1) Umugore ushaka kuba mu buzima bwawe.
Bene uyu mugore hari igihe aba yarahuye n’ibibazo bitandukanye,wenda yashatse umugabo mu buryo adashaka,yatandukanye n’umugabo se cyangwa umugabo yamutesheje umutwe mu buryo bwose butandukanye. Ahora aza mu rusengero buri cyumweru yewe no mu minsi isanzwe aza ku rusengero ahura kenshi n’umushumba, ibi bishobora gutuma uyu mugore yiyumvamo uyu mushumba kuko wenda amwakira kenshi mu biro cyangwa se akamutega amatwi bityo yumve ko umushumba afite amahoro (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Hari abagore b’ uburyo 5 umushumba akwiye kwitondera mu itorero
12 April 2016, by Nicodem -
Umujinya , uburakari no gusharira (Igice cya2) Pastor Jean Jacques
4 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmujinya , uburakari no gusharira igice cya2
I.Umujinya w’Imana
a. Nubwo Bibiliya itwereka ingero nyinshi zigaragaza ko Imana irakara (Kuva4:14 , 22:24, Kubara11: 33;...) Yo ikomeza kuba iyera( Abarewi 11:45;1 Petero1:16) nta cyaha na kimwe "Nuko rero nimuntegere amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,"(Yobu34:10, Mat5:48; Yakobo1:13)
b. Imana itinda kurakara, kubera iyo mpamvu ni inyambabazi, n’inyabuntu (Neh.9:17; (...) -
Haranira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu!
2 May 2016, by Emmanuel NTAKIRUTIMANAMuhagarare mushikamye mukenyeye ukuri mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. (Abefeso 6:14)
Mu bintu byose Paulo yahuguriye abakristo, yongeyeho ngo mukenyere ukuri. Ukuri ni ikintu gikomeye ndetse kitoroshye kurindwa kuko akenshi ushobora gusanga hari aho wakureka ukabyungukiramo mu buzima busanzwe ukaba urirengeye, ariko nubwo bimeze bityo niyo ntwaro wakwitwaza umwanzi ntabone icyo akakurega, ikindi gukomera kukuri bihindura umuntu inyangamugayo cyangwa se uwo kwizerwa bitari (...) -
Imbere yawe urareba iki? (Igice cya 2) Pasteur Desire Habyarimana
14 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaTugarutse ku iyerekwa rya Ezekiyeli, amaze kuvuga ngo “Mwami ni wowe ubizi,” Imana yarabikoze, igufwa risanga rigenzi ryaryo, aratangara nk’uko nawe umunsi umwe azagutangaza kuko Yesaya yahanuye Yesu aravuga ngo “Umwana duhawe azitwa Igitangaza” (Yesaya 9:6).
Imana ibwira Ezekiyeli ngo ahanure uko ategetswe: Abwira amagufwa ngo “Mwa magufwa mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka!” Mwari muzi ko amagufwa (Ibibazo, cyangwa ibigeragezo) yumva? Yesu yaravuze ngo mugize kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, (...) -
Ese ni ikihe gisobanuro cy’ukuri cy’umugore w’imico myiza?
16 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana”Umugore w’imico myiza ni inde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro” imigani 31:10.
Ndi umwana, ndibuka igihe Papa yari arwaye afite umuriro hagati ya 38o C na 39o C,ubuzima bwose kuri we bwari bwahagaze yikunjakunja hafi ya mamana ati: “ndakonje, ndakonje…”. Kugirango amugabanirize, amworosa ibiringiti ku mugongo. Ndibuka kandi, igihe mama yarwaye afite umuriro mwnshi ndete urenze kure uwo papa yari afite, yakomeje kwihangana akomeza gukorera umuryango we.
Ndashimira abo bagore bose (...) -
Yababajwe cyane n’ukuntu Imana ari inyembabazi nyinshi!
18 July 2013, by Alice Rugerindinda“Ni uko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, asenga Uwiteka ati “ Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Nicyo cyatumye nshoka mpungira I Tarushishi kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho” Yona 4: 1-3.
Uyu ni umuhanuzi Yona. Ngo igihe kimwe Imana yamutumye kuburira umurwa witwa Ninewe , ngo ababwire ko nibatihana bazarimbuka. Yona aho kugirango (...) -
i Muhanga: Abagore bakora uburaya ngo bagiye kwakira agakiza nyuma yaho mugenzi wabo yishwe n’umuntu utazwi
23 August 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANyuma y’abantu bamaze iminsi batega abandi ndetse hakaba ubwo babasanga mu mazu bakabatema, haherutse gusangwa munzu umurambo w’umugore warusanzwe akora umwuga w’uburaya aziritswe ishuka mu ijosi, bikekwa ko ariyo yakoreshejwe yicwa.
Nkuko tubikesha banyiri ubwite basanzwe bakora uwo mwuga w’uburaya, ngo bagiye kwinjira mu masengesho bihane bakire agakiza, ngo kuko nabo bafite impungenge yuko nabo ejo bakwicwa bagapfira mu buraya nkuko mugenzi wabo (...) -
Imana ibasha guhindura ikidaturwa nk’ingobyi ya Edeni/ Ev.Adda
27 July 2015, by Ubwanditsi“Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo. Yesaya 51:3
Mu buzima hari byinshi tunyuramo bigoye, bibabaza umutima. Hari ibyoroshye kubibonera igisubizo, hari n’ibigorana umuntu atabasha nubwo yasaba ubutabazi bw’abavandimwe n’ubw’abandi bantu bagaragara nk’ababishoboye.
Biragoye kwihangana kuko biba biryana. Iyo (...) -
Ezekiyeli yeretswe abantu b’Imana bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga
15 July 2012, by Alice RugerindindaNuko Uwiteka aramubwira ati “ Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha” Ezekiyeli 9:4
Babandi arababwira numva ati “ Nimugende munyure mu murwa, mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe, mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi n’abana bato n’abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera” Ezekiyeli 9:5 Imana (...) -
Isaie Uzayisenga agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana yise “AMASHIMWE Live Concert”
4 February 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaie Uzayisenga ubarizwa mu itorero rya ADEPR uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa AMASHIMWE, nyuma y’igihe kirekire nta cyo yereka abakunzi be, kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014 ni bwo azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Amashimwe Live Concert.
Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali nka Amahoro (ADEPR Remera), Shalom (ADEPR Nyarugenge) hamwe n’umuririmbyi Alex Dusabe. Mu kiganiro gito twagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko iki (...)
0 | ... | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | ... | 3150