona icyobo kibi gicucumukamo umwotsi w’ umukara abantu batakirayo cyane ngira ubwoba bw’ ibyaha byanjye, nyuma mbona umucyo mwinshi mbona aho abera bazajya numva ndishimye mpita mfata icyemezo natura ibyaha byanjye mba umurokore mpita mbatizwa mu mazi menshi.
Naje kuva kwa mukuru wanjye njya gutura kwa masenge hafi y’ ikiyaga cya Kivu. Yari umugatulika yanga abarokore cyane nasanze baramubwiye ko njye na mukuru wanjye twasaze barangerageza bikomeye ariko nabereye imbuto ngakora imirimo yose Imana irahandindira sinagwa.

Muri Mata 1994 narose inzozi mbona ndi mu giti hejuru mbona munsi hari intumbi nyinshi bimeze nko kureba mu nyanja mbona nanjye bampanuye mu giti mbona banjyananye na za ntumbi mu Kivu.
Bwarakeye nkiri kubwira izo nzozi abo tubana nabonye masenge aje afite ubwoba bwinshi ati mwambare imyenda ikomeye Habyarimana arapfuye, amatangazo yahise atangira gutambuka ngo umuntu wese agume aho ari dutangira kumva urusaku kuri Rubavu abantu batangira gutyaza imipanga amafirimbi aravuga.

Masenge yatubwiye ko tujya ku baturanyi tugapfira hamwe n’ abandi ariko njye nasigaye mu nzu mbanza gusenga. Umwana umwe witwa Monique yaraje turagumana ahita afata icyemezo arakizwa ndamusengera. Masenge yagarutse kundeba asanga ndi gusoma ijambo ry’ Imana rivuga ngo: “Uwiteka ni ubuhungiro umuntu yabasha kuntwara iki?” Twagiye kumva twumva igitero kiraje ntangira gusimbuka ibipangu mpunga aho naruhukiye nsanga hari abandi benshi bahahungiye abo dusize inyuma bahita babica. Masenge bahise bamuca umutwe ariko yanga kuvuga aho twirukiye, byageze mu gitondo bataratugeraho.

Bukeye twari twihishe mu gipangu cy’ interahamwe baje kumvumbura aho nihishe ndiruka nsanga bamwe twari kumwe bose bapfuye nahise nurira inzu na wa mwana nakirije Yesu nawe ansangayo. Ako kanya hahise hagwa imvura nyinshi, kandi twari turyamye mu mureko nuko amazi araturengera, abasirikare bugamye mu nzu hasi kajya bazamuza amabati iminwa y’ imbunda batwekereka ko imvura nihita batwica.

Imvura ihise badusabye kururuka ndururuka mpita niruka ngo bandase niruka nihisha mu gipangu cy’ Umukongomani. Wa mwana bamukubise isasu rimwe ahita apfa. Byageze saa munani y’ ijoro abasirikare baje kuduhiga aho twihishe, nuko bangezeho ntangira gusenga mu ndimi baravuga ngo twigendera uyu ni umusazi.

Umusore umwe mu bo twari twihishanye yumvise ibintu bicecetse arasohoka ngo ajye mu rugo gushaka icyo kurya agwa mu nterahamwe zihita zimwica tubonye atinze tugenda tumukurikiye tuzigwamo natwe babanza kwica abasore twari kumwe abakobwa turiruka twihisha mu gikoni cyari hafi aho maze baje kudukuramo bantera ibyuma mu mutwe, umugongo no ku ijosi nsa nk’aho mpfuye ariko umwuka ntiwashira.
Abo bicaga bose babajyanaga ku muhanda kugira ngo imodoka ize gutunda imirambo. Nagiye kubona mbona abasirikare b’abarokore twasenganaga baraje barambwira ngo: “Ihangane wezwe ujye mu ijuru amahoro nta kindi twagufasha”. Bahise bandondorera abakozi b’ Imana bapfuye bahita bigendera.

Imodoka ipakira intumbi yari hafi aho banzamura ngo banshyire mu ntumbi mbona umusirikare wari hafi aho ndamwinginga ngo nandase azaba akoze arambwira ngo: “Amaraso yawe sinzayabazwa”. Mu gihe akitunganya ngo andangirize, interahamwe zaramfashe zinaga mu ntumbi ntarapfa barabwira ngo barandangiriza tugeze kuri komini (niho hari icyobo bajugunyagamo intumbi).

Tuhageze dusanga icyobo kimwe cyuzuye barangije gucukura ikindi bahita bajugunyamo bamwe barangije gupfa njye banshyira ku ruhande bampa interahamwe ebyiri ngo zinteme zintemo ariko bansunikiyemo ntarapfa.

