Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga(...)

Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-05-30 17:00:00


Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko  yahunze,  yagarutse mu Rwanda.

Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR Pasitori Usabwimana Samuel yaba yarahunze igihugu kubwo ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru no ku maradiyo byatewe na bamwe bahagaritswe mu mirimo bakoraga mw’itorero kubera kutubahiriza inshingano zabo.

Kuri uyu wa gatatu ahagana saa moya n’ igice z’umugoroba, umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR nibwo yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe avuye mu gihugu cya Amerika mu rugendo rw’ivugabutumwa. Yasanganiwe n’abantu benshi harimo umuryango we, abakristo ndetse n’abashumba b’indembo zitandukanye zo muri iryo torero. Ahageze, yadutangarije ko akubutse muri America aho yari yaragiye ku butumire bw’abashumba bagenzi be bo muri icyo gihugu..

Yakomeje atubwira ko yakoze ibiterane muri leta zitandukanye zo muri icyo gihugu kandi akaba yarabashije kubaka umubano ukomeye hagati y’abashumba bagenzi be n’ itorero ry’ ADEPR abereye umuyobozi kandi ko nabo vuba aha bazaza mu Rwanda.
Ubwanditsi


Ibitekerezo (11)

mahoro

30-05-2012    19:04

UYU MUGABO NDAMUKUNDAAAAAAAAAAAAAAAAAAA CYANEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE JYANIFYZA NGIRANTI IYAZAKUBA PAPA WANGE BINDUTIRA KUBYARWA NA OBAMA SINABONUWO MBAGERERERANYA MURIYISI IMANA IMUGIRIRENEZA nahabamurwanyabo nabagirinama yogusabimbabazi bigishoboka kuko YESU naza ntibaza bakibabariwe nibacebugufi maze bihane kuko biratubereye twese abakilisito gucabugufi tukihana kuko gukizwa cg kwihana biratandukanye twakijijwe na YESU ariko turacumura kuko turimwisi yibibi nibyiza kugiruguhana kd nibyiza cyaneee kwemerikosa kukoni MANA ntiyangumunyabyaha ahubwo yangicyaha kubwamakosa yabo umushumba yakoreshejwe niya muhamagaje nibasabimbabazi ni MANA izababarira

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?