Umuririmbyi Kizito Mihigo n’Intumwa Paul(...)

Umuririmbyi Kizito Mihigo n’Intumwa Paul Gitwaza, basobanyije imyumvire ya Bibiliya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-08-27 04:50:50


Umuririmbyi Kizito Mihigo n’Intumwa Paul Gitwaza, basobanyije imyumvire ya Bibiliya

Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, kigahuza amatorero atandukanye ya Gikirisitu kuri Stade amahoro i Remera, umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika Kizito Mihigo, n’umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Temple Paul Gitwaza, bagaragaje kuvuguruzanya ku byerekeye Bibiliya.

Abagiye bitabira ibitaramo bya Kizito Mihigo, bamenyereye ko mbere yo kuririmba indirimbo ze abanza agafata umwanya wo kuzisobanura, akavuga impamvu yazihimbye. Ibi ni nabyo uyu muhanzi yakoze ubwo yajyaga kuririmba indirimbo Arc en ciel (Umukororombya).

Mu gusobanura iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yagize ati “Mu isezerano rya kera, mbere ya Yezu, Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe Imana yagiraga uburakari bukabije ndetse ikica n’abantu bayo. Urugero ni nko guteza umwuzure ukica abantu batagira ingano nk’uko tubisanga mu gitabo cy’intangiriro umutwe wa gatandatu”.

Yakomeje agira ati “Urundi rugero ni mu gitabo cy’Iyimukamisiri, aho Imana yafashe icyemezo cyo kwica imfura z’Abanyamisiri igihe bari banze kurekura Abayisirayeri, ndetse ikaroha mu mazi y’inyanja itukura abasirikare b’Abanyamisiri bari bakurikiye Abayisirayeri” .

Kizito Mihigo yatanze ingero nyinshi zo mu Isezerano rya Kera, (igihe cya mbere ya Yezu) aho Imana yarakaraga ikica abantu. Yakomeje avuga ko nyuma y’umwuzure Imana yateje abantu bakarimbuka hakarokoka Nowa n’umuryango we, n’ibikoko bikeya, Imana yohereje umukororombya nk’ikimenyetso cy’uko igiye kuzajya ibabarira abantu.

Kizito Mihigo yabivuze muri aya magambo “Imana yagaragaje ubushake bwo kuba Imana Nyirimbabazi mbere yo kuba Imana Nyiruburakari. Ubwo bushake kandi bwarushijeho kugaragara muri Yezu, kuko mu buzima bwe no mu nyigisho ze, ariho hagaragariye imbabazi z’Imana ku buryo buhebuje. Bityo rero, Yezu ni We mukororombya uhebuje, ni nawe ngiye kuririmba kugira ngo asure u Rwanda, maze aruhe Imbabazi n’Amahoro.”

Nyuma yo kuririmba indirimbo Arc en ciel, umuvugabutumwa Gitwaza Paul wari uyoboye gahunda z’igitaramoyafashe ijambo aravuga ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica. Iyo ubwicanyi buje, Satani niwe wica ntabwo ari Imana.”

Gitwaza yakomeje agira ati “Kizito Mihigo ntimumurenganye, we ntabwo yize teologie (Ibijyanye n’Iyobokamana) nkatwe, ntabwo ari umupasitori, nta n’ubwo ari padiri, ni umwana w’umuririmbyi w’umukirisitu gusa. Ntimubimurenganyirize rero, ahubwo nimuhe amashyi Imana kubera Kizito”.

Kizito Mihigo nawe yaje kugaruka mbere yo kuririmba indirimbo ye Inuma, arongera asubira mu gisobanuro cya Arc en Ciel maze abwira Gitwaza ati “Muvandimwe Gitwaza numvise utasobanukiwe n’ibyo navuze, sinavuze ko Imana ari ingome, ahubwo navuze ko isura yayo y’amahoro n’urukundo yarushijeho kugaragara kuva aho Yezu aziye.”

Uyu muhanzi yongeyeho ati “Mu gikorwa nk’iki gihuje abantu baturuka mu myemerere itandukanye, ntabwo hakwiye kubaho umuntu usa nk’aho ari umwarimu ukosora abandi, kuko byaba ari nko kutujyana twese mu rusengero rwe.”

Mu yandi magambo umuhanzi Kizito Mihigo yavuze, yagize ati “Jyewe ndi umuhanzi wo muri Kiliziya Gatulika, ariko naje kwifatanya namwe kuko nkunda indangagaciro y’ubumwe.”

Nyuma y’uku kuvuguruzanya abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo bakomeje kubivugaho ku buryo bunyuranye, bamwe bati ”Gitwaza yarengereye”, abandi bati “Kizito Mihigo ntiyari akwiye kuvuguruza Apotre”.

