Janet Otieno uvugwa ko asa na Christina Shusho nyuma y’aho bakoraniye indirimbo yitwa Napokea Kwako, ubu amaze gushyira ahagaragara indirimbo ya kabiri y’amashusho.
Janet Otieno, Christina Shusho na Geraldine Oduor
Uyu muhanzikazi ukomoka muj gihugu cya Kenya ukunda indirimbo zo kuramya Imana, atuzaniye indirimbo yise “Uniongoze,” isobanura ngo “Unyobore”.
Dukeneye ubuntu bw’Imana n’Umwuka Wera ngo bituyobore mu bitugoye tunyuramo mu buzima bwacu bwa mwuka n’ubw’umubiri muri rusange.
Refrain (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Nyuma yo gukorana na Christina Shusho indirimbo yise “Napokea Kwako,” Janet Otieno asohoye “Uniongoze”
28 October 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ijambo ry’ Umunsi
29 September 2013, by UbwanditsiMaze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo
mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” Itangiriro (...) -
Sobanukirwa ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( Igice cya 1)
4 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana" Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10"
Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.
Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye (...) -
Ndahamya neza ko Imana ikura ku Cyavu ikicazanya n’ibikomangoma. BURINDWI Emmanuel
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita GIKONGORO kuko mvuka mu Cyahoze ari Commune KIVU, ku GIKONGORO,ubwo nyine murabyumva neza ni ha handi ku ishyamba rya Nyungwe hafi iyo za NSHIRI, muri cya giturage kibisi, hamwe bita ko ari mu kitumvingoma, ariko ubu nkaba ntuye mu mugi wa HUYE aho nkora umurimo w’Ubucuruzi. Imana ikaba yarankoreye ibikomeye byinshi, ari nabyo ngirango mbagezeho muri ubu buhamya mugiye gukurikira.
imibereho yanjye nkiri muto
Mu buto (...) -
Igiterane “Rubavu mu biganza byawe Mana” kigiye guhuza abayobozi basaga 200 muri Serena HotelRubavu
15 January 2014, by Simeon NgezahayoRubavu mu biganza byawe Mana ni igikorwa kigiye kuba ku ncuro ya mbere muri aka karere ka Rubavu, mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabagejejeho. Kuri iyi ncuro iki gikorwa kigiye guhuza abayobozi batandukanye baba abo munzego za Leta ndetse n’iz’amadini abarizwa muri aka karere.
Aganira n’itangazamakuru, umuhanzi Frere Manu ari na we muhuzabikorwa w’iki gikorwa, yadutangarije ko uyu muhango noneho ugiye kubera muri Hotel Serena ya Rubavu kandi ukazitabirwa n’abayobozi batandukanye. (...) -
Ivugabutumwa ryabereye mu isoko rya Nyarugenge ryasize abadozi bahembutse
15 October 2013, by UbwanditsiNk’uko bimenyerewe ko urubuga www.agakiza.org ivugabutumwa mu bigo bitandukanye by’abikorera, abenshi bakora amateraniro mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita turabasura tugasangira ijambo ry’Imana. Ibi tubikora mu rwego rwo korohereza abantu batabona uko bajya mu nsengero hagati mu cyumweru.
Kuri uyu wa mbere rero tukaba twarasuye abadozi basenga saa munani mu isoko rishya rya Nyarugenge. Aba badozi basanzwe basenga buri gihe batumiye Pasteur Desire kugira ngo aze abafashe mu ijambo ry’ Imana. (...) -
Urubuga rw’ivugabutumwa, www.agakiza.org rwashyizwe ku mugaragaro
30 December 2012, by UbwanditsiKuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri Paroisse ya Kicukiro Shell y’itorero rya ADEPR haberaga igiterane kigamije kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Désire Habyarimana washinze akaba anayobora uru rubuga, agakiza.org rwashinzwe nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rya internet rikoreshwa muri byinshi byiza n’ibibi, ariko ko rishobora kuba umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa busana imitima.
Pasiteri (...) -
Abakristo 9 batawe muri yombi mu Bushinwa kubera gukumira abashakaga gukura imisaraba ku nsengero zabo
28 August 2015, by Innocent KubwimanaInzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubushinwa zataye muri yombi abakristu 9 babahora kubangamira ibikorwa by’ishyaka ry’Abakoministe ryo gukura imisaraba ku nsengero z’abakristo muri icyo gihugu.
Urubuga rutangaza amakuru ya gikristo www.christiantoday rutangaza ko iki gikorwa cyo guhohotera aba bakristo cyabereye mu burengerazuba bw’intara ya Zhejiang. Ubu bushyamirane bwazamutse cyane kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2013 ubwo ubutegetsi bw’Ubushinwa bwatangiraga ibikorwa byo gusenya zimwe mu nsengero (...) -
Intambwe zagufasha kuba umuyobozi mwiza ku Mana n’abantu
21 July 2015, by Umumararungu ClaireTuziko nta buyobozi bushobora kujyaho Imana itabyemeye, ariko se ubuyobozi bwose buba ari bwiza? Kugirango bibe byiza cyane umuyobozi agomba kubigiramo uruhe ruhare rwatuma abo ayobora bamwiyumvamo ntibigomeke kandi bagakorana neza?
Izi rero ni intambwe 5 zagufasha kuba umuyobozi mwiza ushimwa n’imana n’abantu
1. Kumarana umwanya n’Imana
Nk’uko Imana ariyo itoranya, iyo yemeye kugutoranya ngo uyobore ubwoko bwayo uba ugomba kumva ko atari ibyawe gusa ahubwo ugomba kumenya uko Imana ishaka (...) -
Uko yawurute ikoreshwa mu kwiyitaho no kongera ubwiza
4 November 2015, by Umumararungu Claire«Ubusanzwe» yawurute ifatwa nka deseri ikundwa n’abana ndetse n’abantu bakuru,ariko ikaba ifite n’umwihariko wo gukoreshwa nka kimwe mu byongerera umuntu ubwiza,cyane cyane abagore n’abakobwa haba ku mubiri,ku misatsi,ku minwa ndetse no kugira uruhu rwiza rwo mu maso.
1.Iyo ufite iminwa ishishuka cyangwa ihora yumagaye ushobora gukoresha yawurute ikongera koroha no guhehera,ukoresheje yawurute n’umutobe w’indimu. Uko bikorwa ; ufata yawurute nkeya ugatonyangirizamo umutobe w’indimu mukeya,maze (...)
0 | ... | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | ... | 3150