Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kanama 2013, ubwo Emmanuel Sunday yari ari kuri moto agenda mu muhanda hafi y’umujyi wa Jos muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro baramuhagaritse bamubaza idini rye. Uyu musore w’imyaka 19 wiga mu ishuri rikuru rya tekiniki yahise abona Abakristo bicaye aho basohowe mu modoka ya minibus n’itsinda ry’abantu bafite imbunda, babaryamishije hasi. Sunday yabwiye Morning Star dukesha aya makuru ati “Abo bantu bafite imbunda bambajije idini ryanjye, mbabwiye ko ndi (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Jos, Nigeria: Abakristo 5 bishwe muri ambush batezwe mu muhanda
2 September 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ikaze mu giterane kirimo kubera kuri ADEPR Muhima: Turakibagezaho LIVE guhera saa 5:00pm!
13 June 2013, by UbwanditsiIgiterane cyari gitegerejwe na benshi kuri ADEPR Muhima cyatangiye nkuko byakomeje kunyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye iki giterane gifite intego igira iti “Muze twubake Nehemiya 2:17” Umuyobozi wa gahunda Pasteur Karangwa Alphonse atangiza igitarane yabwiye iteraniro ati “Ikaze mu giterane” Ubu harangije kuririmba Chorale y’Ababeyi bagira bati “Nta cyo namuburana Yesu, kuko ari We byose k’Umufite!” Chorale Abatoni ba Yesu irangije kuririmba iti "Ni Yesu warangiza ibibazo byawe!" (...)
-
Wari uzi ko hari abasore barambagiza abakobwa bakoresheje Bibiliya !
22 October 2013, by Simeon NgezahayoIbi byankoze ku mutima ubwo nari maze igihe ndambagizanya n’umuhungu! Reka turebere hamwe amagambo akurikira ushobora gukoresha urambagiza: UMUHUNGU: Itangiriro 2:18 “Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” UMUKOBWA: Ariko sinkukunda UMUHUNGU: 1 Yohana 4:8 “Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.” UMUKOBWA: Ni iki cyambwira ko ibyo ari byo ushatse kuvuga? UMUHUNGU: Matayo 12:34 “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.” (...)
-
Wari uzi ko Yesu yaje kubohora imbohe?
8 April 2016, by Alice Rugerindinda“Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, nicyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumwe kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri. No kumenyesha abantu, iby’umwaka Umwami Umwami agiriyemo imbabazi” Luka 4:18-19
Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe . Byari byarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya mbere yuko Yesu aza mu isi, ariko Yesu arangije ati : “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu”. Luka 4:21.
“Yantumye kumenyesha imbohe ko (...) -
Iteka ababeshya bazaciriwaho! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
18 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22:25.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ryitwa kubeshya. Kubesh ni icyaha Imana yanga urunuka, ariko ikibabaje ni uko benshi bakigize akamenyero.
Uyu munsi mu modoka najemo njya ku kazi, abantu babiri (2) babeshye kuri telephone bavuga aho bageze, wareba igihe gisigaye ngo bahagere ugasanga ari kinini. Tekereza noneho ababeshye bari mu zindi modoka, cyangwa (...) -
Umuhanzi Gaga Grace akomeje kwitangira abatishoboye
18 August 2013, by Simeon NgezahayoBinyuze mu muryango yashinze witwa Gira Impuhwe, kuri uyu wa 16 Kanama 2013 umuhanzikazi Gaga Grace yatangiye kubakira umuntu utishoboye wo mu murenge wa Ndera.
Tuganira n’uyu muhanzikazi usanzwe azwi ku ndirimbo nka "Aranyuze", "Muri Yesu", "Inkoramutima" n’izindi, twifuje kumenya intego n’impamvu y’ishingwa ry’uyu muryango ugizwe n’abantu basaga 58.
Dore uko yabidutangarije: "Nasanze ubuhanzi bw’indirimbo budahagije gusa, naje gusanga ahubwo hanakenewe ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha (...) -
Korale Rubonobono irakataje mu ivugabutumwa
22 November 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko byari byitsezwe n’abo mu ntara y’iburasirazuba, mumpera z’iki cyumweru tariki ya 17 na 18 ugushyingo 2012, Korali RUBONOBONO ibarizwa mu itorero rya ADEPR, ururembo rw’umujyi wa Kigali, paroisse ya Gatsata, umudugudu wa Rubonobono yagize uruzinduko rw’ivugabutumwa rw’iminsi ibiri ku mudugudu wa Rubagabaga ho muri paroisse ya karangazi mu mutara.
Nk’uko twabisobanuriwe n’ubuyobozi bw’iyi korali ngo uru ruzinduko barwungukiyemo byinshi ku mpande zombi, cyane ko mu ivugabutumwa bakoze, abagera (...) -
Ukwiriye kumenya igihe cyiza cyo kwihana icyaha wakoze
4 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNk’uko bisobanurwa, icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo idusaba gukora; uku kugomera Imana rero kukaba ari ko guhora gusabwa abantu ngo bakwihane, tukaba tugiye kurebera hamwe igihe cyiza cyo kukwihana.
Iki cyaha cyavuzwe harugura bigaragara na none ko abantu benshi bagikora babizi kandi banababishaka, binasobanuye ko nta muntu ukora icyaha ayobewe ko ari kibi ku Mana kabone n’aho cyaba kinezeza umubiri w’umuntu, imbere y’ Imana nta gaciro gihabwa, gusa na none (...) -
Uko watoza umwana wawe kumvira. Umumararungu Claire
20 July 2015, by Umumararungu ClaireReka duhera kuri uru rugero ruto
Mu muryango wanyu nta wemerewe kurenza saa tatu z’ijoro atarafunga telefoni, ariko muri iki cyumweru wafashe umukobwa wawe incuro ebyiri yandika ubutumwa bugufi nyuma ya saa sita z’ijoro. Umuhungu wawe azi ko isaha ntarengwa yo gutaha ari saa yine z’ijoro, ariko yaraye atashye saa tanu zarenze.
Icyakora, gukosora umwana wawe birashoboka. Ariko kandi, ugomba kubanza kumenya impamvu asa n’udashaka kumvira amategeko umuha. Igishimishije ni uko nubwo ubona ko (...) -
Nta jambo Imana ivuga ngo rihere Rev Rurangirwa Emmanuel
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE.
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe ? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu (...)
0 | ... | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | ... | 3150