Kizito Mihigo yadutangarije ko yabonye n’ubutumwa bwanditse SMS bumubwira ko yitwaye nabi kuko yatinyutse gusubiza Apotre Gitwaza.

Munyemana Eric uyobora P.E.A.C.E Plan yaje gusaba imbabazi Kizito Mihigo, avuga ko yoherejwe na Apotre Gitwaza.

Inkuru dukesha igihe.com

Ibitekerezo (16)

Kabashya

29-08-2012    05:14

Nongere mbwira Kizito ngo nakomere kandi indirimboze turazumva.
Turasba nabandi baririmbyi gushira indirimbo zabo nyinshi ku urubuga.

Kabashya

29-08-2012    05:10

Nbandikiye ejo mvuga ko Apôtre atitwaye neza mugusubiza Kizito.Ntabwo kuba arumuvugabutumwa byavuga ko arusha abatarize Teologie abatarize Teologie gusobanukirwa kuri Bibiliya.None se ibyo Kizito yavuze ntibyanditswe?Hari uburyo bwinshi Imana iha abantu kumenya no kuyimenya.

Ndasba ko ababumvise bari mugiterane batagize uwo babogamiraho.Icyo nagiye mbona henshi nanyuze,harabashira idini barimo imbere gusumbya irya bandi,nizere ko Apôtre atabikoze arukugira ngo abone abayoboke bi torero rye.Ndemeranya naba bambanjirije.

Ukuri kuri ningombwa ko kuvugwa.Kandi abasomye ba Bibiliya ntibayumva kimwe.
IMANA ikomeze irebane impuhwe abayo nabashidikanya mukwemera.YEZU ashimwe.

wilsonkananura

28-08-2012    12:53

Ukuri n’ uko Kizito aravuga ukuri ahubwo ikigarara nuko hateye ubuhanuzi bupfuye buhora bubwir’ abantu ngo ugiye kugura imodoka , ugiye kwiga hanze n’ ibindi nk’ ibyo aho kugirango bayobore abantu ku Mana ahubwo babayobora kubintu ijambo ry’Imana dushake ubwami by’ Imana no gukiranuka ibindi byose tuzabyongererwa none bo baratwigisha gushaka inyongera aha kutwigisha gushaka Imana n’ ubwami bwayo naho ibyo kuba apotre akaba arwanira icyubahiro sibyo kuko icyubahiro ar’ icy’ UWITEKA>. Amen

Kabashya

28-08-2012    11:28

Apôtre rwose yarakwiye gusaba Kizito imbabazi.Azi se ko nubwo yize Teologie,ko nabo biganye badasobanura kimwe munyigisho batanga,iyo bamaze gusoma ubutumwa ubu n’ubu.

Ntabwo kuba Kizito atari Padiri cyangwa Pasitori,bivuga ko atazi ibyanditswe muri Bibiliya.
Kwiga Teologie ntibuvuga ko usobanukiwe gusumba abatarayize.Yego nibyiza kuyiga.

Apôtre se azi ko Imana iha umuntu inzira nyinshi zo kuyikorera gusubya abo bavuga ko bize.
Yarazi ko muba PASTEUR harimo abaigisha gusa ariko imikorere yabo ikarutwa niyu wiyambaza abakura mbere.

Kizito rwose njye ndasba Imana ngo ikomeze ikuramburireho ibiganza byayo.
Ntugasitare,kandi kuvuga kwae usubiza Apôtre byeretse benshi ko uvuga ukuri atazasubizwa inyuma.None se Apôtre yasomye imitwe wagiye uvuga asanga ibyo bitanditswe.Icyo namubwira nuko Bibiliya ari inyanja kandi ko ntamuhanga uriho usumba undi,mugusobanura ibyanditswe

victor

27-08-2012    10:47

nanjye nemeranya na kizito Ishyira ikuzimu ikanakurayo none se yahoye iki Akani si uko ymwohereje kwica akarokora abo yari yamwohereje kurimbura icyo twamenya ni uko gupfa kumuntu ntacyo bivuze imbere y’Imana kuko ubuzima butarangirira hano hasi ahubwo igihe twahawe twagikoresheje neza?URUPFU RW’UMUKIRANUTSI NI URW’AGACIRO MU MASO Y’UWITEKA.

Ishrosy

27-08-2012    05:51

Ark ntitukirengagize ukuri. Ibyo Kizito yasobanuye ni ko kuri kwa Bibiliya, ngira ngo nta n’utabyemera atyo keretse atabishaka. Kuba apôtre ntibizugarira umuryango w’irimbukiro, ahubwo ukuri gukuzwe. Murakoze

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?