Abantu bari inyama gusa. Abantu bazanye amashara ngo batwikire izo nyama be kuguma kuzireba. Ubwo babintuyeho babona ndacyari muzima bajya kuzana amabuye ngo bantereremo ariko hari umukobwa wariho asenga Imana iramubwira ngo niyihute ku cyobo hari umurimo Imana iramukoresha. Yaraje asanga ndi kugongera aramenya kuko twasenganaga ahita amanuka aranzamura anjyana kumpisha mu rutoki. Tugeze hafi y’ iwabo anshyira ahantu mu nsina arabwira ati: “Papa na basaza banjye bose bari kwica none nkujyanye iwacu bakwica guma aha ndaza kukureba”.

Nagiye kumva numva interahamwe zuzuye urwo rutoki bafite indangururamajwi bavuga ngo aho dusanga umukobwa wambaye umwenda w’ umukara turabatwika bose, interahamwe nkuru yaraje impagarara imbere iravuga ngo uwanyereka umukobwa bakuye mu cyobo namuhindura inyama gusa. Igitangaje ntiyigeze ambona kandi ampagaze imbere. Nagize ngo barijijisha kuko nta byatsi byari bihari ngo birantwikira.

Uwo mukobwa byageze nimugobora ajya kwa Pasiteri Nyamutera ababwira ibyanjye bahita bantwara iwe banyomora ibikomere barangaburira, abantu bakaza bakavuga bati: “Aha hantu ntituhashira amakenga”.

Byaje gukomera maze Pasiteri Nyamutera amenya ko hari umuntu w’ Imana witwa Kagesera uri gufasha abantu abambukana I Goma (RDC) arambwira ngo nitegure bazantwara. Muri iryo joro narose nashyingiwe nambaye ikanzu yera ijwi rirambwira ngo nzirinde.

Mu rukerera baje kuntwara uwo Kagesera yarasenze numva si umuntu mubi anjya imbere tugera ahantu hafi y’ ikibuga cy’ indege arabwira ngo nimpagarare aho ngira ubwoba ko agiye kuzana interahamwe ariko ngiye kubona mbona azanye mukuru wanjye n’ umugabo we n’abandi yari yahishe hafi aho tugenda twunamye atugeza ku mupaka neza twambukira I Goma muri Congo. Mu by’ukuri byari nk’aho tugeze mu ijuru. Twagiye ku rusengero hafi aho maze Paiteri Karekezi aradufasha cyane, ku munsi wa gatatu tubona Kagesera azanye abana batatu ba mukuru wanjye yari yarabahishe nabo.

Tuhamaze iminsi Imana yatangiye kuvuga ko nta buhungiro dufite aho ngaho twahise dukomeza tugenda ahitwa I Bunagana. Twaraye tuhavuye kuko interahamwe zahunze u Rwanda zinjiraga muri Congo, twakomereje Cyanika ku mupaka w’ u Rwanda na Congo.

Inkotanyi zatwinjije mu Rwanda baraduhumuriza baduha aho ducumbika.Twaje kubona umusirikare uvukana na muramu wanjye atuzana i Kigali. Nakomeje gukizwa nibuka ijwi ryambwiye ngo nzirinde. Nabashije kubabarira abaduhemukiye, umutima wanjye urakira nakira ibyambayeho menya ko Imana yandokoye ku bw’ umugambi wayo. Nyuma naje gushyingirwa mbyara abana 4 Imana ikomeza kungirira neza.

Mu gice gikurikira cy’ubu buhamya tuzabagezaho uko yaje guhekurwa Imana ikamushumbusha urundi rubyaro.

Ibitekerezo (2)

anatole mulindwa

23-04-2014    02:43

Komera sha mu ISI ni Habi burya ino si iwacu. ariko uko byagenda kose nta kintu na kimwe kibasha kubuza umugambi w’Imana gusohora. UWITEKA Imana yacu ari ku NGOMA. Komera Komera iyungure agatege ntacyo ukibaye nubwo SATANI n’abakozi be bagutwaye abawe.

Theogene

21-04-2014    09:44

Diane,
Inkuru iteye agahinda ariko yongera gushimangira ko Imana ishobora byose. Guma ku Mana gusa nayo izakomeza kukugirira neza.Kandi ubwo wayimenye ntabwo ariho bicira kuko hari ho indi si yateguriwe abizera, nutagwa isari ukayigeramo uzibuka umubabaro nk’uko umuntu yibuka amazi amaze gutemba. Imana iguhe umugisha!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?